Nkombo: Basambanya abana bagahungira muri Congo

Kimonyo Augustin Augustin impuguke mu bijyanye no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse akaba no mu muryango mpuzahamanga  İnternational Conference on the Great Lakes Ragion, asobanurira abagore n'abagabo batuye ku Nkombo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibi byatangajwe ubwo abahagarariye abandi mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye batuye ku kirwa cya Nkombo barimo guhugurwa ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yaba abagore n’abagabo bavuze ko akenshi biterwa n’imico bahuriyeho n’abanyekongo, kuko akenshi abana bafite imyaka cumi n’itatu bashyingirwa.

Bunani Faustin w’imyaka 72 y’amavuko yavukiye ku Nkombo yagize ati “usambanije umwana w’umukobwa afata ubwato akajya muri Congo, nyuma yakumva ntawe ukimushinja akagaruka”.

Ndetse ngo abenshi bahishira ababikoze, imiryango ikumvikana bakabana, nyuma kubera ubuzima butameze neza bagatandukana wa mukobwa agasigara yirwanaho nuwo yabyaye. Ikindi aba babyeyi bagaragaje nuko iyo ubuyobozi bwaho bugerageje gukurikirana ibi bibazo imiryango yitambika nuwahohotewe akanga kuvuga uwabikoze, akamukingira ikibaba kuko baba babyumvikaniye mu miryango.

Hakaba n’imiryango itanga ikirego cy’umwana wabo wahohotewe ariko kuko inshuti ze zamubwiye ati “numuvuga bakamufunga urunguka iki”? Umukobwa agahakana, ahubwo akavuga ko yasambanijwe nuwavuye muri Congo nawe atazi.

Nyiranzeyimana Beatrice, avuga uko ababyeyi bakingira ikibaba abasambanije abana n’abangavu.

Nyiranzeyimana Beatrice nawe utuye ku Nkombo akaba riho yanavukiye   yagize ati “Umusore w’imyaka 25 aragenda agasambanya umwana w’imyaka 15 noneho iwabo bakamenya ko wa mwana atwite, baragenda bakagirana ubwumvikane wenda bakavuga ngo turaguha ibihumbi 100 genda uceceke cg udufatire umwana, bakagenda bakabana nk’amezi abiri nyuma y’amezi atatu ukumva ngo urugo rwasenyutse kuko umuhungu aba yarazanye umukobwa kugira ngo adafungwa aheze ibirari. Nyuma y’igihe gito umuhungu akigendera”.

Mbonigaba Jean de Dieu nawe atuye ku Nkombo akaba ari naho yavukiye yagize ati “Kugira ngo bayobye uburari, baha amafaranga iwabo w’umukobwa nk’ibihumbi 200 akabasaba kubyegeka kuri kanaka utazwi wo muri congo aho batazamenya, bakayakira bakajya bavuga ko ari umuhungu wo muri Congo wamusambanije”.

Aba bose icyo bahuriyeho nuko ku Nkombo haba umwihariko bagasobanurirwa byimbitse ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingaruka zaryo, bakamenya n’amategeko abarengera. Ndetse banasabye ko mu nteganyanyigisho hajyamo isomo ry’uburinganire n’ubwuzuzanye abana bagatangira kubisobanukirwa hakiri kare bikabajya mu maraso ntibakurane imico nkiyabo bakomokaho.

Kimonyo Augustin Augustin impuguke mu bijyanye no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse akaba no mu muryango mpuzahamanga  İnternational Conference on the Great Lakes Ragion wafashije abaturage ba Nkombo gusobanukirwa ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yumve mu ry’aba baturage. Aho yagize “ikibazo gihari gifite ubukana bukomeye cyane cyane abangavu basambanywa bakanaterwa inda zitateganijwe, ni nyinshi kdi bikanyura mu buryo butandukanye kdi hakaba nuko ababyeyi bakingira ikibaba abakoze ibyo byaha noneho ugasanga uburemere bwarushiheho kwiyongera, ari ababyeyi n’ababikoze bose bakaba abafatanyacyaha”. Avuga ko aricyo kigiye guhagurukirwa ngo kigabanywe.

Umuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, Dukuzumuremyi Anne Marie yavuze batari bazi ko hari abatera inda abangavu bagacikira mu bihugu by’abaturanyi. Yizeza ko ayo makuru bagiye kuyashaka aho byabaye bakagerageza kuvugana n’igihugu uwabikoze yacikiyemo akagarurwa agahanirwa icyo cyaha. Ikindi ngo ubukangurambaga buzakomeza gukorwa. Akanaba asaba ababyeyi kudahishira ihohoterwa iryariryo ryose.

Aya mahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yateguwe na International Conference on the Great Lakes Ragion, Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango na GIZ ku nkunga y’ibihugu by’Iburayi (European Union).

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 − 1 =