Paris: Muhayimana asabiwe igifungo cy’imyaka 15
Ubushinjacyaha busabiye Muhayimana Claude igihano cy’igifungo cy imyaka 15 kubera uruhare bumushinja muri Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.
Uyu wahoze ari umushoferi wa Projet pêche na Guest House ya Kibuye, ubushinjacyaha bugaragaza ko yagize uruhare mu gutwara interahamwe zajyaga kwica abatutsi mu bice binyuranye muri Perefegitura ya Kibuye.
Bushingiye ku bufatanyacyaha muri Jenoside, busanze akwiye kubarwa mu bayikoze kuko uruhare rwe rwafashije mu gukora Jenoside nk’umushoferi watwaraga abajya kwica.
Busanga atarigeze yitandukanya n’abicanyi, yaratwaye abatari bake mu modoka ye, Kandi ko iyo hatabaho abashoferi nka Muhayimana, abicanyi ntibajyaga kugera ahiciwe abantu.
Ubushinjacyaha buvuga ko Muhayimana ntaho yigeze agaragaza ko ibyo yakoze yabihatiwe. Buvuga ko Muhayimana yari afite amahitamo yo kubyanga nk’uko hari abandi babyanze bakareka akazi, Kandi ingero zirahari.
Buvuga ko nta mushoferi n’umwe wishwe azira ko yanze gutwara abicanyi, uretse Muhayimana wenyine wavuze ko Kalisa na Augustin aricyo bazize ariko nta bimenyetso bibihamya agaragaza.
Ntiyigeze abwira umugore we ko yahatiwe gutwara imodoka.
Muhayimana yaba yarahimbye impamvu zimukuraho ibyaha avuga ko yarwaye malariya
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Muhayimana yari afite uburyo bwose bwari kumufasha guhunga kuko yari atunze ubwato, aziranye n’abambutsa abantu ku Ijwi ariko ntiyabikoze ngo yitandukanye n”abicanyi.
Ngo amahitamo yakoze ntagaragaza umuntu wari mu kaga kahitana ubuzima bwe.
Buti ” Niba hari abo yafashije guhunga kuki atahereye ku muryango we?”
Ntiyari mu mazi abira kuko Inzu ye iri imbere ya stade Gatwaro itigeze isenywa cyangwa ngo itwikwe.
Icyaha cy’ibitero bijya kwica ahitwa kizenga yabihanaguweho by’agateganyo. Ubushinjacyaha Kandi bugaragaza ko Muhayimana Claude yashatse uburyo bushoboka mu gihe cya Jenóside bwo kumenyana n’abari baje muri turquoise. Buti ” Yari yarihebeye amafaranga.”
Yabonanaga n’abayobozi, Interahamwe n’abanyamadini.
Mu buhamya bwe yagaragaye nk’umubeshyi mu byo yavuze byamubayeho nko gufungwa na FPR, guhunga , inyandiko n’ibindi.
Kuvuga ko habayeho akagambane k’ubuyobozi bw’u Rwanda ngo aburanishwe Kandi ko kuba ari muri mutwe wa RNC utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ntacyo birebaho ubucamanza.
Ku bw’ibyo Ubushinjacyaha busanga Muhayimana yahanishwa gufungwa burundu, nk’ uwakoze Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Busaba urukiko kumuha igihano kimukwiriye, busoza bumusabiye gufungwa imyaka 15 kubera impamvu zinyuranye zo kuba yarorohereje ubutabera bituma ari na byo byashingiweho agabanyirizwa.