Gicumbi: Ababyeyi ntibumva kimwe ku kuba umwana yatunga agakingirizo.

Agakingirizo karinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo n'agakoko gatera SIDA ndetse kakarinda gusama.

Mu gihe hari ababyeyi bo mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi bumva ko gutunga agakingirizo ku mwana ari bumwe mu buryo bwamufasha kwirinda ingaruka ziterwa no gukora imibonanompuzabitsina idakingiye, hari abandi batabishigikiye kuko ari ukwishora mu ngeso mbi. Ubuyobozi bw’umurenge wa Bukure burasaba abatarabyumva guhindura iyi myumvire.

Agakingirizo, ni kimwe mu bikoresho byafasha buri wese kwirinda ingaruka yagira nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye mu gihe kwifata byamunaniye. Hari bamwe mu babyeyi bavuga ko batakwemerera abana babo kugatunga ngo kuko byaba ari ukwishora mu ngeso mbi. Aho bavuga ko uwo bagasangana bamuhana bihanukiriye.

Uwimana Clementine n’abandi babyeyi bavuga ko baramutse babonanye abana babo agakingirizo banamukubita.Yagize ati ’’Jyewe namukubita agakingirizo ntabwo kemewe ku mwana aho niho bigira ingeso mbi…. ako gakingirizo aba ashaka ak’iki? Ni ugusambana ariko yabiretse yabibwiwe na nde gusambana?”

Ndahayo Froduard nawe ati ’’Namushoboye burya nanamucishaho akanyafu cyane nkamucyaha.”

Nyiraneza nawe ati ’’Nsanganye umwana agakingirizo mu myambaro ye namenya ko asambana nkamumerera nabi bikamuha isomo n’ubutaha ntazongere kugatekereza muri we.’’

Ku rundi ruhande ariko, hari n’abumva ko kuba umwana yatunga agakingirizo ari byiza, kuko byamufasha kwirinda mu gihe yaba agiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Senzoga Emmanuel yagize ati ’’Nkanjye ku giti cyange nkamusanganye namenya ko ari umwana wasobanukiwe wamenye uburyo bwo kwirinda kuko n’ubundi mbere y’ubuzima habanza kwirinda ashobora kuba adafite ako gakingirizo ariko yananiwe kwifata akaba yatwara inda zidateganyijwe cyangwa se agahura n’ubwandu ariko ari umwana ugafite kabone n’ubwo yagwa mu mutego nta zindi ngaruka zaza nyuma y’uko yaba yawuguyemo.”

Murera Jean Paul nawe ati ’’Ahubwo nibyo bya mbere nibyo byiza agafite aho kugira ngo apfe kugenda gusa ni n’amakosa kugenda atagafite kuko ntuba uzi aho ari bujye ntiwamenya ibye ariko ajyanye agakingirizo ni nko kwitwaza akabando nk’aka mfite.”

Mukamana Olive yagize ati ’’Kugakoresha ni na byiza kugira ngo adasama inda zitateganyijwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bukure, NKUNZABERA Silyvestre, arasaba abagifite imyumvire yo kumva ko kuba umwana yatunga agakingirizo ari ikibazo kuyireka, ahubwo ko mu gihe umubyeyi abonanye umwana we agakingirizo akwiririye gutera intambwe akamuganiriza.

Yagize ati ’’Umubyeyi utekereza ko umwana we aramutse acitswe ashobora kwikingira agakomeza kumugira inama jye ntekereza ko ari we waba ari mu murongo mwiza naho kuvuga ngo umwana afite agakingirizo yamukubita ntabwo yaba akemuye ikibazo ahubwo yamuteza ikindi ahubwo yabanza akamwigisha.”

Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango utari uwa Leta wita ku buzima (Health Development Initiative-Rwanda byagaragaje ko 13% gusa by’abana biga mu mashuri yisumbuye b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19 bakoze ubusambanyi ngo aribo gusa bakoreshaga agakingirizo mu mwaka wa 2011.

Umwaka ushize wa 2020 u Rwanda rwahawe udukingirizo tw’ubuntu tugera kuri miliyoni enye naho buri mwaka hakaba hatangwa udukingirizo turenga miliyoni 600 hirya no hino ku Isi. Mu gihe agakingirizo kaba gakoreshejwe neza n’urubyiruko rwananiwe kwifata, byagabanya umubare w’abagirwaho ingaruka n’imibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo inda zitifujwe.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 14 =