Paxpress : Gukurikirana imanza za jenoside zibera mu mahanga,bituma uwakorewe icyaha amenya ko yahawe ubutabera

Albert Baudouin Twizeyimana ,Umuhuzabikorwa wa Pax press (umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro) avuga ko iyo umuntu yakorewe icyaha ntamenye ko yahawe ubutabera ahorana intimba ku mutima yuko atahawe ubutabera.

Uyu muryango ufatanije na Haguruka ; RCN Justice et Démocratie n’Association Modeste et Innocent bafashe iya mbere mu kumenyesha abakorewe ibyaha bya jenoside Kabarondo, urubanza rw’ubujurire rwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi ku byaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wi 1994, bakaba barabikoreye muri paroisse ya Kabarondo ahahoze ari muri perefegitura ya Kibungo, ubu akaba ari mu karere ka Kayonza, Intara y’ Iburasirazuba .

Urukiko rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa rwari rwarakatiye Tito Barahira na Octavien Ngenzi igifungo cya burundu muri Nyakanga 2016, bahita bajuririra icyemezo cy’urukiko.

Iyi miryango yombi yemeza ko kuba abakorewe ibyaha bamenya amakuru, bagatanga n’ubuhamya bibaruhura kuko baba bahawe ubutabera nubwo abakoze ibyaha bataburanishirizwa aho bakoreye ibyaha.

Uru rubanza rw’ubujurire rw’aba bagabo rwaberaga muri Court d’ Assise ( urukiko rwa rubanda) rwatangiye ku italiki 2 Gicurasi 2018. Uyu munsi ku taliki ya 6 Nyakanga 2018 , nibwo hasomwa umwanzuro kuri uru banza . Abatangabuhamya bakaba baragerega ku 120 ku mpande zombi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
44 ⁄ 22 =