Inguzanyo zitagira ingwate zizafasha abagore bakora ububumbyi kwiteza imbere

Abagore bakora ububumbyi babonye inguzanyo zitagira ingwate ngo zafasha kwiteza imbere.

Bamwe mu bagore bo mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu turere twa Kamonyi na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo baravuga ko umwuga w’ububumbyi utakibatunze bakaba bifuza inguzanyo zitagira ingwate bakiteza imbere.

Niragire Françoise na bagenzi be, bavuga ko nta terambere babona mu mwuga w’ububumbyi bakaba bifuza guhabwa inguzanyo zishingira ingwate bakabona igishoro bagakora imishinga iciriritse izabafasha kwiteza imbere.

Niragire yagize ati’’Ikibazo ni ukubona ingwate, turitinya kuko nta sambu dufite turabumba inkono bakaduha igiceri cy’ijana. Mbonye abanguriza nta ngwate nacuruza imbuto,nkiteza imbere nkanishyura.”

Mukakanani Angelique nawe ati’’Impamvu abagore bo mubo amateka agaragaza ko basigaye inyuma tudatera imbere ni uko tutagira ingwate ngo tube twabona inguzanyo mu bigo by’imari. Kubumba inkono gusa ntacyo byatugezaho kuko inkono zitagikenewe nka kera.”

Mukamugema Sarah na mugenzi we Mukabuzizi Maria batuye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga baravuga ko batakibona ababagurira inkono, kandi ko nta masambu bakigira, bakaba nta ngwate bafite ariko ko babonye inguzanyo bakora bakiteza imbere.

Mukamugema Sara aragira ati’’Njyana inkono 6 ku isoko hakagurwa imwe izindi nkazigarura zabuze abaguzi mbonye inguzanyo itagira ingwate nakora umushinga w’ubworozi bw’amatungo magufi nkiteza imbere.”

Mukabuzizi Maria nawe ati’’Nsibya abana ishuri  tukurira uriya musozi wa Mushubati tukajya mu ngo z’abantu ntibagure hari n’igihe usitara zikagucika  zikameneka, twifuza inguzanyo  itagira ingwate kugirango dukore ikindi cyatuzamura kigateza imbere imibereho yacu.”

Uruhare rw’ubuyobozi

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Musabyimana Marie Goretti, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Kamonyi avuga ko batari babageraho, ariko ko aribo bakomerejeho mu rugendo rw’ubukangurambaga bwo kubaganiriza babakangurira gukorana n’ibigo by’imari.

Yagize ati’’Ntabwo turabageraho urugendo turarukomeje rw’ubukangurambaga twumvaga ahubwo aribo dukomerejeho kugirango tubaganirize, tubakangurire gukorana n’ibigo by’imari. Turabyihutisha tubegere.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko abo amateka agaragazo ko basigaye inyuma babafasha nk’abandi bose ariko by’umwihariko abagore n’urubyiruko muri rusange bagira umwihariko w’inguzanyo bafata bakaba bishingiwe, nk’uko Mugabo Gilbert, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Muhanga abisobanura.

Agira ati’’Tubafasha nk’abandi bose ariko by’umwihariko abagore ndetse n’urubyiruko utitaye ngo ni abasigajwe inyuma n’amateka abagore bose muri rusange bagira umwihariko w’inguzanyo bafata yaba muri BDF bakaba bishingiwe wenda ikiriho kigaragara ni uko bamwe batabijyamo wenda kubera amakuru cyangwa se abandi bagatinya turabikora ibyo kubatinyura, kubigisha buriya na buri Murenge uba ufite umuntu wo ushinzwe ibyo ndetse n’ufite ikibazo cy’umushinga bakaba bamufasha gukora umushinga.”

Ikigega BDF mu iterambere ry’abagore

Ikigega BDF gitanga inguzanyo ku bakora imishinga igamije kubateza imbere by’umwihariko hakitabwa no ku iterambere ry’abagore mu kuzamura imibereho yabo ku bafite imishinga mito n’iciriritse badafite ingwate, ku buryo nibagurizwa bazabasha kwishyura inguzanyo. Ku mafaranga yagenewe ubwishingizi ku ngwate, kuri miliyari 1 na miliyoni 5; BDF imaze kwishingira imishinga 186 ku ngwate zingana na miliyoni 870, bikaba bingana na 52% y’amafaranga bahawe.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
34 ⁄ 17 =