Umwitozo wo kuburana ku banyeshuri biga amategeko ubategura kuzavamo abacamanza beza

Abanyeshuri biga mu mategeko bavuga ko iyo babonye imyitozo mu kuburana urubanza barushaho kwiyungura ubumenyi bityo amategeko bize bakayashyira mu bikorwa. Dr Bigirimana Fructuose ukuriye ishami ry’ amategeko muri INES Ruhengeli ,akaba anakuriye akanama gategura aya marushanwa avuga ko  uyu mukoro utuma umunyeshuli asohoka neza akazavamo umuburanyi mwiza.

Nshimiyimana Elie umunyeshuri muri  Kaminuza y’u Rwanda yiga amategeko avuga ko ubusanzwe mu ishuli biga ibyo bahawe mu makaye ariko ngo iyo baje gushyira mu bikorwa ibyo baba barize baburana baba bongera ubumenyi ; nko kumenya uko uvuga, uko kwitwara mu rukiko no kuvugisha abacamanza.

Kayisanabo Susan  nawe n’umunyeshyuri muri Kaminuza y’u Rwanda yiga amategeko  avuga ko iyo wicaye mu ishuri usoma amategeko ukayamenya, ariko ngo iyo uburanye ugafata ibyo wize mu ishuri ukabihuza n’urubanza bigufasha kwisuzuma ukamenya aho uhagaze. Bikagutegura kuzaba umuburanyi w’umwuga.

Dr Bigirimana Fructuose avuga ko bategura urubanza rw’uruhimbano bakanategura urukiko rw’uruhimbano hanyuma abanyeshuri bakaburana bakurikije ibyo babonye muri urwo rubanza, bakareba aho bageze bakurikiza amategeko bize mu ishuli nuburyo bayashyira mu bikorwa.

Icyo bagamije ahanini ngo ni ukugirango bamenyekanishe  amategeko mpuzamahanga yo kurugamba, no gupima abanyeshuri bareba aho bafite intege bakabafasha kuhakosora.

Ibi babifashijwemo n’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare ICRC (International Committee of the Red Cross), banajya impaka ku mategeko mpuzamahanga ku byaha by’intambara hagati y’abacamanza, abashinjacyaha, abunganizi mu nkiko n’abanyamategeko. Ndetse batatu mu banyeshyuli  baburanye neza bazajya mu gihugu cya Tanzaniya kurushanywa n’abandi, abatsinze muribo bakomereze i Genève muri Suisse.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 25 =