Rwamagana: Umuturage niwe ukwiye kuba ku isonga mu iterambere rye.
Mu mwiherero w’inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, wabereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, wari ugamije kwisuzuma bareba ibikorwa neza no gufatira ingamba ibitaranozwa.
Hashyizweho imyanzuro 11, Nyanama ishyiraho uburyo izashyirwa mu bikorwa.
Uyu mwiherero warurimo abayobozi bahagarariye abandi mu Karere, muri nyanama y’Imirenge n’Akagari, abafatanyabikorwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge.
Ntwari Emmanuel ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, asobanura icyo umwiherero umusigiye yagize ati ‘’Ikintu nigiyemo ni ugukunda igihugu, gukunda abagituye no kubakorera kuko nizo nshingano dufite”.
Yanavuze ko bazabera urugero rwiza abo bayobora, bakabigiraho kandi ikibazo umuturage afite kigakemurwa. Umuturage akaba ku isonga.
Perezida w’inama nyanama y’Akarere ka Rwamagana, Rangira Lambert, yavuze ko nk’abajyanamana bashya barebye ishusho y’Akarere bikazabafasha gufatanya n’abayobozi hamwe n’abafatanyabikorwa mu kugateza imbere.
Yagize ati ‘’icyo turi bushyiremo imbaraga nka komite ni ugukurikirana ibikorwa, imihigo n’ibindi bikorwa by’iterambere, dufite team ishyize hamwe, ifite ubushake, imbaraga kandi icyizere kirahari’’.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko bagiye gukorera hamwe kurushaho bashaka imishinga yafasha abaturage gukomeza kwiteza imbere no gushyira imbaraga mu bikorwa remezo.
“Ibyo bikorwa remezo nibyo binakurura abashoramari nabo bagatanga akazi kuri ba baturage bacu bityo iterambere ry’ubukungu rikaboneraho kwihuta’’.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh wari witabiriye isozwa ry’uyu mwiherero yatanze impanuro agira ati ”iyo winjiye mu kazi wicisha bugufi, turi abaja b’abaturage. Umuja aritanga ntakorera umushahara. Umuyobozi wigize igitangaza, umuturage aramutinya kandi ntawuzi byose iyo dushyize hamwe ntakitunanira kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere habaye ubwitange bukomeye’’.
Akarere ka Rwamagana gafite imirenge 14, imihigo gafite ikaba igera kuri 92. Muri iyo mihigo harimo iy’urubyiruko, iy’inama y’igihugu y’abagore, iyo gutanga serivise binyuze mu irembo, iy’ubwisungane mu kwivuza, guha abaturage amashanyarazi niyo kurwanya ruswa n’akarengane niyindi.