Muhanga: Inzu ziciriritse zubatswe n’Akarere zabuze abakiliya

Iki ni igice kimwe kigaragaza inzu 4 zubatse muri iki kibanza. (Photo: U.N)

Inzu 8 zo guturamo Akarere ka Muhanga kavuga ko zubatswe mu mwaka wa 2019 zigiye kumara hafi imyaka 2 zitegereje abaguzi, gusa ariko ishami rishinzwe guteza imbere inzu ziciririce mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire RHA ryo rivuga ko bishoboka ko Akarere kaba katarashyizemo ingufu zihagije kugira ngo izi nzu zigurishwe.

Mu mwaka wa 2019, ni bwo Akarere ka Muhanga ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, Rwanda Housing Authority (RHA), katangiye umushinga wo kubaka inzu ziciriritse mu mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe.

Izo nzu zigeretse rimwe zubatswe ku buso bwa hegitari 4 n’ibice 8 bwaguzwe n’aka Karere; zikaba zubakwa ku buryo enye zifatanye, aho buri gice kigizwe n’ibyumba bitatu, uruganiriro ndetse n’ubwiherero biri mu nzu imbere; n’igikari gifite igikoni gisanzwe ubwiherero n’ubwiyuhagiriro.

Zifite kandi n’igikoni cyo hanze, ikigega kigenewe gufata amazi y’imvura n’imbuga yakwakira imodoka imwe.

Mu mwaka wa 2020, izi nzu zuzuye zitwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 154 ibihumbi 80 magana 657 (154.080.657 frws), maze uko ari umunani zishyirwa ku isoko muri Nyakanga umwaka ushize nta nyungu yongeweho.

Buri nzu yashyizwe ku giciro cy’amafaranga miliyoni miliyoni 19 n’ibihumbi 260 n’amafaranga 82 (19.260.082 frws) ariko kugeza n’ubu nta n’imwe yari yagurwa.

Akarere kavuga ko izi nzu zijyanye n’igihe. Inkuta zubakishije amatafari ahiye, kandi hasi hubakishijwe sima isanzwe. Amakaro yubakishijwe hasi mu bwiherero bwo mu nzu n’ubwiyuhagiriro bwo hanze gusa.

Ibi ngo byakozwe kubera ko iyo zishyirwamo amakaro hose zari guhenda kurushaho.

Nzabonimpa Onesphore, uyobora ishami ry’ubutaka, ibikorwaremezo n’imiturire mu karere ka Muhanga agira ati” “impamvu hatagiyemo amakaro ni mu rwego rwo kugira ngo hagabanuke igiciro. Twubakishije amatafari imbere n’inyuma adakenera igishahuro. Ibyo byose bigabanya igiciro, kugira ngo abantu babashe kuzigura.”

Hari impamvu abakiliya batabengutse izi nzu

Nzabonimpa akomeza avuga ko mu minsi yashize, izi nzu zagiye zisurwa n’abakiriya ariko ntibatere intambwe ngo bagure.

Uyu muyobozi avuga ko akenshi abazisuye bacibwa intege n’uko zubatswe zifatanye (apartments); ibyo kandi abihurizaho na Muvuzankwaya Samson, ushinzwe ubufasha mu bijyanye n’ibiciro by’amazu ndetse no gushaka abaguzi muri RHA.

Muvuzankwaya avuga ko abasura izi nzu basanga iby’ingenzi birimo ndetse zikaba zifite igipangu rusange, bakisubiraho. Ati “barazisura bagerayo bakakubwira bati ntabwo twajya mu nzu idafite igipangu cyihariye.”

Icyakora, uyu muyobozi avuga ko bitashoboka ko buri muryango uguze inzu wabona igipangu kihariye, kuko ibyo byakongera igiciro cy’inzu bigatuma umuturage avuga ko ihenze.

Ikindi, ngo hari abari bazi ko aho izi nzu zubatswe hazashyirwa imihanda ya kaburimbo, hakaba ahantu hagendetse neza, ibitarakorwa kugeza ubu.  Akarere kavuga ko n’ubundi ingengo y’imari niboneka uyu muhanda uzakorwa.

Hari ibikoresho bizubatse byatangiye kwangirika

Ubu bukarabiro bwatangiye kuzamo umugesi. (Photo:U.N)

Nshimiyimana Haruna uyobora ishami rishinzwe amategeko agenga imyubakire muri RHA avuga ko kenshi inzu zikoreshwa cyangwa zituwemo usanga zigira amahirwe yo kuramba kurusha izidakoreshwa. Ati ”kuko kenshi abantu batihanganira kuba ahantu hari umwanda cyangwa ikidendezi cy’amazi, uko kuyakuraho birinda inzu; muri engeneering ibyo bihinduka gukuraho umwanzi w’inyubako. Burya amazi ni umwanzi w’inyubako, iyo aretse ahantu ashobora kwangiza inyubako”.

Iyo usuye n’izi nzu, usanga bimwe mu bikoresho byubakishijwe ubwiherero n’ubwiyuhagiriro byaratangiye kuzana ingesi (umugesi), ibishobora guca intege abazisura bifuza kuziranga cyangwa se kuzigura.

Gusa, Nzabonimpa yemeza ko inzu izajya ibona umukiriya mbere yuko ayijyamo bazajya babanza gusimbuza ibikoresho byangiritse mbere yo kuyimushyikiriza.

Agira ati “tuzabisimbura. Dufite icyo bita routine maintenance, regularly maintenance ni ukuvuga ngo niba hari icyavuyemo twagisimbuza.”

Gutinda kugurwa si igihombo

Kuba izi nzu ziri gutinda kugurwa ngo si igihombo kuko zijya kubakwa ngo ntizari igishoro kizahita kibyara inyungu nk’uko bisobanurwa na Leopord Uwimana uyobora ishami rishinzwe guteza imbere inzu ziciririce mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA). Ati”kuzubaka byari nk’urugero rwo gukurura abandi bashoramari kugira ngo babe bajya kubaka aho ngaho.”

Akomeza avuga ko kuzubaka byatumye hatezwa imbere ibikoresho by’ubwubatsi birimo n’ibyazubatse nk’amatafari yakozwe n’abaturage.

Nzabonimpa, na we agira ati” inzu ziri ku isoko, zitegereje abakiriya. Mu by’ukuri nta mwaka urashira, kandi turagenda tuva mu gihe cya covid-19, abantu bari kwisuganya, abantu bafite ubukene ku buryo buhoro buhoro zizagenda zigurwa.”

Nubwo izi nzu zigiye kumara imyaka hafi 2 zitaragurwa, hari abona ko haba harabayeho uburangare bw’akarere mu kuzigurisha. Gusa ariko ishami rishinzwe guteza imbere inzu ziciririce mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire RHA ryo rivuga ko nta burangare bugaraga umuntu yavuga ko akarere kagize, cyakora ngo bishoboka ko kaba katarashyizemo ingufu zihagije kugira ngo zigurishwe kubera ko bitari mu mihigo yako cyangwa se bitari mu byo kagomba kubazwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 12 =