Paris: Uwari umugore wa Muhayimana yemeje ko yamubonye atwaye interahamwe zigiye kwica

Jean Marc Edmond, perezida w'urukiko rwa Rubanda I Paris mu Bufaransa, ahaburanishirizwa urubanza rwa Muhayimana Claude.

Nyuma y’uko ku munsi wa 12 uwari umugore wa Muhayimana agaragaye mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa akirinda kugira byinshi avuga ku mugabo we, urukiko rwongeye kumuhamagaza ku munsi wa 14 ubwo yashize amanga akemeza ko yiboneye ubwe umugabo we atwaye mu modoka interahamwe zajyaga kwica abatutsi mu Bisesero.

Ubwo yabazwaga na Perezida w’Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, Jean Marc Edmond, niba yaba yariboneye ubwe Muhayimana atwaye interahamwe kwica abatutsi, yagize ati “Namubonye atwaye Interahamwe zirimo kuririmba indirimbo zaririmbwaga n’abagiye kwica, zagendaga zisakuza cyane kandi ari imodoka nyinshi zishoreranye ndetse na bisi zari zifite abantu  imbere n’abandi babaga bitendetse inyuma bagiye kwica abantu mu Bisesero.”

Perezida yabajije kandi uyu mugore niba yarigeze abaza umugabo we aho aba agiye n’ibyo yabaga agiyemo, cyane ko mbere yari yatangarije urukiko ko akazi kose kari karafunze muri icyo gihe, nawe asubiza ko umunsi amubona atwaye izo nterahamwe zajyaga kwica mu Bisesero yamubwiye ati “Nta soni ufite zo kujya kwica abantu? Nawe ansubiza ko akazi ke ari ako gutwara abantu, ariko yabivuze arakaye cyane.”

Avuga ko nyuma yo kumubaza ibyo, murumuna we wari iwabo yaje kumubuza kongera kugira icyo amubaza kuri ibyo.

Gusa ngo ntibyaciriye aho kuko yaje kubibwira na nyina wa Claude ariwe nyirabukwe, biramutangaza avuga ko aza kubibaza umuhungu we.

Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yatangarije urukiko ko hari abantu benshi bazaga kureba Muhayimana harimo na konseye wa Segiteri, uyu akaba yarashinjwe na benshi ko ariwe washishikarizaga interahamwe kujya kwica, ibyo bitaga kujya mu kazi.

Abajijwe icyo Muhayimana yabaga avugana na Konseye, uyu mugore yasubije ko atabimenyaga kuko bajyaga kuvuganira hanze aho atumva. Perezida Jean Marc Edmond yongeye kubaza uyu mugore niba umugabo we yaba yarahatiwe kujya gutwara interahamwe zajyaga kwica, asubiza ko atabizi. Amubajije niba atarigeze umubwira ko babimuhatiye, asubiza ko ntabyo yigeze amubwira.

Perezida kandi yabajije uyu mugore niba nta bwoba yari afite ko umugabo we aramutse atemeye gutwara izo nterahamwe bari kumwicira umugore, asubiza ko byari bizwi ko abagore b’abatutsi bafite abagabo b’abahutu bazagera igihe bakicwa. Yagize ati “Sinabiganiriye na Claude ahubwo nabiganiriye na mama we ambwira ko batazatwica.”
Ashimangira ko yabajije uwari umugabo we uko bizagenda ku bo bari bahishe cyane ko interahamwe zahoraga ziririmba ko umwana w’umuhutu azakura abaza uko umututsi yasaga.

Uyu mugore yabajijwe kandi niba yarambukanye n’umugabo we bakajyana mu cyahoze Ari Zaire. Aha yavuze ko we n’abandi bari kumwe batagiye muri Zaire ko ahubwo bajyaniranye na Muhayimana atwaye umucungatungo wa Guest house n’umugore we, ariko we na bagenzi be bagarukiye i Cyangugu mu ihoteli ya ORTPN. Ati “Ntabwo twigeze turenga i Cyangugu, ahubwo twaje kumenya ko iwacu umutekano wagarutse nahise ngaruka, nawe yakomeje ajya Zaire aza kugaruka hashize icyumweru ari nabwo yahise ajya gukora muri Caritas.”

Arishinganisha ku bw’umutekano we

Nyuma yo gutanga ubuhamya bwe no gusubiza ibibazo, uwahoze ari umugore wa Muhayimana yatangarije urukiko ko yishinganisha kuko abona ko umutekano we uri mu kaga, ati “Umutekano wanjye urabangamiwe. Hari agatsiko k’abantu karimo uwitwa Karengera, Gwizinkindi n’abandi benshi bavuga ko bazica umuntu bagafungwa imyaka 10.”

Abajijwe uwo bazica asubiza ko bavuga ko bazica intore bivuze umututsi mu mvugo yo kuzimiza, bagafungwa imyaka 10. Abajijwe impamvu yumva ariwe uvugwa n’uburyo iyo gahunda yayimenye, agira ati” iyo mparitse  imodoka nsanga yangijwe kandi iri mu zindi, naba ndi mu modoka zitwara abagenzi za rusange bakantuka.”

Perezida amubajije aho ibyo bihurira na Muhayimana, uwahoze ari umugore we avuga ko yamenye ko bazabibikora nakatirwa. Uyu mugore asoza agira inama uwari umugabo we yo kuvugisha ukuri kugira ngo n’ababuze ababo bazabashe kubona uko babashyingura. Ndetse agaragaza ko umugabo we akoresha abantu akaba n’umunyabinyoma (Manipulateur et menteur).

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 × 25 =