Rwamagana: Buri wese afite inshingano zo kurengera umwana

Ubukangurambaga bwabimburiwe n’urugendo rwo kwamagana ihohotera rwavaga ku Murenge wa Nzige rukagera mu gasantere ka Nzige.

Byavugiwe mu Murenge wa Nzige mu bukangurambaga bwo gusoza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina gifite insanganyamatsiko igira iti“Wiceceka! Rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Ubu bukangurambaga bwabimburiwe n’urugendo rwo kwamagana ihohotera rwavaga ku Murenge wa Nzige rukagera mu gasantere ka Nzige.

Bimwe mu byaha by’ihohotera birimo; gusambanya abana, kubica, kubakubita, kubakoresha imirimo ivunanye, gukuramo inda, ishimisha mubiri, n’ibindi…

Mukagahizi Eupharasie w’imyaka 60, atuye mu Mudugudu wa Karukannyi, Akagari ka Kigarama yavuze ko azabwira bagenzi be ibihano bigenewe abagerageza gukora ihohotera.

Agira ati ‘’ubundi najyaga numva ari ibihano biciye bugufi none numvise ko byiyongereye kandi nanjye biranshimishije kuko abantu bazatinya guhanwa bityo ihohotera rigabanuke’’.

Ndereyimana Félicien wo mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Kigarama yavuze ko ku bijyanye n’ibahano bihabwa uwakoze icyaha cyo guhohotera yarazi bike ariko akaba amenye byinshi. Agira ati ‘’Menye ko umwana wese agomba kujya ku ishuri, kandi umubyeyi atagomba guhana umwana amukubita, ahubwo amwicaza akamugira inama. Icyo ngomba gushyira mo imbaraga nyinshi ni ugukangurira ababyeyi kudahohotera abana, kandi bagafata abana bose nk’ababo’’.

Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Rwamagana, Habuni Jean Paul yasabye abumvise ibijyanye n’ibihano kuwakoze ihohoterwa n’izindi ngaruka kutazabikora. Ati ‘’ uwageze aha abe intumwa abwire abandi bataje ko ibyaha biremereye. Kuko buri wese afite inshingano zo gutanga amakuru ku cyaha cyabaye’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yibukije abitabiriye iki kiganiro ko mu muco nyarwanda umwana atahutwazaga ahubwo yarengerwaga, kuko yabaga ari uw’umuryango, akarebererwa n’umukuru uwo ariwe wese.

Agira ati ‘’ntiyakoreshwaga imirimo inyuranye cyangwa ngo ajye gushaka akazi gakorera amafaranga, yafasha ababyeyi uturimo tutamuvunisha kugeza ubwo acika umugongo akahababarira’’. Yasabye abari bitabariye ko buri wese agomba kumva ko ari inshingano ze zo kurengera umwana, ntihagire ikimuhohotera cyangwa ngo gihungabanya uburenganzira bwe kuko cyaba kishe ejo hazaza h’igihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 × 1 =