Rwamagana: Gen. Kabarebe yabwiye urubyiruko ko arirwo mbaraga z’igihugu mu byiciro byose
Byavugiwe mu mahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake ari kubera mu ishuri rikuru rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Rwaganirijwe ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu, rusabwa kwigisha abari hasi yabo gukunda igihugu.
Ni amahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage”
General James Kabarebe akaba n’umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, yabwiye urubyiruko ko arizo mbaraga z’igihugu mu byiciro byose kugirango rugire uruhare mu kubaka igihugu. Ati “niko bimeze haba uyu munsi haba n’ejo urubyiruko ruzagira uruhare runini cyane. Rufite ejo hazaza, rufite icyerekezo, ruzi icyo igihugu gishaka ntabwo rwananirwa urugamba rwo gukomeza kubaka igihugu”.
Yakomeje agira ati “kubaka igihugu ni uruhererekane rugenda ruhererekanywa icyerekezo ntigitakare, intumbero ari yayindi, ariko abantu bagenda bahererekana. Ntabwo twakwemera ko akagozi gacika kuko ibyo mukora birubaka, urundi rubyiruko ruri munsi yanyu rubaha gukunda igihugu n’indangagaciro kugirango bazabasimbure, mudafite ababasimbura igihugu cyaba kizimye, vision yaba icitse”.
Gen. Kabarebe yakomeje agira ati “ibyo mukora byose mwigishe abari hasi yanyu mubakundisha igihugu, mubereka intumbero y’igihugu, indangagaciro kandi mubabwira ko aribo bazabasimbura nkuko natwe dufite aba ofisiye b’abana batoya bazadusimbura. Ubu ntaguhangayika twebwe tuzi ko uko tububaka bo bafite imbaraga ziruta n’izacu”.
Gen. Kabarebe yabwiye urubyiruko ruhagarariye abandi ko rufite akazi katoroshye abasaba guhamagarira abandi kumva neza vision y’igihugu; igihugu gitekanye, gifite ubumwe. Ati “mukajya gusesengura ibisabwa kugirango igihugu kigire ibyo byose mukibaza muti “ ni izihe ndangagaciro?” Izo ndangagaciro mukazigisha barumuna banyu, mukazitoza urundi rubyiruko. Icyo gihe igihugu kiba umutamenwa ntawakimeneramo nuwaza aje kugitera ntiyagishobora”.
Byiringiro Faustin yaturutse mu Ntara y’Amajyaruguru, Umurenge wa Nemba, aravuga ko vision y’igihugu bagiye kuyigisha bagenzi babo binyuze mu bukangurambaga. Ati, “nitwe tuba turi kumwe nabo umunsi ku munsi mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere igihugu, tuzafata urubyiruko turusangize ubumenyi twakuye hano harimo no kwitangira igihugu”.
Furaha Raïssa avuga ko nubwo igihugu kiri k’umuvuduko w’iterambere ariko hari aho bataragera. Ati “nta kwicara, ngiye gushishikariza bagenzi bange gukunda igihugu bakaba banakitangira muri gahunda za Leta zose bakaba abambere. Ikindi tugiye kubagezaho inyigisho twigiye hano kandi tubereke uburyo byose twabigeraho dufatanije nkuko nabatubanjirije babashije kubigeraho.”
Mu masomo bahawe harimo, amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, imyitwarire, umuco, kubana n’abandi n’ibindi. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakorerabushake 216 bo mu turere 5 two mu Ntara y’Amajyaruguru aritwo Musanze, Gakenke, Burera, Rurindo, Gicumbi.