Sheila’s Honey: Uruganda rutunganya ubuki bwujuje ubuziranenge   

Ubuki butunganywa na Sheila's Honey.

Uwibona Jeanne Sheila, afite uruganda rutunganya ubuki “Sheila’s Honey” ruherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. Uru ruganda rwaje ari igisubizo kirambye ku babyeyi n’abana bafite ubumuga ndetse n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. 

Mu mwaka wi 2017, Sheila yatangije social enterprise “women for farmers” yo gufasha abafite ubumuga n’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA; akajya agemura imboga n’imbuto muri restaurant z’abazungu kugira ngo abone uko abafasha. Ibi yabitangiye ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Abagore CNF mu Kagali ka Kamutwa Umurenge wa Kacyiru; ariko agakomeza atekereza ikintu kirambe cyabafasha, atekereza ku buki.

Muri 2019 nibwo yaganye iyubuvumvu kuko ubusanwze inzuki zinamukunda; yaba ari mu rugo, mu modoka, ntabura uruyuki ruza rumusanga. Binyuze mu itangazamakuru, yabonye umufatanyabikorwa w’umunyamerika, inzozi ze ziba zibaye impamo.

Taliki 12 Ugushyingo 2021 nibwo yafunguye ku mugaragaro uruganda Sheila’s Honey ruherereye mu Murenge wa Kinyinya KG 424 Street, House # 4 rutunganya hagati y’ibiro 500 na toni imwe z’ubuki mu cyumweru.

Uru ruganda rwujuje ibyangombwa kuko rufite icyangombwa cy’ubuziranenge gitangwa na FDA kuko ibyo yasabwe yabyubahirije.

Hari amoko yibyo atunganya bivanzemo ubuki

Ibi yabikoze agaragaza ko ubuki wanabwifashisha mu bindi bintu. Harimo tungurusumu, tangawizi, moringa, macadamia n’ibindi.

Uretse kuba uru ruganda rukusanya ubuki mu makoperative atatu bakorana, buri imwe igemura ubuki bungana n’ibiro 500 buri cyumweru, narwo rufite imitiba 260 I Kabuga, ni mu gihe rwatangiye rufite imitiba 30.

Muri uru ruganda harimo na restaurant ikora ibintu birimo ubuki yaba mu biryo, mu mitobe ndetse n’ibikomoka ku nzuki birahari.

Sheila’s Honey ifite intego yo gufasha abavumvu

Uru ruganda rufasha abavumvu mu gukusanya ubuki, kubafasha kugura ibikoresho bituma ubuki bugumana umwimerere, gutanga inama mu guhakura neza udakoresheje amase n’umuriro kuko byangiza ubuki; bugata ubuziranenge, kubufunika neza no kurwanya udusimba twica inzuki.

Sheila’s Honey ifite abakozi 20 bakusanya ubuki  bakanareberera abavumvu, n’abandi 10 bakorera  ku ruganda.

Nkuko igitekerezo cyavuye mu gufasha abafite ubumuga; ababyeyi n’abana 20 bafite ubumuga n’abandi 20 bafite ubwandu, bafashijwe kubona insimburangingo, kwivuza no guhabwa ibiribwa cyane cyane mu gihe cya Covid19.

Abari barabuze isoko barararitswe mu ruganda Sheila’s Honey

Sheila yatanze ikaze ku bavumvumvu bose ndetse anashimira abatangiye kuzana ubuki bugatunganywa. Aho yagize ati “ni ibyishimo ku bavumvu; by’umwihariko urubyiruko kuko mu Karere ka Bugesera utari ufite umutiba, ubu awufite, uwari ufite 5 ubu igeze ku 10; ufite 15 hashyizemo 20; ndetse n’aba badamu bafite ubumuga batangiye gukora ubuvumvu”.

Hatewe ibyo inzuki zihovamo kugira ngo bazirinde kuba zakwica n’imiti yica udukoko

Sheila yemeza ko nta mpungege bafite zuko babura inzuki bitewe n’imiti yica udukoko iterwa mu myaka inzuki zihovamo. “Twirinze guhinga ahantu twashyize uruvumvu, tujya kure yaho bahinga. Twahateye indabo zose zikunzwe n’inzuki kugira ngo ntizikajye zijya ahandi ngo zibe zahurirayo n’imiti yazica, twashyizeho ikigega cy’amazi kuko inzuki zikenera amazi, hari ibiryo byo kuzigaburira biva muri Egypt n’imiti yo kuzivura”.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 × 19 =