Rwanda: Kuzamura ijwi ry’Afrika, kimwe mu bisubizo birambye mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ihuriro ry’ibihugu 51 ku rwego rwa Afrika, byateraniye I Kigali ku itariki ya 01/03/2022, rigamije kuganira ku bibazo bifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere. Iyi nama ikaba itegura indi nama (COP27) yitezweho kurebera hamwe ibisubizo birambye mu guhangana n’izi ngaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Ni umunsi waranzwe n’ubukonje bucye n’akazuba karinganiye, aho muri hotel ya Park inn hateraniye ibihugu bigeze kuri 51, n’abantu b’ibitsina byombi, bari baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika, bateraniye hamwe mu nama yagombaga kumara iminsi itanu, yamenywe ku izina rya” PACJA” mu magambo arambuye mu rurimi rw’icyongereza ni”African Climate Justice Alliance. Iyi nama ubwo iheruka guterana umwaka ushize(COP26) yabereye muri Ecosse.
Vuningoma Faustin, ni Umuhuzabikorwa w’imiryango nyarwanda iharanira kurengera ibidukikije, itegamiye kuri Leta; akaba ari umwe mu bari bitabiriye iyo inama. Aganira n’umunyamakuru wa thebridge.rw, yamutangarije ko, ari inama iba buri mwaka, iyi ikaba iri gutegura izabera mu Misiri izaba ibaye ku nshuro yayo ya 27 (COP27, yitezweho kuzamura ijwi ry’ Afrika ku bijyanye n‘ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere. Yagize ati”ibi bibazo bigarukwaho kenshi ariko birababaje kuko turi guhura n’ingaruka nyinshi zitandukanye kandi ziterwa na biriya bihugu bikize bikora ibikorwa bituma bizamura ibyuka mu kirere, mu gihe twebwe muri Afrika iherereye cyane munsi y’ubutayu bwa Sahara nta bihaturuka. Urugero nk’u Rwanda, usanga rufite nka 0,04%”. Yakomeje avuga ko muri iriya nama azazamura ijwi nk’umunyafrika ati “ibyangiritse byose bijye byishyurwa n’ibihugu bigaragara ko aribyo byangije ikirere kurusha ibindi”.
Nk’uko bigarukwaho kandi n’umuyobozi wa PACJA, Augustine NJAMNSHI, yagize ati” ibi bihugu by’Afrika nta mafaranga bifite byo gukumira biriya byuka, amahanga agomba kubigiramo urahare nk’uko byanzuwe mu masezerano yabereye mu Burayi muri 2009, code Paris article 9 ,ko hari amafranga bizajya bitanga abarirwa hagati y’amadorari miliyari 20$ na miliyari 60$,bitanga buri mwaka ariko ntibikorwa”. Hakomeje guhurizwaho ko abanyafurika bagerwaho n’ingaruka nyinshi nta ruhare babigizemo, ko ariko n’ubwo ijwi rya Afrika rikiri hasi bafite ikizere ko buhoro buhoro nibazarizamurira rimwe bizashyira bigatanga umusaruro.
Karera Patrick, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibidukikije avuga ko buri wese agomba kugira uruhare mu kurengera ibidukikije nk’uko u Rwanda rwatangije ikigega cya FONERWA, gitera inkunga imishinga ishinzwe kurengera ibidukikje. Ati “Politike niba imwe yo kumva ibintu kimwe tukanazamura ijwi ry’Afrika mu guhangana n’ingaruka zitugeraho byose bizashoboka”.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu kiganiro cya” bikora bite “, gitegurwa n’inama y’igihugu ishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga mu kurengera ibidukikije tunirinda ingaruka zatubaho, turasangamo kugeragereza gukoresha ibinyabiziga bidakoresha ibyuka bihumanya ikirere, kugenda n’amaguru aho bishoboka cyane ko bifitiye n’umubiri wacu akamaro, mu nganda hagakoreshwa ikoranabuhanga ryabugenewe, tukirinda amakimbirane yatuma hakoreshwa ibitwaro bya kirimbuzi dugaharanira icyazana amahoro, gutekesha gaze, guhindura moteri yikinyabiziga mu gihe yashaje nibindi…..ibi byose bizatuma duhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.