Nyabihu: Ubuharike bubavutsa uburenganzira ku mitungo

Nyirabateguzi Domithila w’imyaka 70, waharitswe n'umugabo bakaba bataranatandukanye mu buryo bwemewe n'amategeko; yikoreye imihembezo agiye kuyishingiriza ibishyimbo.

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Mukamira, akarere ka Nyabihu bavuga ko guharikwa bibambura uburenganzira ku mitungo baba baravunikiye, bigatuma badatera imbere.

Nyirabateguzi Domithila w’imyaka 70 utuye mu murenge wa Mukamira akarere ka Nyabihu, aganira n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine yavuze uburyo yaharitswe nuwo bashakanye bikamwambura uburenganzira ku mitungo.

Ku bijyanye n’uburenganzira bw’imitungo hagati y’abashakanye, hariho abagabo bajya bayirya abantu urugero nihereyeho umugabo twashakanye byemewe n’amategeko, yagurishije imitungo ajya kubaka ahandi, ashaka umugore wa kabiri bafitanye abana umunani, kandi njye dufitanye abana icyenda, nyuma yarongeye agurisha indi mitungo nabwo azana undi mugore wa gatatu. Kandi ntitwigeze dutandukana mu mategeko.

Bya bindi byo kuvuga ngo urasezerana, ugasezerana ariko yaba yazanye undi, mubyo mwari mufite akabikwaka akabiha wa wundi kandi mwarabivunikanye, ndimo kubara ibindiho.

Twarasezeranye angerekaho umugore wa kabiri, yamushatse ku rubyaro rwa kabiri. Hari inzu dufitanye twayiguriragamo imyaka tukaranguza dukoresheje amamodoka, tukanacururizamo n’inzoga ashyiramo umugore unkurukira bwa gatatu, nyuma amwubakira indi nzu, iyo yacururizwagamo irakodeshwa amafaranga umugabo akaba ariwe uyatwara.

Ikibazo nakijyanye mu miryango, ariko ntacyo byatanze, yagiye abagurira inzoga bakajya  ku ruhande rwe, hari n’igihe nari nabonye abatangabuhamya nyuma ansha ruhinga nyuma arabasengerera tuburanye inzu bayimpezaho; imitungo irimo amashyamba, inka twashakanye nabyo babimpezaho. Kuko yari yababwite ngo “Uriya mugore, inzu ndashaka kuyimuhezaho n’indi mitungo.”

Uyu mubyeyi yanabwiye umunyamakuru ko uretse no kuba yaramunyaze ibyo bashakanye, abura uko atanga ubwisungane mu kwivuza kubera ko akimwanditseho nk’umugabo we.

Akaba yifuza ko babaganya ibyo bashakanye, abana be nabo bakazagira uruhare mu izungura ry’imitungo ye.

Yahisemo kureka kujya mu manza kuko zisaba amikoro

Umunyamakuru yamubajije impamvu atagejeje ikibazo cye mu mu buyobozi.

Nyirabateguzi yarasubije ati “Mu buyobozi urumva narikujyayo nte kandi wumva nabo mu miryango yarabaguriye? Ibyo mu muryango byose yarabijyane, nari kubyifashisha mu gutanga ikirego simfite ingufu zingana nize nahisemo kubyihorera”. Mu miryango narimaze gutangamo ibihumbi 20 barimo kurya mpitamo kubireka. Ndetse n’icya ngombwa cy’ubutaka gifitwe n’umugore wa gatatu.

Kazazejo Pélagie, avuye guca ubwatsi babohamo ibirago. Ifoto: thebridge.rw

Undi mubyeyi w’imyaka irenga 60, Kazazejo Pélagie utuye mu kagali ka Rukomo, Umurenge wa Mukamira yemeza ko abagore benshi bakuze bahitamo kwicecekera ntibaharanire uburenganzira bwabo. “Iyo abantu bakuze nkatwe tuba dushaje ntiwatera rwaserera niyo yakubuza uburenganzira uricecekera watera rwazerera ukajyahe”?

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal. Ifoto: thebridge.rw

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, yemeza ko ikibazo cy’ubuharike gihari ndetse hakiyongeraho nicy’ubushoreke, ariko ngo bagerageza kubikumira bakora ubukangurambaga. “Dukora ubukangurambaga kugira ngo amategeko yubahirizwe kuko umugabo wagiye muri ibyo ni icyaha gihanwa n’amategeko; niyo mpamvu tubikora kugira ngo abagabo babikora babimenye ndetse n’abagore bamenye n’uburenganzira bwabo, aho byagaragaye ikirego gitangwe, uwakoze icyaha akurikiranwe”.

Uyu muyobozi yanavuze ko umushinga Hinga Weze wabafashije mu gukumira amakirambirane mu ngo; ariko bakaba banafite inzego; nk’incuti z’umuryango, komite nyobozi z’imidugugudu zibafasha kugira ngo umugabo utangiye kugaragaza imyitwarire mibi n’abagore b’inshoreke babikumire hakiri kare, gusa ngo ntibaragera ku rwego rushimishije aho wavuga ngo  nta mugore ugiharikwa.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 + 9 =