Rwanda: Kurwanya nkongwa idasanzwe byongera umusaruro

Igikorwa cyo guhandura nkongwa idasanzwe, kimwe mu byongera umusaruro.

Inyigisho zo kurwanya nkongwa idasanzwe zagize uruhare mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi kuko umusaruro utazamurwa gusa n’amafumbire cyangwa inyongera musaruro ahubwo ushobora kwiyongera bitewe n’ibindi bikorwa byakozwe byo kurwanya indwara.

Kuva mu mwaka wa 2018, umushinga Hinga Weze wagiye ukorera mu Ntara z’igihugu, harimo Intara y’Iburasirazuba, Amajyepfo, Iburengerazuba. Aha twavuga mu turere tugeze ku 10. Utw’Iburasirazuba 4, Gatsibo, Kayonza, Ngoma Bugesera; Iburengerazuba mu Karere ka Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Karongi na Nyamasheke; Amajyepfo ikorera mu Karere ka Nyamagabe. Ibikorwa Hinga weze yagiye ikora birimo kongera umusaruro w’ubuhinzi, bishimangirwa n’abajyanama b’ubuhinzi bahuguwe na Hinga weze.

Hinga Weze yagiye ikora ubukangurambaga bwo kurwanya nkongwa idasanzwe, itanga imiti yo kuyirwanya no kuberekera uko ifungurwa, kandi nan’uyu munsi ubukangurambaga buracyakomeje bwo kwigisha umuhinzi kuko kwiga ari uguhozaho, hakabaho uguhwitura no kwibutsa. Nkuko byemezwa na Murekezi Jean Pierre ukurikirana ibikorwa by’ubuhinzi muri Hinga weze, ndetse agakomeza asobanura uko barwanya nkongwa idasanzwe.

Ati ‘’muri rusange ubuso tumaze gukoreraho ubu bukangurambaga bwo kurwanya nkongwa idasanzwe bugera kuri hegitari 153 842, umubare w’abahinzi bagezweho n’ubu bukangurambaga nokuhinga neza hakoreshejwe uburyo bugezweho bangana na 627,949 kuva 2018 kugeza muri saison ishize, abubungubu batarajyaho’’.

Muri saison A muri uyu mwaka wa 2022 hari ibyo Hinga Weze iteganya gukora.

Kuri iyi saison, muri uyu mwaka wa 2022 A bateganya gukorana n’abahinzi 3000, bagakorera mu turere 8, bivuze ko ari twatundi 10 ukuyemo Ngororero na Nyamagabe betewe nuko ibigori byaho byatewe mbere.

Hinga weze yagize uruhare mu guhugura abajyanama b’ubuhinzi

Kubijyanye n’akamaro byaba byaramariye abahinzi ku bufatanye na Hinga Weze na RAB, abajyanama b’ubuhinzi babashije guhugurwa, bamenya uko nkogwa zifata, uko zirwanywa, guhitamo imbuto nziza izihanganira indwara, guterera igihe, gukuramo nkongwa batoragura cyangwa se bakaba batera imiti igihe nkongwa ifite ubukana ibyo byose abajyanama b’ubuhinzi barabihuguriwe.

Uburyo abajyanama b’ubuhinzi bashyiraga mu bikorwa ibyo bahuguwe

Abajyanama b’ubuhinzi iyo bamaraga kubihugurirwa, nabo bajya guhugura abaturage mu mirima yabo cyangwa se mu midugudu batuyemo umunsi ku munsi, n’abakozi ba Hinga Weze bakamanuka bakajya gufasha babajyanama bahuguguwe kubakurikirana ngo barebere hamwe uko barimo gushyira mu bikorwa y’amahugurwa cyangwa za nyigisho babahaye.

Impinduka byazanye.

Muri rusange byagize impinduka nziza kuko abajyanama n’abahinzi babashije gusobanukirwa ibya nkongwa n’uburyo irwanywamo. Bivuze ko nan’uyu munsi niyo Hinga Weze yaba idahari ahenshi bumvise inshingano zabo, ibyo bagomba gukora barabizi kuko inyigisho ya Hinga Weze yarangije gutambuka mu buryo bushimangiye kandi bukomeye.

Iki kintu cyabaye icyagaciro kuko nkongwa yarushijeho kurwanywa kandi irwanywa n’abantu ubona ko babifitiye ubumenyi kuko bari barahuguwe barahawe ibyangombwa, ibimenyetso byayo bitandukanye mu buryo bw’amashusho, amavidewo, birushaho kubazamurira imyumvire ku bijyanye no kurwanya nkongwa idasanzwe no kuyihashya, ku buryo abaturage baba bafite amakuru kandi yizewe yo kuyihashya.

Hinga Weze ni umushinga watangijwe mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere Mpuzamahanga (USAID), uzamara imyaka 5 (2017-2022) ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 4 =