Gatsibo : Ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza kuri telefoni ryoroheje abahinzi mu kwegera ibigo by’imari

Ntihabose Jean Bosco abwira Abafatanyabikorwa batandukanye bakora na Hinga Weze uko ikoranabuhanga rya telefoni ryabafashije mu kubitsa no kubikuza.

Itsinda Intambwe Duterimbere rikorera i Gatsibo ryatangiye gukora 2014 ; rigamije kwivana mu bukene, bagatanga amafaranga, perezida waryo akayajyana kuri banki akoze urugendo rumusaba gutegesha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3, hakabaho no kwigomwa indi mirimo yunganira urugo mu iterambere.

Ariko guhera 2021 Gicurasi siko bikemeze kuko perezida asigaye yohereza amafaranga kuri konti y’itsinda akoresheje telefoni ye.

Ntihabose Jean Bosco ni umuhinzi, akaba na perezida w’itsinda Intambwe Duterimbere rigizwe n’abanyamuryango 27 bose b’abahinzi, rikorere mu murenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo ari naho bose batuye.

Ntihabose yasobanuye imbogamizi yagiraga mu kujya kubitsa amafaranga ayatwaye mu ntoki, hakiyongeraho n’urugendo, haje icyorezo cya corona virus biba ibindi. Yagize ati ‘’Mu gihe COVID 19 yadukaga byari bikomeye, inzira zifunze no kugera kuri banki byari bikomeye, itsinda ryari ryampaye miliyoni 4 ndibuzijyane kuri banki, nayamaranye iminsi mfite n’ubwoba. Yari imbogamizi ariko ubu nta faranga rirara duhita tuyohereza’’.

Ntihabose yakomeje agira ati ‘’ Byari bigoye ko abantu bumva ko amafaranga agenda kuri telefone, nta faranga ryigeze riyoba rinyuze kuri telefoni no mu gihe atagiye twasanze yagarutse kuri konti kuko konti ya telefoni ya perezida bayihuza na konti y’itsinda ariko perezida ntaba yemerewe kubikuza’’.

Ntihabose Jean Bosco, perezida w’Itsinda Intambwe Duterimbere rikorera mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo.

Ntihabose asobanura icyo byabafashije yagize ati ‘’Icyo gukoresha ikoranabuhanga byadufashije, shyira amafaranga y’itsinda kuri telefone yanjye nkayohereza kuri nimero ya konti kuko bayihuje na nimero ya konti y’itsinda, iyo nohereje amafaranga kuri konti bahita bampa ubutumwa’’.

Akomeza avuga ko nta kindi kiguzi babasaba. Kubijyanye no gusaba inguzanyo yagize ati ‘’Iyo twasabye inguzanyo, iyo igeze kuri konti mpita mbona message (ubutumwa) ko ije, ariko sinemerewe kuyabikuza bisaba abantu batatu ; perezida, umubitsi n’umwanditsi’’.

Yakomeje agira ati ‘’Nkoresheje telefone maze kohereza miliyoni zirindwi. Ibi byose mbikora ntavuye mu rugo. Ndashimira ubujyanama twahawe’’.

Ni igikorwa cyatewe inkunga na Hinga Weze

Mu kugira ngo iki gikorwa cyo kubitsa no kubikuza hakoreshejwe telefoni kigerweho; Umushinga Hinga Weze watanze inkunga iri hagati ya miliyoni 50 na miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko byatangajwe na Bayingana Olivier Mugabonake, Umuyobozi w’Ikigo ADFinace Rwanda, ikigo gitanga servisi z’ikoranabuhanaga cyane cyane mu bigo by’imari bicirirtse. Bagiranye amasezerano mu mwaka wi 2020 bagamije gufasha abahinzi n’abandi baturage bacirirtse bakorana n’ibigo by’imari kugira ngo babitse banabikuze ku buryo buboroheye badakoze urugendo rwo kujya kuri banki. Bayingana yagize ati ‘’twahuje système ya banki umutarage akoresha niya telephone ye akohereza amafaranga cyangwa akayabikuza bitamuvunnye’’.

Akomeza avuga ko izi serivisi zihabwa abaturage nta kindi kiguzi, aho yagize ati ‘’byatumye umuturage abibonera ubuntu no kubikora bisaba abakozi b’inzobere kandi bishyurwa ntago twajyaga kubikora rero nta financement ihari’’.

Mukamana Laurence, Umuyobozi Mukuru wa Hinga Weze, umushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), yashimiye abahinzi bitabiriye ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza kuko byatumye bagura imirimo yabo y’ubuhinzi.

Ubu buryo bwo kubitsa no kubikuza kuri telefoni bwatangijwe ku mugaragaro mu Karere ka Gatsibo kamwe mu turere 10 uyu mushinga Hinga Weze ukoreramo, ukomereza mu Karere ka Kayonza na Nyamasheke.

Amatsinda 1,610 n’abahinzi 13,072 barahuguwe k’ukubitsa no kubikuza bakoresheje ikonabuhanga kuri telefoni “online banking/push and pull”.

Muri aba bahinzi abangana 11,362 batangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza.

Amatsinda yo kuguriza (solidarity saving groups) 504 yahujwe n’ibigo by’imari biciriritse akoresha uburyo bwa “push and pull” digital technology.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 + 30 =