Abanyarwanda babishaka babifitiye ubushobozi boroherezwe mu kwiga umurimo w’ububyaza
Ku munsi mpuzamahanga w’ababyaza uba ku italiki ya 5 Gicurasi buri mwaka, ababyaza bagaragaje ko umubare w’ababyaza ukiri hasi ugereranije n’ababyeyi baba babakeneye bikagira ingaruka ku babyeyi n’abana bavuka.
Mukamusana Marie Clarisse ni umubyaza akaba anigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ababyaza avuga ko umubare w’ababyaza ukiri muke kandi ngo igihe umubare wabakenewe ukiri hasi icyo bategerejweho kukigeraho biragoye.
Ati « abaforomo batangiye kera kandi n’amashuri ari menshi ariko ababyaza batangiye nyuma kandi batangira n’amashuri ari make gusa umubare w’abari mu ishuri ugenda wiyongera ». Anavuga ko nibakomeza kubaha ubufasha abanyeshuri bakabasha kwiga bakanaborohereza mu kubaha inguzanyo umubare uziyongera. Ati « biragoye ko umwana udafite inguzanyo, kugira ngo umubyeyi abashe kumubonera miliyoni ebyiri zo kwishyura ku mwaka, bishobora bake ». Asaba ko abanyarwanda babishaka kandi babifitiye ubushobozi bakoroherezwa bagahabwa inguzanyo bakiga umubare w’ababyaza ukenewe ukagerwaho.
Uzayisenga Marie Goretti yiga mu myaka wa 3 mu ishami ry’ububyaza muri kaminuza ya Huye we ahabwa inguzanyo na leta nta kibazo afite kuko babaha amafaranga y’ishuri n’abatunga ariko ngo uwirihira yishyura amafaranga y’ishuri angana na miliyoni 2. Avuga ko hari abayabura bakajya muri za Kaminuza zigenga bakiga andi mashami nyamara bifuzaga kwiga ububyaza. Aragira ati « kuko tugifite umubare muto w’ababyaza numva hakabayeho nk’ubufasha, kugabanya igiciro cy’amafaranga y’ishuri cyangwa gutanga amahirwe kubifuza kwiga umwuga w’ububyaza kugira ngo umubare uhagije uboneke.»
Kwiga mu mashami ajyanye n’ubuganga umunyeshuri asabwa gutanga miliyoni ebyiri (2.000.000frws) z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka ni mu gihe menshi mu yandi mashami umunyeshuri yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi maganinani (800.000frws) ku mwaka muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ingaruka ku mubyeyi waje kubyara
Iyo umubyaza ari muri maternité ari umwe hakaza ababyeyi babiri ntabwo buri wese yahabwa icyo yagomba kubona kuko urakira umwe, wongere usange undi kandi uwo usize asigara ahangayitse bisaba kubasaranganya bityo ntukorere buri wese icyo asabwaga kubona nkuko byatangajwe na Mukamusana Marie Clarisse.
Aranagira ati « nkubu ku bigo nderabuzima bavuga ko hari umubyaza umwe uwo mubyaza se ntazarara izamu ? Ntazajya muri congé se ? Ntazatwita se ? » Bivuze ko no ku bigo nderabuzima umubare ugomba kwiyongera kuko ubuvuzi bw’ibanze ariho buhera.
Yanatanze urugero aho ku munsi mpuzamahanga w’ababyaza wizihijwe ku italiki ya 6 Gicurasi ku bitaro by’akarere bya Kacyiru bakiriye ababyeyi bari baje kwisuzumisha, ibyo bakoze ari ababyaza barenga 10 ngo byari gukorwa n’umubyaza umwe cyangwa babiri ati « urumva umuntu 1 cyangwa 2 bakoze ibyo twese twakoze byumvikana ko hari abo bazahushura hakaba hari nibyo batazabona ». Ibyo batazabona bishobora kugira ingaruka kuri wa mubyeyi mu gihe cyo kubyara. Ariko mu gihe mu bigo nderabuzima hazaba harimo ababyaza bahagije umubyeyi akaza akitabwaho uko bigombwa niba hari icyo babonye cy’ikibazo kigakemuka hakiri kare bityo n’ingaruka ku babyeyi n’abana bavuka zizagabanuka.
Murekezi Joséphine perezidente w’ababyaza mu Rwanda avuga ko kugeza ubu umubare w’ababyaza ari 2060 ariko hakaba hakenewe ababyaza 3600.
Anasobanura ko ishami ryita ku buzima OMS rivuga ko ubusanzwe umubyeyi agomba kubyazwa n’ababyaza 2, uwakira umwana n’ubyaza, naho umugore utegereje kubyara agomba kugira umubyaza umwe, ku babyeyi babyaye umubyaza umwe agomba kugira ababyei 8 areberera n’abana babo uko ari 8. Ariko kugeza ubu mu Rwanda ngo siko bimeze kubera ubuke bw’ababyaza.
Mu Rwanda umurimo w’ababyaza watangiye mu 1997, mbere abaforomo akaba aribo babyazaga. Ni mu gihe ku isi umaze imyaka 100.