Ubuhamya bw’umunyeshuri wigaga i Kibeho mu rubanza rwa Bucyibaruta

Ku rukiko rwa Runda i Paris, aho Bucyibaruta aburanira ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi ashinjwa.

Ku munsi wa 10 w’urubanza ruregwamo Bucyibaruta Laurent ushinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994, humviswe umukobwa wigaga mu secondaire i Kibeho kuri Marie Merci. Icyo gihe yarafite imyaka 14.

Yatangiye avuga ko bo batari mu kiruhuko kuko hari imyigaragambo yari yabaye mbere yuko jenoside itangira, minisitiri w’uburezi agafata icyemezo cyo gufunga ishuri, akaba ariyo mpamvu andi mashuri yafunzr ariko bo bagasubira ku ishuri ngo bige iminsi batakaje.

Yakomeje agira atanga ubuhamya bwibyo yabonye. Ahereye mbere ya jenoside. Mbere ya genoside ku ishuri nibwo nabonye bagerageza genoside, aho abanyeshuri b’abahutu twiganaga bishe abatutsi. Habanje imyigaragambyo nijoro, maze umwana wa depite Rugira witwaga Provodence Rugira, abwira directeur Sebera ibanga abanyeshuri b’abahutu bateguye ryo kwica abatutsi. Directeur yabibwiye ubuyobozi, agerageza guhumuriza abanyeshuri.

Abanyeshuri b’abahutu bahise bafata imitumba bashyira mu makarito bajya ku irimbi rya Runyerera bavuga ko bahambye abatutsi bose. Duhita duhunga.

Nyuma y’iminsi itatu bagarutse, hari abasirikare boherejwe n’ubuyobozi, ariko na Ministre yaraje, ngo babasubize mu kigo, nta gushaka kumenya ababikoze ngo bahanwe, ahubwo bahise birukana Directeur w’umututsi na animatrice baramuhindura, bashyiraho Uwayezu Emmanuel, abanyeshuri barishima kuko bazanye umuhutu. Ntwigaga dutegereje isaha n’abasirikare bavugaga ko abanyeshuri babaye ibicucu bagombaga kutwica kare.

Umutangabuhamya ageze mu gihe jenoside 1994 yakorewe abatutsi yatangiraga

Indege yaguye, 05h00 itangazo riciyeho, twumvise induru, bahise basakuza bati abatutsi bishe umubyeyi wacu, hari takili 7 Mata,  kuya 8, niho impunzi zatangiye kuza ku kiliziya gituranye n’ishuri.

Impunzi zatangiye kugira inyota n’inzara bakaza kudusaba ibiryo n’amazi, haje imodoka y’ubuyobozi, iza izanye aba gendarme, bavuga ko ari ukurinda ko impunzi ziduhungabaniriza umutekano.

Ku itariki ya 12 kugera kuri 14 Mata, kuko twari twitegeye ahitwa Mpumbwe, hazaga abantu benshi cyane, bavuza amafirimbi, baririmba, ngo tubatsembatsembe, bakagota kiliziya, amashuri aho impunzi zabaga ziri hose, batangira kubica. Aba gendarmes badusigiye batubwiye ngo duceceke twumve umuziki w’amasasu. Abantu baratatse baraboroga, tugeze aho koko twumva umuziki w’amasasu nta wugitaka.

Nyuma y’italiki 14, abantu bazaga kwica babaga ari bake, ariko uwamanukaga ahunga ba ba gendarme bahitaga bamurasa.

Nyuma y’iminsi 5, ba bantu batangiye kunuka cyane, Directeur atubwira ko agiye gusaba ko bashyingurwa, kuko banukira abanyeshuri, twe twari dufite agahinda kuko twari tuzi ko abanuka ari ababyeyi, abavandimwe bacu. Abanyehuri b’insoresore batangira kujya gukora ibiraka byo gushyingura bafatanije n’interahamwe, ariko uko babashyinguraga byari biteye agahinda. Uwashyinguraga yari yandikiwe amafaranga 400. Ibyo byise Directeuer Uwayezu Emmanuel yarabirebaga.

Bafatanyaga ari babiri bakabagerekeranya imirundo byinshi, hakaza bulldozers (tingatinga) z’umuhondo zikamenaho ibitaka. Nuwabaga agihumeka, yacitse nk’akaboko gusa, barabatabaga. batubwiye ko ayo ma kamyo yari yaturutse ku Gikongoro, babikoraga bishimye baririmba ko babamaze, ariko hari hasigaye ikibazo cyacu uko bizagenda. Muri icyo gihe dutegereje, twarababajwe ku buryo ntabasha kubisobanura. Abacu twabonye uko bishwe, dutegereje ko natwe twicwa, abanyeshuri b’abahutu badushinyagurira buri munsi.

Hari ibintu bibiri nabonye bingora buri munsi kugeza ubu, umuzamu waturindaga yagiye inyuma y’ikigo, ahavana akana gato cyane konkaga intumbi ya nyina, arakaduha ngo tukagumane, tukagaha icyayi, tukagaha ibiryo ariko ari gato cyane, kagahora karira. Uwo muzamu yaravuze ati ‘’uyu mwana murabona ntamwica ko ahora arira? Igitangaje, abanyeshuri bati mwice’’.

Hari abana b’iwacu baje ku ishuri tubahisha muri dortoir itarakoreshwaga, tukajya tubaha ibiryo, ariko tuza kujya kubareba dusanga abanyeshuri b’abahutu babavunnye imigongo batakibasha kwicara, ntitwasubiyeyo kuko natwe bari kuzatwica, abana bishwe n’inzara batabasha kwicara, sinzi uko byagenze.

Directeur yagiye mu nama ku Gikongoro yigaga uko bazatugenza, avuyeyo atujyana kudusomera misa, haza interahamwe ziza kumva misa, zishyira imihoro ku muryango, batubwira ko tutari buhazwe, ko ukarisitiya ari nkeya kuko inyenzi zaziriye, bavuga abatutsi bahahungiye, ngo zirahabwa abari mu kazi.

Dusubiye ku ishuri twasanze bavuga ko doyen yahishe umututsi muri muvelo, doyen yari umututsi witwaga Védaste Habimana, bavuga ko n’ibiryo yabiroze, tugomba kubirya baduhagarikiye.

Batubwiye ko twe batuzaniye abantu bo kuturinda ntacyo tuzaba. ariko twari tuzi ibidutegereje.

Twarabiriye, bazana abandi ba gendarme n’imodoka ya prefecture, harimo abayobozi, barimo Biniga Damien sous prefet wa Munini, Bucyibaruta wari prefet, Nyiridandi wa Mubuga, muganga wa centre de santé, Bakundukize Innocent na Mgr Misago, abo nibo nibuka.

Bakoranye inama na zimwe mu nsoresore z’abanyeshuri, ntitwumvaga ibyo bavugaga baragenda. Hari bamwe bari batangiye guhunga ariko bazanye aba gendarme nta wongeye kugenda. twari tuzi ibigiye kuba. Bahoraga batubwira ko bategereje ifirimbi ya nyuma.

Kuva taliki ya 7 kugeza taliki ya 30 Mata twari mu bibazo, dufata icyemezo cyo guhunga, ariko byari bigoye, twuvigana turi abanyeshuri 10, taliki ya 01 nijoro, abandi bagiye kurya, n’aba gendarme bagiye kurya, tumanuka mu ishyamba ryari hepho y’ikigo, twari abakobwa 2 n’umuhungu umwe. Twahungaga nijoro gusa tugana i Burundi, ku manywa tukihisha dufashijwe n’imvura. Twagendaga tutazi inzira tugomba kunyura, nyuma abantu baratwumva batuvugiriza induru.  Turiruka tugera mu mubande witwa Mwogere, tugera hakurya tubona abantu bahinga, tubabeshya ko turi abahutu, batubwira ko tubeshya ariko ngo duhumure mwageze i Burundi . Ni uko twageze i Burundi.

Abo twasize ku ishuri, barabafashe, babajyana kuri college barabica, twumvise ko babishe nabi, uwashakaga yarazaga agafata uwo ashaka, akamu viola, amubeshya ko azamukiza akamugira umugore. Byarangiraga babishe, ariko hari abagiye barokoka ari bo batubwiye uko yagenze.

Umuzamu wacu wenyine yari afite abakobwa 4 mu nzu, yasimburanyaga uko ashaka.

Uko abari mu rukiko bari bameze bumva ubuhamya

Ubwo, uyu mukobwa yatanga ubu buhamya abantu barimu rukiko barimo kumva uko byagenze bose bari bumiwe. Ndetse hari umwe mu nyangamugayo w’umugabo  wihanaguraga amarira ariko yambaye amadalubindi. N’undi mukobwa ubona  ukiri muto mu nyangamugayo wari warize. Hakaba n’undi mukobwa  w’umuzungu wari wahindutse umutuku kubera ibyo yumvaga.

Nyuma yuko uyu mukobwa atanze ubu buhamya; Bucyibaruta yasabwe kugira icyo avuga. Yagize ati ‘’ubu buhamya burakomeye ariko ntacyo nabivugaho’’.

Umutangabuhamya yarangije asaba urukiko kuzakorana ubushishozi rugaha ubutabera abarokotse bagizweho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 17 =