Paris: Muhayimana akatiwe imyaka 14, abamwunganira biyemeje kujurira

Muhayimana yakatiwe imyaka 14, abamwunganira biyemeje kujurira.

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabiye umunyarwanda Muhayimana Claude igifungo cy’imyaka 15, urukiko rwo rwanzuye urubanza rwe rumukatira imyaka 14, abunganizi be nabo biyemeza kujurira.

Gukatira Muhayimana ni byo byasoje urubanza rwe rwaberaga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, urubanza rwatangiye taliki ya 22 ugushyingo rugasozwa taliki ya 16 ukuboza 2021, rukaba rwararanzwe n’impaka zikomeye hagati y’abamwunganira n’abahagarariye abaregera indishyi.

Nyuma yo gukatirwa kwa Muhayimana Claude, impande zombi zagize icyo zivuga ku gihano yahawe cy’igifungo cy’imyaka 14, aho yanahise atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano bo mu gihugu cy u Bufaransa akajyanwa muri gereza.

Ku ruhande rw’abamwunganira bemeje ko bagiye kujuririra iki gihano kuko ngo basanga ibyaha yashinjwaga bitamuhama.

Bavuga ko bababajwe n’igihano yahawe mu gihe bo babonaga ari umwere.

Ku ruhande rw’abahagarariye abaregera indishyi barimo Me Karongozi André Martin na Me Gisagara Jean Bosco bavuga ko icyo bishimira ari uko ubutabera bugaragaje ko Muhayimana yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze cyitwa Kibuye, ngo n’ubwo bwose nta gihano kiriho cyahana Jenoside.

Bati ” Mu by’ukuri nta gihano gihari cyahana Jenoside, ariko igishimishije ni uko byibuze bigaragaye ko Muhayimana ahamijwe uruhare muri Jenoside, akaba akatiwe igifungo cy’imyaka 14 n’urukiko. Bizatuma n’abandi Bose batekerezaga kwijandika mu byaha nk’ibi babitinya.”

Gusa bamwe mu banyawanda ntibishimiye igihano Muhayimana yahawe kuko basanga ari gito bagereranyije n’uruhare yashinjwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze cyitwa Kibuye, kuko aríwe watwaraga Interahamwe zijya kwica abatutsi aho bari bahungiye hirya no hino ku misozi.

Ku bijyanye n’indishyi ku bagizweho ingaruka na Jenoside yabereye ku Kibuye, urukiko rwatangaje ko bizarebwaho kuva taliki ya 31 Mutarama 2022.

Umwe mu baroketse Jenoside wo mu karere ka Karongi avuga ko atishimiye igihano cyahawe Muhayimana nk’umuntu wamamaye mu cyari Kibuye atwara mu modoka abacanyi, akaba yarabishinjwe n’abo yatwaraga bagiye kwica, abahigwaga nabo baramubonye ndetse n’umugore we ubwe yarabimushinje.

Ku bijyanye n’igihano Muhayimana yahawe, uyu warokokeye Jenoside ku Kibuye anenga ubushinjacyaha bwasabiye ibihano bito yitwa ko ariwe waburanaga na Muhayimana Ari nawe waregeye urukiko.

Ati ” Ibintu byazambye  Kare ubwo Ubushinjacyaha bwasabiraga Muhayimana igihano cy’imyaka 15 n’uburyo abantu bahagurutse bakajya gushinja mu buryo bunyuranye, abo Muhayimana yatwaraga bagiye kwica baramushinje, abarokotse bamubonye nabo baramushinje n’umugore we ubwe yaramushinje.”

Uyu warokotse asaba ko iki gihano cyajuririrwa Kandi bakihana umushijacyaha wasabiye Muhayimana igifungo cy’imyaka 15.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 13 =