Paris: Muhayimana uvuga ko yahishe abatutsi arahakana uruhare rwe muri jenoside

Claude Muhayimana wasabye ko mu gufata icyemezo bararama.

Muri iki cyumweru cya nyuma cy’urubanza rwa Muhayimana Claude ruri kuburanishirizwa mu rukiko rwa Rubanda I Paris, yireguye ahakana uruhare rwe muri jenoside yakorewe abatutsi yitwaje ko yahishe abatusi.

Mu gutangira kwiregura,MUHAYIMANA Claude yagize ati  “hari abatangabuhamya utamenya ubakoresha  kuko harimo abavuga ibintu uyu munsi ejo bakavuga ibindi.” Yakomeje atanga urugero rw’uwamushinje mu iperereza aza kumusaba imbabazi nyuma, agarutse gutanga ubuhamya aramushinja.

Mu guhakana uruhare ashinjwa kugira muri jenoside yakorewe abatutsi, MUHAYIMANA yavuze ko yakuze atazi kuvangura abantu kandi na Se ngo kera niko yari ameze yanahishe abatutsi mu 1959 no mu 1973. Ikindi yibuka ni uko iwabo hari hari ibishishwa by’ibishyimbo abatutsi bihishagamo.

Yagize ati:’’Iyo mba naragize uruhare muri jenoside ntabwo abarokotse bari kuba bakigaruka mu rugo rwanjye nyuma ya jenoside.” Yakomeje avuga ko muri jenoside yahishe abatutsi, aho yagize ati:’’Nyakubahwa ibirimo kubera iwacu iyo nanjye simbyiyumvisha. Muri jenoside nafashe risike (risk) yo guhisha abatutsi kandi byari bizwi ko babagusanganaga ukabizira, none uyu munsi ndi hano mu rukiko nshinjwa jenoside.”

Ku rundi ruhande Muhayimana yagaragaza izindi ngingo nshya, yagize ati; “Ndashaka kugaragaza ko ibirimo kumbaho uyu munsi byatewe n’uko nari maze kwiyangaja (kujya) muri RNC, mbere ibibazo byatumye mva mu Rwanda byari bifitanye isano no gufasha abafaransa.”

Perezida w’urukiko yamubajije ku mushoferi wishwe yanze gutwara abajandarume muri ambulance (imodoka itwara indembe), n’uwari umuyobozi wa Electrogaz witwa Kalisa basabye gutwara imodoka abyanze baramwica. Aha Muhayimana yasubije ko ari ko byagenze, Perezida amubwiye ko hari abandi bavuze ko umushoferi w’ibitalo yishwe kuko yari umututsi kandi yari yarakaranyije n’interahamwe, Muhayimana ko we ibyo avuga ari ubuhamya bw’umuhungu bakoranaga wamubwiye ko bamwishe yanze gutwara interahamwe.

Ubushinjacyaha bwamugaragarije ko mu nkiko Gacaca ya Gasura bamuvuze mu 2009 mu bitero bya Bisesero, maze asubiza avuga ko atumva ukuntu yari kuburanishwa agakatirwa na Gacaca ya Gasura atarahakoreye icyaha, aho atuye ntibamuburanishe. Yongeyeho ko ibitero by’I Karongi na Gasengesi yabimenyeye mu idosiye, naho abajyaga Bisesero bacaga imbere y’iwe.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 + 24 =