Uwilingiyimana Agathe umwe mu ntwari z’Igihugu mu Rwego Rw‘ Imena

Uwilingiyimana Agathe umwe mu ntwari z’Igihugu mu Rwego Rw‘ Imena

Uwilingiyimana Agathe ni mwene Ntibashirakandi Yuvenali na Nyirantibangwa Saverina. Yavukiye ahitwaga  i Gikore Perfegitura ya Butare, ubu ni mu Kagali ka Sabusaro Umurenge wa wa Kansi, Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Ku italiki ya 23 Kamena 1953. Ashakana na Barahira Ignace mu wa 1976, babyarana abana batanu. Yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva ku wa 17 Nyakanga 1993, yicwa “n’ingabo za Habyarimana” mu gihe cya jenoside  yakorewe abatutsi ku italiki ya  07 Mata 1994.

Icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza yacyigiye i Gikore kuva mu mwaka 1960 kugeza mu 1963, icya kabiri acyigira i Kansi kuva mu 1963 kugeza mu 1966. Ayisumbuye yayize muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux i Kigali kuva mu 1966 kugera mu 1973, ahakura impamyabumenyi y’ubwarimu D7. Amashuri makuru yayize mu Ishuri Rikuru Nderabarezi ( I.P.N.) ry’i Butare kuva mu 1973 kugera mu 1976, aho yakuye impamyabumenyi yo kwigisha  imibare n’ubutabire (mathématiques –chimie) mu cyiciro cya  mbere cy’amashuri yisumbuye. Mu wi 1984-1986 yakomereje  muri Kaminuza  y’u Rwanda, ahakura impamyabushobozi ihanitse mu butabire  ( chimie).         Mu mashuri, yigaga neza, akaba umuhanga cyane, agahorana amanota yo mu rwego rwo hejuru.

Kuva mu 1976 kugeza mu 1984 yabaye umwarimu mu ishuri mbonezamubano  ryo ku Karubanda i Butare, yigisha imibare n’ubumenyi. Kuva mu 1986 kugeza muri Werurwe 1989 aba  umwarimu w’ubutabire (chimie/chemistry)  mu Rwunge rw’Amashuri  rw’i Butare ari n’umushakashatsi mu Kigo cy’Ubushakashatsi ku Miti ya Gakondo ( CURPHAMETRA : Centre Universitaire de Recherche en Pharmacopée et Médecine Traditionnelle). Kuva muri Werurwe 1989 kugeza muri Mata 1992, yabaye Umuyobozi w’Inganda nto n’iziciriritse muri Minisiteri  y’Inganda n’Ubukorikori. Kuva ku wa 16 Mata 1992 kugeza ku wa 16 Nyakanga 1993 aba Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye.Naho kuva ku italiki ya 17 Nyakanga 1993 kugera ku ya  07 Mata 1994 yabaye Minisitiri w’Intebe.

Ubutwari n’ibikorwa bye

Uwilingiyimana Agathe yagize ubutwari: ari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yahangaye no gukuraho akarengane mu mashuri igihe abashinze icyo bise “iringaniza” bari bagitegeka Igihugu. Icyo gihe yaharaniraga kurenganura abakandamijwe n’ingoma y’igitugu, hagakurikizwa ubushobozi bwa buri munyeshuri.

Uwilingiyimana Agathe yakunze igihugu. Ahangana no kujya ku isonga rya politike  ari umutegarugori bidasanzwe mu Gihugu.

Yaranzwe n’umwete ku buryo budashidikanywa, ari mu murimo we wa Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, ari no mu wa Minisitiri w’Intebe. Yagaragaje ukwitanga guhebuje ubwo yicwaga ku wa 07 Mata 1944, akomeje imirimo ye y’ubuyobozi, agerageza kugarura ituze mu gihugu cyari cyigabijwe n’abicanyi.

Uwilingiyimana  Agathe yabaye Minisitiri w’Intebe w’Umunyarwandakazi wa mbere mu Rwanda, aba uwa kabiri muri Afurika. Ari kuri uyu mwanya ntiyahungabanyijwe n’ibitotezo kandi ntiyagamburujwe na byo.

Uwilingiyimana Agathe yabaye intangarugero mu Banyarwandakazi no mu Banyarwanda bose. Yagaragaje umurava mu burezi, akunda kandi akundwa n’abo arera  mu gihe yigishaga. Yaharaniye iterambere ry’Abanyarwandakazi mu burezi. Ari mu bashinze ishyirahamwe “SERUKA”(Ishyirahamwe ry’Abari n’Abategarugori riharanira Amajyambere), agira  uruhare rukomeye mu gushinga  umuryango FAWE (Forum for African Women Education) Umuryango ugamije guteza imbere uburere bw’Abanyafurikakazi, aharanira ko abari n’abategarugori bashyirwa mu nzego z’ubuyobozi. Yatanze urugero rwo kurwanya amacakubiri mu burezi no mu buyobozi.

Uwilingiyimana Agathe yabaye umunyakuri aho yakoze hose. Mu burezi, bamushimye kuba intabera no kuba yarahuje imvugo n’ingiro. Abamuzi bemeza ko atatsimburwaga ku  gitekerezo igihe yabonaga kiri mu kuri.

Mu kumenya ibyaranze ubuzima bwe,The Bridge Magazine yifashishije Urwego rushinzwe intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta(CHENO).

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 14 =