Kwitinyuka k’umugore ni inkingi y’iterambere.

Rwamagana, ku Munsi Mpuzamahanga w'Umugore, bacinye akadiho bishyimira ibyo bagezeho.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, abagore bo mu Karere ka Rwamagana bakanguriye bagenzi babo kutisuzugura bagakora bakiteza imbere”.

 Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Mukabutare Vestine w’abana 3, atuye mu mudugudu wa Kavura, Akagari ka Nyagasenyi, mu Murenge wa Kigabiro, yavuze ubuzima yabanje kubamo bushaririye ariko ubu akaba ageze aheza nubwo ataragera aho yifuza.  Yagize ati “nabayeho mu buzima bugoye bw’ubukene, kurera abana, guca incuro, muri make kubona icyo kurya byari bigoye”.

Igihe cyaje kugera bamuha inka ya girinka bwa mbere ibyara ikimasa aracyitura, ubwa kabiri nabwo ibyara ikimasa akigurisha ibihumbi 170 yubakamo inzu, Umukamo w’amata naho yakuragamo amafaranga, akishyura mutuelle de santé, akanagurira abana ibikoresho by’ishuri. Akangurira bagenzi be gukura amaboko mu mifuka bagakora no kuva mu bujiji bagaca akenge.

Mukarunyange Gloriose wo mu Mudugudu wa Karuhayi, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro w’imyaka 72 yavuze ko kwiyubaha no kurinda umutungo w’urugo ari ingenzi mu muryango. Agira ati “ndashishikariza abagore kugira urukundo, bubahe abagabo babo n’abayobozi babo, baniyubahe ubwabo bareke kwisuzugura, iyo utiyubashye nta we ukubaha’’.

Nyirigira Innocent wo mu Kagari ka Bwiza, Umurenge wa Kigabiro yavuze ko uyu munsi ugomba guhabwa agaciro, kuko watumye abagore bitinyuka bakiteza imbere akaba abifuriza kugera ku iterambere rirambye.

Umuyobozi w’aKarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko abagore bamaze gutera imbere mu mirimo yose. Bamwe bakora mu mirimo y’ubwubatsi, ubucuruzi mu masoko mu maduka na za butike no mu buhinzi.

Agira ati “umubare mu nini w’abagore bamaze gukataza no gutinyuka nkuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabasubije ijambo akabaha no gutinyuka, ubona nabo ayo mahirwe bongeye guhabwa batarayapfushije ubusa ahubwo bayabyajije umusaruro’’.  Akomeza avuga ko ubuyobozi buzakomeza kubashyigikira mu rugendo rw’iterambere.

Abagore baremeye bagenzi babo.

Abagore ba mutima w’Urugo bakoze ibikorwa byo kuremera bagenzi babo babaha imyambaro myiza y’ibitenge kugira ngo barusheho gukomeza kwambara neza, inka, amafaranga ibihumbi 100 muri buri kagari yo kugira ngo bakomeze imishinga yabo y’iterambere nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore watangiye kwizihizwa mu 1972, ushyizweho n’umuryango w’Abibumbye, n’u Rwanda rurimo. Wagiyeho hagamijwe kureba uruhare rw’umugore kuko muri iyo myaka ntabwo rwagaragaraga cyane mu nzego zifata ibyemezo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 15 =