Ubuhinzi butangiza ibidukikije bwitezweho umusaruro w’igihe kirambye- Vuningoma

Abahinzi barimo gutegura ifumbire y'imborera. Ifoto: The Bridge.

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda ishinzwe kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’igihe (RCCDN), Vuningoma Faustin atangaza ko Abanyarwanda bakwiye kwitega kuri iyi gahunda umusaruro w’igihe kirambye ndetse n’ibihingwa by’umwimerere.

Ibi Vuningoma yabivugiye mu muhango wo guhemba abahinzi bashyize imbaraga  mu gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije, bakabona umusaruro mwiza w’ igihe kirambye ndetse bakanabukangurira n’abaturanyi babo.

Yagize ati” Abahinzi bitabiriye iyi gahunda bitege umusaruro mwiza w’igihe kirambye, ibihingwa by’umwimerere   bitavangiyemo amavumbire, bimwe twaryaga tukumva turaryohewe ndetse n’ubuhinzi butangiza ibidukikije bukanahangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Avuga ko gahunda ya RCCDN igamije gufasha Abahinzi kubona umusaruro mwiza  no kubungabunga ubutaka bukazagaburira umwana n’umwuzukuru.

Ati ” iyi mihingire izamo gusasira, guhinga ibiti bivangwa n’imyaka bigakurura azote yo mu butaka bituma ubutaka burushaho kuba bwiza Kandi bwuje ifumbire yamaze kwivanga n’ubutaka, dore ko ikintu cyaboze gihinduka ubutaka.”

Avuga ko Abahinzi bahuguwe uburyo bwiza bwo gukora ifumbire y’imborera ndetse ikavangwa n’iy’ amatungo bigakora ifumbire nziza Ifasha ubutaka kuba bwiza no kweza imyaka y’umwimerere n’umusaruro mwiza.

Ku kijyanye n’ikibazo cy’ifumbire mvaruganda ku butaka, Vuningoma avuga ko ubutaka bushyirwamo ifumbire mvaruganda usanga amazi adafataho.

Yongeraho ko ifumbire mvaruganda  Kandi iri mu bizamura ibyuka byangiza ikirere, ngo ni mu gihe Kandi igihugu cyashyize umukono ku masezerano yo kutangiza ikirere, Vuningoma akaba asanga ubu Ari bumwe buryo buzafasha Leta guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ashimangira ko Abahinzi bakwiye kumvira gahunda ya Leta yo gukoresha ifumbire mvaruganda ariko ngo bakanahamagarirwa kuyivangira n’iy’imborera ndetse n’iy’amatungo nk’uko na Minisiteri y’ubuhinzi ibibakangurira.

Ati ” Abahinzi muri rusange nibakoresha ifumbire mvaruganda ivangiye n’imborera ndetse n’iy’amatungo bizatuma ifumbire mva ruganda igenda igabanuka mu butaka, bityo imborera yiyongere, bizatuma ubutaka nabwo bukomeza kuba bwiza no gutanga umusaruro mwiza.”

Vuningoma Kandi yakomoje ku bahinzi bahembwe avuga ko bahembewe gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije, bakoresheje imborera n’ifumbire y’amatungo ndetse ngo n’imiti irwanya udukoko nayo  y’umwimerere bakora hifashishijwe Ibyatsi bisanzwe mu Rwanda, byabahaye kubona  umusaruro mwiza cyane.

Samusore Innocent ni umuhuzabikorwa w’umuryango GER, umwe mu miryango 66 igize ihuriro rya RCCDN, avuga ko ubusanzwe Ibikorwa bya muntu ari bimwe mu bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije iyo bitarebweho hakiri kare.

Yemeza ko abahinzi bibumbiye mu muryango GER biyemeje gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije, bikaba bimaze kuba intego yabo n’ubuzima bwa buri munsi, mu gukoresha ifumbire y’imborera n’imiti iterwa mu myaka itari iyo mu nganda.

Ati ” Abahinzi bacu twabahuguriye kwikorera ifumbire bakoresheje Ibyatsi bisanzwe, ibisigazwa by’imyaka ndetse n’amazi, bigashyirwa mu byobo byabugenewe (Compost) bikamara igihe runaka byamara kubora bikavanwamo bigashyirwa ahantu ngo bibanze bihore bizabone gukoreshwa bafumbira imirima.”

Avuga ko abahinzi bakoresha ubwo buryo batangiye kubona umusaruro mwiza, harimo n’abahize abandi ari bo bahawe ibihembo.

Bamwe mu bahawe ibihembo basobanura ibanga ryatumye babona umusaruro mwiza banahembewe.

Mukamurara Kajabo Claudette ni umwe mu bahembwe, akaba ari uwo mu Karere ka Bugesera, avuga ko icyo yahembewe ari umusaruro mwiza yabonye nyuma yo gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije, aho avuga ko akoresha ifumbire yikorera mu bihe bitandukanye ari nayo afumbiza imirima ye.

Ati ” Ubundi ndi umuhinzi mworozi ariko imbaraga nyinshi nzishyira mu buhinzi butangiza Ibidukikije, mpinga ibigori, ibishyimbo n’imyumbati, kandi nabonye umusaruro mwiza. Nakoresheje ifumbire y’imborera nitunganyiriza, nkoresha imiti  yirukana  udukoko nayo nitunganyiriza, nta fumbire mvaruganda nkoresha n’imiti yo mu nganda yica udukoko ntayo nkoresha, ahubwo nkoresha ibyo nikorera by’umwimerere nkeza imyaka myiza y’umwimerere Kandi nkabona umusaruro mwiza rwose ndetse mwinshi.”

Avuga ko imiti irwanya udukoko mu myaka ayitunganya yifashishije imvange y’ Ibyatsi igizwe n’umuravumba, umubirizi, nyiramunukanabi, urusenda n’amazi.

Yemeza ko iyo miti itica udukoko kuko atari cyo igamije kuko natwo turi mu bidukikije bashinzwe kurinda, ahubwo ngo iradusharirira tugahunga tukava ku bihingwa.

Undi wahawe ibihembo ku bwo gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije bugatanga umusaruro mwiza ni uwitwa Matabaro David, umuhinzi wo mu Karere ka Ruhango, akaba avuga ko yehembewe kuba indashyikirwa mu buhinzi butangiza ibidukikije.

Ati ” Nahembewe Ibikorwa by’Indashyikirwa nakoreye aho ntuye. Nakoresheje imiti ikomoka ku bimera, mfite pepiiyeri y’ibiti bikorwamo imiti. Ibyo biti ni umuravumba, Nimu, nyiramunukanabi, urusenda n’indi.”

Avuga ko ifumbire y’imborera ayikora yifashishije Ibyatsi, ibisigazwa by’imyaka, amaganga, ivu n’ibindi.

Yemeza ko agikoresha ifumbire mvaruganda mu rwego rwo guhugura abahinzi abereka itandukaniro ry’imyaka yafumbijwe imvaruganda n’iyafumbijwe imborera.

Yemeza ko kugeza ubu ahinga ubuso bungana na hegitari 50 akoresheje ifumbire y’imborera gusa.

Ashimangira ko igiti kimwe cy’umwumbati yafumbije imborera kimuha ibiro hagati ya 50 na 80.

Yishimira ko urugo rwe rwabaye urugo rw’amahugurwa kubera uburyo ahugura abahinzi ngo bakore ubuhinzi butangiza ibidukikije.

RCCDN yitezweho gufasha Abahinzi gukora ubuhinzi butanga umusaruro mwiza Kandi mwinshi bwifashishije ifumbire bikorera mu byo bafite iwabo n’imiti yirukana udukoko, bugatanga umusaruro mwiza kandi mwinshi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 + 16 =