Rwamagana: Abafite ubumuga barishimira ko boroherejwe mu kugera ku ma site y’itora.

Karigirwa Agnes, ufite ubumuga bw'ingingo yishimiye ko boroherejwe kugera kuri site y'itora.

Mu gikorwa cy’amatora cyabereye mu murenge wa Gishari na Muhazi, abafite ubumuga barishimira inyoroshya rugendo bagenewe n’Akarere ka Rwamagana.

Abatowe ni abajyanama ku murenge baturuka mu byiciro bitandukanye bikorera mu Murenge, komite nyobozi z’inama z’igihugu, biro y’inama njyanama y’Umurenge, abagore bangana na 30% muri njyanama y’Umurenge.

Karigirwa Agnes wo mu Kagari ka Ruhimbi Umurenge wa Gishari ati, mbere iyo habaga amatora byansabaga gushakaga umuntu akaba ariwe unsunika mu kagare kugira ngo ngere aho amatora yabaga yabereye, ariko ubu ndishimye kubera ko nabonye uko ngera aho dutorera mu buryo bworoshye.

Kanamugire Siriro wo mu mudugudu wa Rubirizi, Akagari ka Nsinda, Umurenge wa Muhazi, afite ubumuga bw’ingingo, ati ” ubundi mbere buri muntu yirwanagaho, ariko ubu iki gikorwa cyo kuduha itike turagishima cyane, bikomereze aho, bizajya byongerera imbaraga abafite ubumuga bafite intege nke kugira ngo baze gutora bazi ko bari bubone itike”.

Minani Pascal utuye mu Murenge wa Muhazi, avuga ko baruhaga cyane kugera aho batorera. ” Uzi kuva hano ujya i Karitutu cyangwa ujya hirya hariya za Kitazigurwa na za Ntebe ni kure cyane harimo urugendo. turishimye cyane kubw’itike kuko ntabwo turi buruhe”.

Kayiranga Rwigamba Frank, ahagarariye komisiyo y’amatora mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko muri rusange amatora muri iyi Ntara yagenze neza, ubwitabire bushimishije ku buryo buri kukigereranyo cyo hejuru ya 90%. Bukaba bwatewe nuko abantu bamaze kumenya demokarasi icyo aricyo no kwihitiramo abayobozi.

Yagize ati ” kukigendanye no gutegera abafite ubumuga, ni igikorwa gishimishije, kuko kugera aho amatora yagombaga kubera ku Murenge usanga Umurenge ari munini, baturutse k’ Utugari no mu Midugudu”.

CG Emmanuel K.Gasana, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, yasabye ibintu 5 abatowe; guha agaciro ikizere abanyarwanda babagiriye, kwemera inshingano zo kuyobora muri serivise zitandukanye, igihango bagiranye n’ubuyobozi bw’igihugu burangajwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika no gukorana indanga gaciro.

Inzego zatowe, ni komite y’inama y’Igihugu y’abagore ku murenge, iy’urubyiruko niy’abafite ubumuga. Abagore ni komite y’abantu 7, urubyiruko ni 8, abafite ubumuga ni 7.

Hanabaye amatora y’ibindi byiciro; amatora y’uhagarariye ibigonderabuzima, amashuri, imiryango itegamiye kuri Leta, hanatorwa 30% y’abagore bagize nyanama y’Umurenge n’amatora ya buro ya njyanama y’umurenge; baranarahira.

Intara y’Iburasirazuba igizwe n’imirenge 95, site 95 nizo zatoreweho.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 12 =