Rwamagana: Abasore n’inkumi bagera kuri 608 basoje urugerero bagiye guhindura bagenzi babo bafite imyumvire itariyo

Bamwe mu rubyiruko bari bitabiriye urugerero.

Abasoje urugerero bo mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, biyemeje kuzigisha bagenzi babo kugira indangagaciro na kirazira, gukunda igihugu, gukorera ku ntego, kwirinda ibishuko bakabera abandi urugero bakora ibikorwa byo guteza imbere igihugu.

N’Intore z’urugerero rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 9,2022. Byukusenge Jean de Dieu aravuga ko nubwo basoje ariko kwigisha agiye kubikomeza yigisha abantu bafite imyumvire ipfuye kuyireka, ashishikariza urundi rubyiruko kwirinda inda zitateguwe, kwitabira ibikorwa bijyanye n’iterambere ry’igihugu no kuba bakwitangira igihugu.

Umurerwa Mireille avuga ko agiye gukorera ku ntego mu buryo nuzaza atari muri gahunda y’intego yihaye atazamwumva, bityo bikamufasha kwirinda abantu bamushuka agakorana n’abantu bamugirira akamaro kuri iyo ntego yihaye.

Ati, nungukiye byinshi hano kuruta utarahageze none nanjye hari icyo ngiye gukora. Abafite imyumvire itari myiza ngiye kubaganiriza kugirango bamenye agaciro bafite ku gihugu cyabo no kucyubaka.

Uwizeyimana Emeline avuga ko mu masomo bakuyemo byumwihariko nk’abakobwa bize ko bagomba kwirinda ibishuko byabashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

Ati ‘’niteguye guhindura aho ntuye, mfasha imiryango ihora mu makimbirane kugirango ababyeyi bahinduke, kuko iwanyu ntibaba bahora mu makimbirane ngo umwana abashe kwiga nkuko bigomba’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko ibikorwa by’iterambere intore ziri kurugerero zakoze ari byinshi bihuriweho n’abaturage, ariko  ko igikomeye cyane ari indangagaciro na kirazira ndetse no gukunda igihugu bigiye  mu itorero.

Ati ‘’ibyo bikorwa byose iyo hatiyongereyeho gukunda igihugu n’indangagaciro na kirazira biba bashobora gusenyuka, igikomeye ni ukubyubaka no kubirinda, kuko umubare munini w’urubyiruko nirwo tubona mu bikorwa by’urukozasoni ari ukunywa ibiyobyabwenge, ugutwita inda zitateguwe, ubujura, tukaba twiteze ko bazabera abandi urugero kandi bakazadufasha no kubigisha indangagaciro na kirazira nkuko nabo babitojwe’’.

Uru rubyiruko rwahawe amasomo, rukora n’ibikorwa birimo kubaka amazu kubadafite ubushobozi bwo kwiyubakira, kuvugurura amazu, gucukura ubwiherero, gucukura ibimoteri no gucukura imirwanyasuri.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
40 ⁄ 20 =