Karongi: Koherezwa mu Rwanda kw’abakekwaho uruhare muri jenoside, bizanyura abarokotse
Bamwe mu barokotse jenoside bo mu mirenge ya Bwishyura na Mubuga mu Karere ka Karongi mu ntara y’I Burengerazuba bavuga ko banyurwa ari uko abakurikiranwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bazajya boherezwa, bakanaburanira mu Rwanda.
Kanyabashi Anastase utuye mu murenge wa Bwishyura yagize ati’’Ibyiza yaza kuburanishirizwa mu Rwanda akaburanishwa n’abanyarwanda bazi uburemere bwa jenoside icyo gihe ubutabera twabasha kubona bwatunyura.”
Nyiransengimana Esperance utuye mu murenge wa Mubuga nawe ati” Urebye ibintu yakoreye aha ngaha birenze urugero ubwo rero niyo mpamvu umuntu aba afite impungenge tukavuga tuti byaba byiza bagiye babazana bakaburanira ahantu bakoreye ibyaha nibyo byatunyura ariko kumva ngo yaburaniye mu Bufaransa ntabwo umuntu yumva anyuzwe rwose n’ubwo butabera buzabera iyo hirya.”
Ni mu gihe Muhayimana Claude umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ukurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gihe cya jenoside aho yagiye atwara abicanyi mu bitero byo kwica abatutsi muri aka karere akaba ari kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda I Paris mu bufaransa, urubanza rwatangiye kuwa 22/Ugushyingo/2021 kugeza kuwa 17/Ukuboza.
Umurungi Providence uhagarariye ishami ry’ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera ubwo yari mu nama mpuzamahanga ku butabera kuri jenoside nyuma y’imyaka 25 yabereye I Kigali kuwa 17/ugushyingo/2021 yahuje abagize uruhare mu rugendo rwo gucira imanza abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda harebwa intambwe zatewe n’ibisigaye gukorwa, yavuze ko hari gushakishwa uko hasinywa amasezerano y’ihererekanywa ry’abakurikiranwaho kugira uruhare muri jenoside.
Yagize ati’’Tugerageza gushakisha uko twasinya amasezerano y’ihererekanywa ry’abakurikiranwaho ibyaha bigenda biguruntege kubera ubushake bw’ibihugu ariko tugerageza gukomeza ibiganiro n’ibihugu bikekwa ko ariho bari.”
Ubutumwa bw’umuryango IBUKA
Mu gihe hagishakishwa uko hasinywa amasezerano y’ihererekanywa ry’abakurikiranwaho kugira uruhare muri jenoside abarokotse jenoside basabwa kwihangana bagakurikirana imanza no kwakira neza ibivamo.
HABARUGIRA Isaac uhagarariye umuryango IBUKA, uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu karere ka Karongi abivuga yagize ati’’Ubutumwa natanga n’ubundi basanzwe bihanganye imyaka ishize ntabwo ari mike icya mbere ni ukubanza kubyakira dukurikirane urubanza hanyuma ikizavamo twiteguye kuzacyakirana umutima mwiza”
Uhereye mu mwaka wa 1998, u Rwanda rumaze kohereza impapuro zita muri yombi abantu bagera ku 1149, mu bihugu 38 bitandukanye ku isi ,muri ibyo, aboherejwe mu Rwanda ni 22 abandi 21 baciriwe imanza aho bari.