Hari ibinini bibuza gusama bitarenze amasaha 48, n’ikinini kimwe kibuza gusama bitarenze amasaha 72
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko batari bazi ko habaho ibinini bibuza gusama igihe ukoze imibonano mpuzabitsina uri mu gihe cy’uburumbuke. Ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro ku kigo nderabuzima cya Kinazi, akarere ka Ruhango avuga ko hari ibinini byitwa microlut na microgynon bibuza gusama mu gihe kitarenze amasaha 48 bitangwa ku rubyiruko kandi ku buntu muri iki kigo nderabuzima.
Si ibinini bibuza gusama bitarenze amasaha 48, kuko hari ikinini kimwe kibuza gusama bitarenze amasaha 72, mu ndimi z’amahanga bacyita Pilule du lendemain.
Uwizeyimana Lydia atuye mu kagali ka Burima, umurenge wa Kinazi afite imyaka 23 avuga ko ibi binini bibuza gusama mu gihe cy’amasaha 48 ukoze imibonano mpuzabitsina atarabizi. Ariko amaze kubisobanukirwa yemeza ko kubikoresha byagabanya inda zitateguwe. Ndetse nawe ngo azagira uruhare mu kubibwira bagenzi be, igihe bananiwe kwifata bajye babikoresha.
Mujawimana Agnès atuye mu kagali ka Burima afite imyaka 22 we avuga ko akunda kwitabira ibiganiro bigenewe urubyiruko bityo akaba afite amakuru ajyanye niyi miti ibuza gusama, ihabwa umuntu wakorewe ihohoterwa cyangwa se wakoze imibonano mpuzabitsina atiteguye akajya kwa muganga cyangwa kuri Isange one stop center akayihabwa.
Mujawimana avuga ko muri uyu murenge hari abakobwa benshi batwaye inda batateguye kuko badafite amakuru ahagije, ahanini bitewe no kutitabira ibiganiro binyuranye bivugirwamo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Ikindi ngo hari nababa babizi bagatinya kujya kwa muganga batinya ko bababona bakamenya ko bakoze imibonano mpuzabitsina.
Uruhare rw’urubyiruko rw’abahungu mu kurinda abakobwa ko basama hifashishijwe imiti ibuza gusama
Si urubyiruko rw’abakobwa ruvuga ko iyi miti ibuza gusama yakoreshwa kuwakoze imibonano mpuzabitsina ari mu gihe cy’uburumbuke.
Ndagijimana Jean Claude nawe atuye mu kagali ka Burima avuga ko nubwo atarazi ko iyi miti hari ibigo nderabuzima biyitanga, ko mu gihe umuhungu n’umukobwa bisanze bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, umukobwa ari mu gihe cy’uburumbuke, n’umuhungu yagafashe iya mbere akabwira umukobwa agafata iyi miti ituma adasama, byaba na ngombwa akamuherekeza.
Nshunguyinka François atuye mu kagali Rubona avuga ko we iyi miti ari ubwa mbere ayumvise, ariko agashishikariza abasore n’abagabo ko bajya bagira uruhare mu kubwira abo bakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye gufata iyi miti ibuza gusama mu gihe batakoresheje agakingirizo.
Uru rubyiruko rusaba urundi rubyiruko ko bajya bitabira ibiganiro bibagenewe aho basobanurirwa ubuzima bw’imyororokere, bakabona amakuru ahagije. Ndetse abagira isoni zo kujya gufata imiti ibuza gusama bagatinyuka kuko abaganga badasekana kandi bagira n’ibanga.
Ibinini bibuza gusama bya microlut na microgynon binyobwa bitarenze amasaha 48 ukoze imibonano mpuzabitsina
Harerimana Marie Claire ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro ku kigo nderabuzima cya Kinazi avuga ko guhera muri 2005 iyi gahunda yo gufata imiti ibuza gusama itangwa ku rubyiruko ndetse ku buntu, uyifata akaba agomba kuba atarengeje amasaha 48 akoze imibonano idakingiye kandi ari mu gihe cy’uburumbuke.
Mu bigo nderabuzima 15 bigize akarere ka Ruhango, 8 muribyo nibyo bitanga iyi miti ku bufatanye na HDP Health Development Performance (Division de la santé maternelle et infantile, Sante sexuelle et de la reproduction des jeunes et des adolescents) n’ukuvuga Ishami ry’Ubuzima ryita ku myororokere y’urubyiruko.
Pilule du lendemain ikinini kibuza gusama mu gihe kitarenze amasaha 72
Dr Aflodis Kagaba umuyobozi wa Health Development Initiative (HDI) Umuryango washinzwe n’abaganga uteza imbere ubuzima bw’ abaturage yasobanuye ko ikinini bita pilule du lendemain kibuza gusama mu gihe ugikoresheje atarengeje amasaha 72 akoze imibonano idakingiye kandi ari mu gihe cy’uburumbuke. Uyu muyobozi yanavuze ko kuri HDI bagitanga ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5. Ni mu gihe mu zindi pharmacies zibitangira amafaranga y’u Rwanda 10000 ,9000 cyangwa 8000.
Ese nta ngaruka bigira kuwabikoresheje?
Nizereko ari ubuntu😉
Ni byiza ko urubyiruko rwakangurirwa kubikoresha aho kugira rutware inda zitateganijwe
This story is so educative! kuko ibi binini byatanga igisubizo ku rubyiruko rutwara inda zitateganijwe.
ibi binini, ubu umuntu utarabyara abikoresheje ntibyazatuma aba ingumba ?
Good to know 👌