Menya uruhare rw’imiryango itari leta mu ishyirwa mu bikorwa by’ibyo leta iba yariyemeje

Uturutse iburyo ugana ibumoso Kalinda Ndabirora Jean Damascène nuwa gatatu

Mu kiganiro umunyamakuru wa The Bridge Magazine yagiranye na Kalinda Ndabirora Jean Damascene, Umunyamategeko ukora muri Association de la Jeunesse pour la Promotion de Droit de l’Homme AJPRODHO Jijukirwa mu kinyarwanda ukaba Umuryango w’Urubyiruko Uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere, yasobanuye uruhare rw’imiryango itari iya leta mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo leta iba yari yariyemeje, imbogamizi n’icyakorwa ku mpande zombi.

Umunyamakuru: Watubwira uruhare rw’imiryango itari iya leta mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro Leta iba yihaye?

Me Kalinda: Ubusanzwe nkorera mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu, umuryango utari uwa leta. Imiryango itari iya leta n’ ijwi rya rubanda bitabujije ko na leta ari ijwi rya rubanda. Gusa societe civile iza ije kureba ahabaye intege nke mubyo leta iba yariyemeje, icyo Leta yabashije gukora noneho tukarushaho kunganirana tubereka ibitakozwe neza no kwereka leta  ibikwiye kongerwamo imbaraga nyinshi. Uru nirwo ruhare nyamukuru rwa societe civile.

Umunyamakuru: Kubijyanye n’Imyanzuro y’Isuzuma ngarukamyaka ry’Ibihugu UPR (Universal Periodic Review) uruhare rwanyu ni uruhe?

Me Kalinda: Aha kubijyanye n’imyanzuro  ya UPR ku burenganzira bwa muntu, aho buri gihugu kigenda cyerekena uko cyashyize mu bikorwa imyanzuro kiba cyarihaye, societe civile ibigiramo uruhare. Ireba uko imyanzuro leta yemeye uburyo yashyizwe mu bikorwa  n’imbogamizi yahuye nazo, socite civile igafatanya na leta mu kuyishyira mu bikorwa.

Umunyamakuru: Ese hari imbogamizi mujya muhura nazo?

Me Kalinda : Imbogamizi zagiye zibamo uretse ko zagiye zinagabanuka  ni aho socite civile yashatse gukora yonyine na leta nayo bikaba uko. Kudakorana hamwe bya hafi bijya biteza ikibazo  aha hakazamo gutungana agatoki ngo socite civile ntiyakoze ibi cyangwa se leta ntiyakoze ibi; gusa bigenda bigabanuka kuko hashyizwemo imbaraga mu kongera imikoranire.

Umunyamakuru : Ese ni iki kiba cyateye kudakorana ?

Me Kalinda: Ngirango biba biterwa na maturité (gukura mu myumvire)  ya socite civile, umuryango utangiye umaze imyaka 2, uba ikishakisha nawo utarabona ubushobozi  kenshi n’ijwi ryabo ritarumvikana cyane ariko uko umuryango ugenda utera imbere na leta igenda irushaho kuwugirira icyizere, ejo babahamaga bakabitaba.  Kimwe na leta yaba irimo gukora ibikorwa byayo ikareba za sociyete civile zikora, zifite imbaraga; aha ndavuga atari izanditse, ahubwo ari izikora bikagaragara nibo iheraho yitabaza iti nimuze tuganire kuri ibi turebe uko twabishakira igisubizo

Umunyamakuru: Ubona ari iki cyakagombye gukorwa kugirango imikoranire y’izi nzego zombi igende neza?

Me Kalinda: ntekereza ko ari ugukomeza kongera imikoranire ya hafi  kandi sociyete civile zikareka kwifata nka opposition parties (imitwe itavuga rumwe na Leta) niyo terme turimo gukoresha muri iyi minsi, imiryango itari iya leta ikeneye kwitandukanya n’amashyaka ya politiki ya oppostion. Twebwe nka soscite civile ntidukeneye guhangana na leta ahubwo dukeneye gukorera hamwe  cyane ko twese dukorera umuturage. Ibikorwa na sociyete civile, ibikorwa na leta ndetse n’amadini  byose biba bigamije guteza imbere umuturage. Icyo dukeneye ni ugukorera hamwe  no kumva ko tudakeneye guhangana ahubwo dukeneye  kuzuzanya.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 + 27 =