Abakoresha ibinyabiziga barasabwa kubisuzumisha hirindwa ibyuka bihumanya

Polisi isuzuma ikinyabiziga ngo irebe niba kidasohora umwuka uhumanya.

Byatangajwe ubwo mu Karere ka Rwamagana habaga ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu bafite ibinyabiziga uko bagabanya imyuka ihumanya iva mu mamodoka ikaba itera ibibazo haba k’ubuzima bw’abantu n’ibidukikije harimo ibimera n’imihindagurikire y’ibihe.  

Ubukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Gira uruhare mu kubungabunga umwuka mwiza, ukoreshe, unasuzumishe ikinyabiziga cyawe igihe cyose ari ngombwa”. Abatwara ibinyabiziga basabwe kubikoresha nkuko bigaburira, bakaraba cyangwa biyitaho.

Mbarubukeye Félicien ni umushoferi utwara imodoka RAD142K, ipakira imizigo muri Rwamagana-Kigali, bayipimye basanga isohora imyuka ihumanya, aravuga ko ari ubwambere amenye ko imyuka isohoka mu modoka igira ingaruka mbi kandi ko atarabizi.

Ati “bigaragaye ko nanjye natinze kumenesha amavuta y’imodoka ariko nubundi ibipimo narimfite nari ntararenza igihe cyo kumenesha amavuta, none ubu ngiye kujya mu igaraje basuzume impamvu z’ibibyuka bisohoka”. Ndetse ngo agiye gutanga ubutumwa kuri bagenzi be.

Mbarubukeye yakomeje agira ati “Menye ko gukoresha contrôle utarindiriye igihe cya contrôle tekinike, bituma ikinyabiziga kiramba, bikarinda n’ubuzima bw’umuntu yaba utwaye ndetse n’umuturage”.

Bizimungu Pascal, nawe bapimye basanga ibipimo biri hejuru, aravuga ko we agiye guhindura ubwoko bw’amavuta yakoreshaga, ahindure n’amafiritire y’amavuta akaba agiye gushishikariza bagenzi be kwita kubinyabiziga byabo anababwire ko umwotsi uhumanya ikirere.

Tuyisenge Jean Marie Vianney akora mu kigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) aravuga ko ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu bafite ibinyabiziga kubikorera isuzuma badatagereje contrôle tekinike bakabikora mu gihe cyose biri ngombwa kugirango imyuka isohoka kubinyabiziga idashobora kwangiza ikirere n’ubuzima bw’abantu muri rusange.

Mubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko ibinyabiziga byohereza imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 40%. Mubinyabiziga byapimwe hagaragaye ibikiri bishya bitaragira ibibazo byagira ingaruka mbi, basabwa gukomeza kubyitaho.

Ubu bukangurambaga bwatangiye kuri 24/03/2022, busojwe 19/04/2022. Ibigo 4 nibyo byahagurutse kugirango abantu basobanukirwe iby’iyi myuka ihumanya aribyo; Minisiteri y’Ibidukikije, REMA, Police na RSB.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 × 10 =