Dusobanukirwe n’Umushinga Green Gicumbi urimo guhindura ubuzima mu Karere ka Gicumbi

Ibikorwa umushinga Green Gicumbi umaze gukora.

Gicumbi ni Akarere kagizwe n’imisozi miriremire cyane ituma hahora hatoshye. Uhagaze ahitegeye mu bice bitandukanye by’aka Karere usanga imisozi itambirije amaterasi y’indinganire azengurutswe n’ibiti, ibi binatuma iyi misozi igira ubwiza bubereye ijisho.

Ariko se ni iki kirimo guhindura Gicumbi bene aka kageni?  Igisubizo ni uko ubu bwiza tubona ku misozi ya Gicumbi bwaturutse ku mushinga Green Gicumbi. Uyu ni umushinga w’imyaka itandatu ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega k’Igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije (FONERWA).

Uyu mushinga ukorera ibikorwa byawo mu mirenge icyenda kuri 21 igize Akarere ka Gicumbi. Iyo mirenge icyenda ni Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

Ibikorwa by’uyu mushinga byitezweho kugera ku baturage 248,907 ni ukuvuga ko ibikorwa byawo bizagera nibura kuri 63% by’abaturage bose b’akarere ka Gicumbi, uyu mushinga wibanda ku cyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba ahabarizwa imidugudu 252.

Kagenza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi avuga ko uyu mushinga uzasiga Gicumbi irushijeho gutoha no kongerera abaturage amahirwe yo kongera umusaruro.

Yagize ati “turifuza ko Gicumbi itoha ikaba isoko ry’u Rwanda rutoshye, kandi ikagira abaturage bahinga bakeza ntibagire inzara, kandi abo baturage bakagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije kuko ibidukikije biradukeneye natwe turabikeneye”

Gusazura amashyamba kimwe mu by’ingenzi byitezwe ku mushinga Green Gicumbi mu myaka itandatu.

Umushinga Green Gicumbi ugizwe n’ibyiciro bine aribyo : Component (1) kubungabunga umutungo kamere w’amazi no guteza imbere ubuhinzi bubasha kwihanganira imihindagurikire y’ikirere (Watershed protection and climate resilient agriculture), (2) gucunga amashyamba ku buryo burambye no gukoresha ingufu zintangiza ibidukikije (Sustainable forest management and sustainable energy), (3) gutuza abaturage neza aho batagirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe  (Climate resilient settlements) ndetse (4) guha abaturage ubumenyi mu birebana no kwita ku bidukikije (Knowledge transfer and mainstreaming).

Uyu mushinga wa Green Gicumbi uteganywa gukorwa mu gihe cy’imyaka itandatu, abaturage bakaba basabwa kugira uruhare mu gukumira imihindagurikire y’ikirere harimo no gukumira ibyuka bijya mu kirere ndetse no kuvugurura ubuhinzi kugira ngo ubutaka bufatwe neza butazagenda maze ibiti bikangirika. Uyu mushinga uzarangira muri 2030 utwaye amafaranga miliyari cumi n’imwe.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 16 =