Ntawe ugifatwa bugwate ajyanye inkomere kwa muganga

Dr Théophille Dushime Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutabazi muri Minisiteri y’Ubuzima

Abenshi mu bagenzi bari basigaye bagera ahabereye impanuka, abantu bakomeretse ariko ntibahe ubufasha abakomeretse ngo babajyane kwa muganga banga ko bagerayo bakafata bugwate ngo bishyure amafaranga yibyo umurwayi yakorewe. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibi bitakibaho ko uwazanye inkomere kwa muganga yishyuzwa.

Rukundo Bosco ukorera mu mujyi wa Kigali asobanura ko  uwajyanaga inkomere kwa muganga ariwe barihishaga ibyakorewe umurwayi ndetse bakanamufata bugwate hakaniyongeraho kuvuga ko  ariwe wamugonze. Ibi bigatuma abantu bari basigaye banga gutabara uwakomeretse ngo bamujyane kwa muganga. Aragira ati «  imodoka yacaga kubakoze impanuka ikigendera ndetse n’abagenzi bakabirebesha amaso bagakomeza. »

Irène Bagahirwa ukora mu Ishami rishinzwe kurwanya ibikomere n’ubumuga  mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC yemeza Ibitaro byose byahawe ubutumwa bumenyesha ko umuntu wese uzanye inkomere atagomba gufatwa bugwate, abaganga bagomba kwita kuri iyo nkomere ibindi bikazakurikinwa nyuma.

Irène Bagahirwa ukora mu Ishami rishinzwe kurwanya ibikomere n’ubumuga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC

Dr Théophille Dushime ,Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutabazi muri Minisiteri y’Ubuzima  asaba buri wese ubonye inkomere ku muhanda ko yagira umutima wo kumugeza kwa muganga. Aragira ati  amakuru baba bagukeneyeho n’imyirondoro aho igikorwa cyabereye kugira ngo babishyire muri dosiye zabo bizabafashe kwishyuza ibijyanye n’ubutabazi cyangwa n’ubuvuzi bakoze, ariko kuvuga ngo umuntu baramufashe kubera ko yazanye umuntu wakoze impanuka kirazira.

Dr Théophille anavuga ko 60 % by’abafite ibikomere bakira arababa bakoze impanuka zo mu muhanda bagonzwe n’ibinyabiziga.

Ikindi ngo iyo urebye mu bitaro hirya no hino usanga umubare w’ inkomere uri hagati ya 30 na 40 %.  Abagera kuri 20 % barapfa kuko umwe(1) muri batanu(5)  upfa aba azize ibikomere byatewe n’impanuka. Kuwaba agize ikibazo cyo gufatwa bugwate yajyanye inkomere kwa muganga yahamagara kuri numero ya telefoni 114.

Uretse ibikomere bituruka ku mpanuka zo mumuhanda, hari ibiterwa n’ubushye,  urugomo, kugwa, abahanuka ku nyubako, imikino n’ibindi.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 − 3 =