Saccos zirashishikariza abacuruzi kuzigana bagahabwa inguzanyo yo kuzahura ubucuruzi bwahungabanyijwe na Covid-19.

Kayiranga Eric, umukozi ushinzwe inguzanyo muri Tuzamurane Tare Sacco mu Karere ka Nyamagabe. Ifoto: The Bridge

Kayiranga Eric umukozi ushinzwe inguzanyo muri Tuzamurane Tare Sacco mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Tare, arakangurira abakora ibikorwa by’ubucuruzi kubagana kuko hari inguzanyo zihariye zabagenewe kugira ngo babashe kuzahura ibikorwa byabo byahungabanyijwe na Covid-19.

Kayiranga avuga ko ku bufatanye na BDF bamaze guha abacuruzi inguzanyo zigera muri miliyoni 32 z’amanyarwanda kandi hakaba hakiri andi yo guha abacikanywe ariko bujuje ibisabwa.

Muri iki kiganiro aragaragaza uburyo covid-19 yazahaje cyane ibikorwa bibyara inyungu byakorwaga n’abanyamuryango ba SACCCO TARE, ariko akaba yishimira ko abahawe Inguzanyo na Koperative Sacco ya Tare, ubu irimo kubafasha kuzahura ubucuruzi bwabo.

Kayiranga Eric yaganiriye na The Bridge Magazine muri gahunda y’umushinga iterwamo inkunga na RGB hamwe UNDP, tubagezaho ibiganiro ku byiza byo kwikingiza COVID-19 ndetse no ku ngamba z’igihugu zo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19.

The Bridge Magazine: Mwatubwira amavu n’amavuko ya gahunda mwashyizeho yo gutanga inguzanyo zo kuzahura ibikorwa byazahajwe na Covid-19

Kayiranga Eric: Korona aho iziye ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’ibindi bibyara inyungu byarahungabanye, nkatwe hari abakiliya bahise badukicaho, abandi bananirwa kwishyura inguzanyo zabo, hari abakiliya bahemberwaga aha muri Sacco icyo gihe batangira kujya bahemberwa kuri telephone, ubwo urumva nka Sacco twabihombeyemo, Leta rero imaze kubibona yashyizeho ikigega ifatanyije na BDF, none kuri ubu iki kigega kirimo gutuma tubasha kongera kugarura abo bakiliya buhoro buhoro.

The Bridge Magazine: Umwihariko w’inguzanyo zo muri iki byiciro ni uwuhe ugereranyije n’inguzanyo zisanzwe mutanga?

Kayiranga Eric: Umwihariko n’uko aya mafaranga asaba inyungu ntoya cyane ya 8%, kandi iyi nguzanyo undi mwihariko n’uko utanga amezi atatu yo kubanza kwiyubaka mu bucuruzi umuntu akabona gutangira kwishyura inguzanyo. Umwihariko rero n’uko iki kigega giha amafaranga abantu bakoraga ibikorwa by’ubucuruzi kandi n’abakiliya bacu dusanganywe hamwe n’abandi bashya bagenda bazamo.

The Bridge Magazine:  Hasabwa iki kugira ngo umuntu ushaka iyi nguzanyo ayihabwe? 

Kayiranga Eric: Bisaba kuba uri umucuruzi kandi warakoraga ibikorwa by’ubucuruzi mbere y’uko Covid-19 iza, kandi ukaba unafite ibyemezo by’uko ukora ubwo bucuruzi, urugero nk’ipatante.

The Bridge Magazine:  Ubusabe mwakira bwabashaka iyo nguzanyo bungana bute? Buhagaze gute ugereranyije imishinga y’abagore n’abagabo?

Kayiranga Eric: Ubusabe buracyari hasi, kuko aba mbere batinze kuyabona, bituma hari bamwe babona bitinda bagacika intege, kuko iyi nguzanyo iza nka nyuma y’amezi atatu.

The Bridge Magazine: Mumaze gutanga inguzanyo zingana gute ku bantu bangahe? Abagore n’abagabo.

Kayiranga Eric: Ubusabe buracyari hasi, by’umwihariko abagore ntabwo bitabira cyane kuguza, kuko ubu tumaze kwakira abagore 8 gusa, mu gihe abagabo ari 24.

The Bridge Magazine: Ugereranyije amafaranga mwageneye izi nguzanyo n’ubusabe mwakira wavuga ko bihagaze gute?

Kayiranga Eric: Iyi gahunda izamara imyaka 4, ariko ukurikije abo tumaze kwakira ubona ko ubusabe bukiri hasi, abo twahaye tumaze kubaha miliyoni 38 zonyine.

The Bridge Magazine: Hari uburyo mukurikirana ibikorwa by’abahawe izi nguzanyo. Mwavuga ko umusaruro wazo uhagaze ute?

Kayiranga Eric: Umusaruro w’abayahawe ubu ni mwiza, kuko byabashije kubafasha kuzahura ubukungu bwabo kandi barashima ko inguzanyo zabafashije kuzahura ibikorwa byabo.

The Bridge Magazine: Gira ubutumwa uha abahawe n’abashaka izi nguzanyo ushingiye ku musaruro zitezweho.

Kayiranga Eric: Inama nabagira nugukoresha neza inguzanyo twabahaye, bakore neza, bishyure neza cyane ko iyo urangije kwishyura tuguha ayandi, abataritabira nabo nababwira ko aya mafaranga ahari baza bakayafata kuko yunguka make cyane kandi akishyurwa mu myaka ibiri. Nk’urugero ntawe tuguriza arenze miliyoni imwe kandi ayo akayungukira ibihumbi mirongo inani gusa, ubwo rero abayahawe nababwira ko bayakoresha icyo bayakiye kugira ngo biteze imbere.

The Bridge Magazine: Murakoze ndabashimiye!

Kayiranga Eric: Nanjye ndabashimiye!

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 ⁄ 5 =