Mindleaps yatumye abana bataye ishuri n’abahoze mu muhanda bigirira icyizere

Abana baba muri Mindleaps umuryango utegamiye kuri leta ubafasha gutera imbere bavuga ko aho bagiriye muri uyu muryango ubuzima bwabo bwahindutse kuko abenshi baba baratakaje amashuri kubera ubushobozi buke hamwe n’abana babaga mu muhanda.

Mukantwari Sifa afite imyaka 18 avuga ko avukana n’abana batanu kandi umuryango we utishoboye bikaba byaranabaye intandaro yo kuva mu ishuri ari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye , ariko ngo yaje kumenya Mindleaps imusubiza mu ishuri ubu akaba yiga mu mwaka wa kane kuko uyu muryango umwishyurira ndetse mu biruhuko ukaba umwigisha ururimi rw’icyongereza ,mudasobwa no kubyina. Sifa aragira ati ”ubu imbere yanjye ndimo kuhategura neza ndetse n’umuryango wanjye uzabaho neza.“

Bucyana Pacifique atuye I Nyamirambo afite imyaka 17, papa we yapfuye akiri muto asigarana na mama we utari ufite ubushobozi , ahitamo kwigira mu muhanda akajya acuruza urumogi ku myaka 10, aho rimwe na rimwe yanafatwaga agafungwa.

Ariko amaze kumenya Mindleaps abibwiwe n’abandi bana bamubwiraga ko bajyayo bakabaha igikoma,ajyayo ajyanywe no kwinywera icyo gikoma. Nyuma y’amezi 4 agirwa inama yafashe umwanzuro wo kureka gucuruza urumogi no kurunywa ndetse areka na kole.

Kuri ubu amaze imyaka 4 muri Mindleaps , azi kubyina ijyana yo mu bwoko bwa dance classes ,avuga icyongereza ndetse yiga no mu mashuri abanza.Yongeraho ko ubuzima bwe abona burimo kwerekeza ku iterambere. Irumva Kwizera Pacifique, umuyobozi wa Mindleaps ku rwego rw’ igihugu yavuze ko Mindleaps yatangiye mu mwaka 2014 , umwaka w’I 2017 ikaba yarifite abana 121.

Uyu muryango ukorera mu mirenge itatu igize akarere ka Nyarugenge ariyo Nyamirambo,Rwezamenyo na Nyakanda. Gusa ngo uko ubushobozi buzagenda bwaguka bazajya no mu yindi mirenge.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
46 ⁄ 23 =