Rulindo : Bahawe ubumenyi bwo gukora imfashanyigisho z’abana bo mu mashuri y’inshuke
Umushinga OPEDUC Organisation pour la Promotion de l’Education ugamije kuzamura uburezi bw’ abana b’inshuke, guhugura abarimu no kubaka ibyumba by’amashuri ku bufatanye n’ishuri ryo mu gihugu cy’ububirigi, wahuguye abarimu batandatu bazafasha abandi gukora imfashanyigisho z’abana b’inshuke bifashishije ibikoresho byahano mu Rwanda.
Uwera Yvette umwe muri batandatu bahuguriwe mu gihugu cy’ububiligi uburyo bakora imfashanyigisho, no gutaka ishuri avuga ko yakuye ubumenyi bwo gukora ibikinisho by’abana mu buryo bworoshye kandi budahenze . Aha atanga urugero ko gukora imipira yo gukina mu birere imigozi yo gusimbuka mu birere ,uducupa tuvamo amazi ugashyira amabuye , kubaza mu biti inkiramende ,kare, uruziga ukagenda ibishyiraho amabara atandukanye n’ibindi. Ibi bigafasha abana kwiga neza.
Dr Pascal Lambert umuyobozi akaba na perezida wa Haute école Hainaut Condorcet avuga ko Inshuro ye ya mbere aza mu Rwanda yabonye ko hari abana bato batiga kuko aho yagiye asura yasanze ababyeyi bahetse abana bahinga ,abandi bana batembera mu murima iruhande rw’ababyeyi.
Dr Pascal Lambert anatekereza ko hari abana batangira bafite imyaka 6 mu mu mashuri abanza batararize mu mashuri y’inshuke. Akaba ariyo mpamvu bafatinije na OPEDUC mu gushyira imbaraga mu burezi bw’inshuke.
Dr Lambert anavuga ko mu gihugu cyabo cy’ububiligi bafite politi yuko umwana atangira hakiri kare ku myaka 2 nkuko Impuguke, abashinzwe iby’integenyanyigisho n’abashinzwe imitekerereze bavuga ko iki gihe ari igihe cyiza cy’ibanze mu kubaka umwana.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza Gasanganwa Mari Claire yemeza ko uyu mushinga ari kimwe mu bisubizo ku burezi, dore ko anashingiye ku bushakashatsi bwakozwe na banki y’isi bugaragaza ko mu myigire u Rwanda rukiri kuko hari abana batiga amashuri y’inshuke.
Uyu muyobozi anavuga iyo umwana ahereye mu mashuri y’inshuke agira ubumenyi akamenya kubana n’abandi akisanzura ,akamenya no kuvuga neza.
Nkeshima Faustin perezida wa OPEDUC organisation pour la promotion de l’éducation avuga ko bahereye mu mirenge 5 yo mu karere ka Rulindo none bakaba bagiye guhugura abandi nabo bakazahugura abandi mu mirenge 17 yo muri aka karere.
Kuri Groupe Scolaire ya Ngarama hatashywe centre y’amahugurwa yubatswe na OPEDUC ku bufatanye na Haute Ecole Condorcet yo mu gihugu cy’Ububiligi.