Paris: Bamwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Muhayimana bahinduye imvugo

Me Karongozi André Martin uhagarariye inyungu z'abarokotse mu Rubanza rwa Muhayimana Claude.

Bamwe mu Batangabuhamya mu rubanza rwa Muhayimana  Claude urimo kuburanira I Paris mu Bufaransa bamaze guhindura imvugo mu buhamya Bari baratanze mbere ubwo abakoraga amaperereza b”abafaransa babasangaga Aho bari mu rwego rwo gucukumbura uruhare rwa Muhayimana muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Umugore wa Muhayimana, nawe wahigwaga mu gihe cya Jenoside akaba yaraje gutandukana n’umugabo we ubu uri imbere y’ubutabera mu  rukiko rw’i Paris kuko akekwaho ibyaha bya Jenoside,  yaje gutanga ubuhamya ku munsi wa 12 w’urubanza, aho yirinze gutinda ku by’umugabo we mu gihe cya Jenoside.

Bimwe mu byo yabajijwe na perezida w’urukiko ku munsi wa 12 w’urubanza harimo ikijyanye n’ uko umugabo we yaba yarafunzwe mu byitso, undi yabihakanye. Yanamubajije ubwoko bw’umuryango yashatsemo yemeza ko ari ubuhutu, ni mu gihe mu makuru Muhayimana yatanze urubanza rujya gutangira yemeza ko yahizwe mu byitso kuko yari yarashatse umututsikazi.

Yanemeje ko umugabo we yatwaraga imodoka ya Guest House ya Kibuye ifite ibara ry’umutuku yanditseho ORTPN Kandi ko mu gihe cya Jenoside abandi bakozi bagumye mu rugo ngo ariko abakorera amahoteli bo bagakomeza akazi.

Abajijwe na perezida w’urukiko niba Claude yaba yaratwaye umurambo w umujandarume witwaga Mwafrika gushyingurwa mu Ruhengeri yemeye ko yawujyanyeyo, abajjwe iminsi yamazeyo yemeza ko Ari nk’icyumweru. Ni mu gihe Muhayimana we yabwiye urukiko ko yamazeyo Ibyumweru bibiri, ni mu gihe Kandi abandi Batangabuhamya bo bahurije ku gihe cy’iminsi itatu.

Umugore wa Muhayimana abajijwe amatariki yagiriyeyo n’ayo yagarukiyeho, yagize ati ” Ndirinda kuvuga amatariki kuko ntayibuka neza.”

Uwari umugore wa Muhayimana kuri ubu utuye mu Bufaransa yirinze kuvuga byinshi ku wari umugabo we mu gihe cya Jenoside, bigaragara ko atashatse gutangaza amakuru yose azi, ashimangira ko adashobora gushinja uwahoze ari umugabo we Muhayimana Claude kuko yarokoye abo mu muryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Abandi mu batangabuhamya bagaragaje ko batacyibuka neza ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi nyuma y’imyaka 27 ibaye, ibi Me Karongozi André Martin, umunyamategeko uhagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza, akaba asanga biterwa n”impamvu zinyuranye nk’uko abigarukaho.

Yagize ati ” Ndasanga Hari  ibyiciro 3 by’ abatangabuhamya, bigizwe n’abahigwaga mu gihe cya Jenoside, abicanye n’abandi batahigwaga ariko bareberega ibirimo kuba badafite ubwoba.”

Avuga ko mu barokotse hari abahuye n’inkurikizi za Jenoside zabaviriyemo uburwayi, bikaba bigoye ko bibuka neza ibyo babonye nyuma y’imyaka 27 Jenoside ibaye.

Ku ruhande rw’abatarahigwaga asanga Hari abatavuga neza ibyo babonye kubera ubwoba bw’uko ibyo batavuze birega byabagiraho ingaruka bigatuma babihisha.

Me Karongozi Kandi asanga hari n’ababeshye nkana kuko badashaka ko hari Ibindi bazabazwa.

Atanga urugero rw’umusaza w’umusilamu wabajjwe niba umugore we yari umututsikazi agasubiza ko  mu basilamu batareba ubwoko, bamubaza niba atarabonye indangamuntu ye agasubiza ko ntawaka indangamuntu umugore we. Ngo ni mu gihe mu ibazwa rya mbere yavuze ko yarwanye ku mugore we ngo batamwica ariko muri uru rubanza ntiyashaste kubitindaho.

Uyu munyamategeko asanga iperereza rikomeje,  hakaba byinshi bizagenda bimenyekana bityo ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi kukamenyekana.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 4 =