Paris: Ubushinjacyaha bwasabiye Bucyibaruta Igihano Kiruta ibindi mu Bufaransa
Ku wa 5 tariki 08 Nyakanga 2022 ubushinjyacyaha bwo mu Bufaransa bwasabiye Bucyibaruta Laurent wayoboraga iyahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu mwaka wa 1994, igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rwa rubanda rw’i Paris, ko urupfu rw’abatutsi barenga ibihumbi ijana bishwe muri Jenoside ku Gikongoro rugomba kubazwa Bucyibaruta, kuko ngo bishwe arebera, akaba ntacyo yakoze ngo ahagarike ubwicanyi.
Abashinjacyaha Céline VIGUIER na mugenzi we Sophie HAVARD bibukije urukiko bimwe mu byagarutsweho muri uru rubanza rwatangiye tariki 09 Gicurasi 2022.
Kubahiriza ububasha mpuzamahanga
Umushinjacyaha VIGUIER yibukije inteko iburanisha impamvu uru rubanza rwaburanishijwe mu gihugu cy’u Bufaransa ati “impamvu nta yindi u Bufaransa bufite mu mategeko yabwo ububasha bwo gucira urubanza umuntu wese ukekwaho uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu. Ikindi muzi ko uyu mugabo wagombaga kuburanishwa na TPIR guhera mu kwezi k’Ugushyingo 1997 yibereye hano mu Bufaransa.”
Umushinjacyaha VIGUIER yavuze kandi ko mu kuburanisha uru rubanza u Bufaransa yizeye ko buzakurikiza ibyakozwe n’ibindi bihugu byinshi byaburanishije abantu bagize uruhare mu byaha byibasira inyokomuntu bitakorewe ku butaka bwabyo, ati “tubafitiye icyizere ko muzakurikiza ukuri mukubahiriza indahiro mwakoze mbere yo gutangira uru rubanza.”
Uregwa ntashinjwa kuba yarafashe umuhoro
Umushinjacyaha VIGUIER yakomeje avuga ko Bucyibaruta Laurent ashinjwa Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyokomuntu. Ati « ntidushinja Bucyibaruta kuba yarafashe umuhoro ngo ateme ahubwo turamushinja kuba nk’umukozi wa leta yarashyize mu bikorwa amabwiriza ya guverinoma yari azi neza agamije kwica abatutsi. »
Yakomeje agira ati « turabasaba ko mwamuhamya icyaha cyo gushyigikira ibikorwa bya jenoside kuri paruwasi ya Kibeho, ku ishuri rya Murambi no kuri paruwasi ya Cyanika na Kaduha. »
Umushinjacyaha VIGUIER yavuze kandi ko bizwi neza ko kugira ngo uhanirwe ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyoko muntu bidasaba kuba wabigiyemo ngo ubikore ubwawe ahubwo kuba uzi uwo mugambi kandi ntugire icyo ukora.
Yagize ati « Bucyibaruta yari azi neza ko abatutsi bari bugarijwe n’ubwicanyi ariko ntiyagira icyo akora. Ntiyigeze agerageza kubaza abo yayoboraga ibyo bakoraga ngo babiryozwe. Turahamya ko yari azi neza urwari rutegereje ibihumbi by’impunzi z’abatutsi. »
Uretse ku ishuri rya Marie Merci ubundi bwicanyi bwakozwe tariki ya 21 Mata i Murambi, i Kaduha na Cyanika bwakozwe mu buryo bumwe, bisobanurwa nuko byateguwe mu buryo bunoze.
Aha niho ubushinjacyaha buhera buhamya ko Bucyibaruta yagize uruhare muri ubwo bwicanyi ari bwo bufatanyacyaha mu gukora jenoside.
Ntakwiye kwitwaza ko hari abatutsi yahishe – Ubushinjacyaha
Mu buhamya butandukanye bwatangiwe muri uru rubanza, humviswe ukuntu Bucyibaruta yakomeje kubaha no kumvira guverinoma yashyize mu bikorwa umugambi wo kurimura abatutsi.
Umushinjacyaha VIGUIER ati « Perefe Bucyibaruta yashyigikiye ibikorwa byagiye bikorwa hutihuti byo gushyingura imirambo y’abishwe nta kwita ku kureba niba harimo ugihumeka. Yatubwiye ko ngo nta jambo yari afite ! Ibyo sibyo na busa kuko yakomeje gukoresha inama kugera muri kamena 1994. »
Uyu mushinjacyaha yagaragaje uko Bucyibaruta yakomeje kugendana n’abajandandarume ndetse hakaba n’abo yagiye yohereza kugira abantu bazana kandi bakabikora.
Ati « Yakomeje kugendana na Kapiteni Sebuhura wayoboraga ubwicanyi bivuze ko n’ubwo atari ashinzwe abajandarume yari afite ijambo muri kiriya gihe nk’umuyobozi wa perefegitura. »
Yongeyeho ko kuvuga ko Bucyibaruta yari afite umugore w’umututsikazi cyangwa ko hari umuntu yahishe ibyo bidakwiye gufatwa nk’igisobanuro na gato kuko hari bamwe mu bakoze jenoside mu Rwanda bagiye bitwaza ko hari umuntu baba barakijije kugira ngo badahanirwa ibyaha bakoze.
Ntiyarwanyije ubwicanyi
Umushinjacyaha Sophie VIGUIER yibukije urukiko ko mu buhamya bwatanzwe n’abahoze ari abasirikari bakuru mu gihe jenoside yakorewe abatutsi yabaga ndetse n’abari bashinzwe iperereza bwerekanye ko amakuru yakomeje gutangwa umunsi ku munsi, ko perefe yose yabaga ayazi ariko ntiyigeze akora inshingano (devoir) yo kurwanya ubwicanyi.
Ati « umwanya yagiraga wo kuvugira kuri radio, iyo abishaka yari gutanga ubutumwa buhana abicanyi bugahagarika ubwicanyi. Aho ku itariki ya 8 abantu batangiye kwicwa, Bucyibaruta yavugiye kuri radio ko umutekano ari wose ku Gikongoro kandi abantu bicwa. »
Umushinjacyaha Sophie HAVARD nyuma yo kwibutsa urukiko amatariki n’ubwicanyi bwagiye buyakorwaho, yagize ati ” ibi byose nibyo twemeza ko Bucyibaruta yagize uruhare rukomeye muri jenoside, kuko yabaga ari hejuru y’ababukoze bose, we akomeza kuvuga ko atari abizi, agerageza kwirengagiza abantu biciwe muri perefegiture ye. “
Yakomeje agira ati ”ni gute uyu mugabo wari perefe wa Gikongoro yavuga ko ibintu byose byabaga atabizi, ko byamutunguraga. Umuco wo kudahana abicanyi ugomba gucika !”
Yasabiwe Igihano kiruta ibindi mu Bufaransa
Umushinjacyaha Sophie HAVARD we yasabye urukiko ko mu gihe rwazaba rugiye kwiherera ngo rufate icyemezo muri uru rubanza rwa Bucyibaruta rwazazirikana ko icyemezo cyarwo kizagaragaza ukuri kw’ubutabera, ati «ukuri Bucyibaruta azi neza ariko akaba yaraguhishe muri uru rukiko akanga kukugaragaza, ukuri muzagaragaza muhamya icyaha Bucyibaruta mukanakimuhanira.» Yongeyeho ko urukiko rugiye kwandika urupapuro mu mateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ati « ibyo kandi mukaba mugiye kubikora mu izina ry’abaturage b’u Bufaransa bose. »
Uyu mushinjacyaha yavuze kandi ko Bucyibaruta yigaragaje nk’umukozi uzi kubahiriza amabwiriza yose yahabwaga uko yakabaye kugeza no mu gihe cya jenoside. Ati « yashimiwe ku mugaragaro kuba yarubahirije amabwiriza yatanzwe na guverinoma mu gihe cya jenoside. Uyu mugabo nta muntu yigeze yica n’ukuboko kwe ariko amaraso yose y’abatutsi bishwe muri Gikongoro ari ku mutwe we. »
Umushinjacyaha HAVARD yongeyeho ko hari abantu bahisemo kureka imirimo yabo baranahunga ariko Bucyibaruta si ko yabigenje, ahubwo yahisemo kuguma mu kazi ke kugeza igihe ingabo za FPR zagereye ku Gikongoro. Ati « mukwiye kumuhamya ibyaha byakorewe i Kibeho kuba yaratumye jenoside ikorwa i Murambi i Cyanika i Kaduha, kuri Marie Merci, kuri za bariyeri za Gikongoro ,ubufatanyacyaha mu byaha byakorewe aho hantu hose. »
Yongeraho ko urukiko nirumara kumuhamya ibyo byaha byose ruzaba rusigaranye umukoro wo kumuha igihano, rukamuhanira icyo yakoze, kuko ibyaha yakoze bidasaza.
Ati « birakwiye ko ahabwa igihano cyo gufungwa burundu. » Uyu mushinjacyaha wibukije ko uru rubanza ruburanishijwe mu mwaka wa 2022 nyuma y’imyaka 28 jenoside ibaye, yagize ati « mugiye gucira urubanza umuntu ukuze cyane kandi ufite ibibazo by’uburwayi nyamara ariko aracyafite ubwenge buzima akaba ari yo mpamvu agomba kuryozwa ibyo yakoze. Kubera ibyo twavuze byose Tubasabye ko mwahanisha Laurent Bucyibaruta igihano cyo gufungwa burundu. »
Kuri uyu wa mbere tariki 11 Nyakanga 2022, nibwo hazumvwa icyo abunganira uregwa bavuga ku gihano umukiliya wabo yasabiwe n’ubushinjacyaha.