« Mu gufata icyemezo ndabasabye muze kurarama » Muhayimana Claude

Claude Muhayimana wasabye ko mu gufata icyemezo bararama.

Aya ni amwe mu magambo ya nyuma Bwana Claude Muhayimana amaze kubwira inteko mbere y’uko itangira umwihererero uri butangarizwemo umwanzuro ku rubanza rwe rumaze iminsi ruburanishwa n’urukiko rwa Rubanda rwa Paris.

Inteko iburanisha uyu munyarwada w’imyaka 60 ya’amavuko ariko unafite ubwenegihugu bw’ubufaransa, muri aya masaha yatangiye umwiherero bitazwi igihe uri bumare, gusa umunyamakuru wa RBA na Pax Press Bwana Gratien Harimana bari i Paris mu Bufaransa bakurikirana umunsi ku  wundi imigendekere y’uru rubanza ku nkunga w’umuryango nterankunga w’Ababiligi RCN Justice et Democratie,a maze kutubwira ko Muhayimana wagaragaraga nk’utegeranyije igishyika imyanzuro y’uru rubanza yahawe ijambo  akabwira abacamanza ati « Muze kwishyira mu mwanya wanjye namwe mwibaze iyo aba ari njyewe mu gihe cya jenoside uko mwari kwitwara »

Ubu busabe kandi burasa n’ubwumwunganira Me Mathe Francoise kuko nawe ahawe ijambo ejo nyuma y’aho ubushanjacyaha bwari bumaze gusabira umukiliya we igifungo cy’imyaka 15.

Uru rubanza rushobora gupfundikirwa uyu munsi rwari rwaratangiye kuburanisha guhera taliki 22 Ugushyingo.

Claude Muhayimana  w’imyaka 60 bivugwa ko yakoranye bya hafi n’uwahoze ari perefe wa Kibuye mu gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside aho abatangabuhamya benshi muri uru rubanza bagaragaje ko Claude Muhayimana yagaragaye mu bitero binyuranye birimo ibyo mu Bisesero ndetse n’ibyo kuri Stade Gatwaro hamwe n’ibitero byagabwe ku Kiliziya ya Kibuye, ibitero byose bivugwa byahitanye abatusti barenga ibihumbi 50.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 − 12 =