Umuco w’ubukorerabushake ukwiye kugera kubantu benshi – Hon Minister Gatabazi JMV.
Byavuzwe ubwo hatangizwaga kumugaragaro amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Ntara y’Iburasirazuba yabereye mu kigo cya Police i Gishari. Insanganyamatsiko yagiraga iti “urungano rufite intego”.
Uru rubyiruko rwahawe impanuro zo gukora, kurangwa n’ikinyabupfura no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Uwabera Phoibe ni umukorerabushake mu Karere ka Bugesera asobanura uburyo aya mahugurwa ari ingirakamaro cyane. Yagize ati “Aya mahugurwa adufitiye umumaro kandi aje akenewe, kuko tuba dukeneye kunguka ubumenyi butandukanye ku mirimo dukorera abaturage ndetse no kubufasha tububakira uturima tw’igikoni, gufasha abanyeshuri batiga kurisubiramo”.
Nsanganwa Dodose ni umukorerabushake, yaturutse mu Karere ka Gatsibo yemeza ko aya mahugurwa ari ingirakamaro k’urubyiruko rw’abakorerabushake. Avuga ko azabafasha mu kububakira ubushobozi no kugira imyumvire iteye imbere yerekeza mu mirongo migari y’igihugu no kunoza ibyo bakoraga bifitiye abaturage bose inyungu.
Agira ati “Minister yaduhaye impanuro zikomeye zishobora gutuma tunoza ibyo twakoraga. Tugiye gukora ubukangurambaga mukugarura abana ku ishuri, tubakurikirane tureba ko bajyayo”.
Minister w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko urubyiruko rw’abakorerabushake ari abantu bagaragaje ubudasa mu mikorere yabo ya buri munsi, haba muri Covid 19, mu gukingira abaturage, mukubakira abaturage uturima tw’igikoni, kubaka amazu yabo, kubaka ubwiherero n’ibindi.
Ati “Izi n’ingero zakagombye kuba zisaba ingengo y’imari, bagiye bakora hirya no hino mu gihugu. Turabasaba rero ngo uyu muco w’ubukorerabushake ujye mu baturage bose, mu myaka 10 iri imbere abantu bose bari hasi y’imyaka 40 bose bazabe ari abakorerabushake”.
Yakomeje asobanura ko gukorera ubushake ari igikorwa umuntu akorera abandi bantu munyungu rusange nta gihembo abiherewe, anasaba urubyiruko rw’abakorerabushake kuba nkore neza bandebereho.
Ayamahugurwa yitabiriwe n’abakorerabushake bagera kuri 256, yatangiye kuri 20/04/2022 akazasozwa 25/04/2022.