Kayonza: Barasaba Leta kubatera ingabo mu bitugu bakabona amazi n’umuriro

Abaturage ba Matinza bari mu bukangurambaga bwiswe "Umudugudu ufite isuku, utekanye, uteye imbere”, ari naho basabye umuriro n'amazi bizatuma bagera ku iterambere n'ubuzima buzira umuze.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Matinza, Akagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza, basabye ko bagezwaho amazi n’umuriro kuko byatuma barushaho kwihuta mu  iterambere. 

Ibi byavugiwe mu bukangurambaga bwateguwe n’Akarere ka Kayonza. Insanganyamatsiko igira iti “Umudugudu ufite isuku, utekanye, uteye imbere”.

Mu busanzwe uyu mudugudu ufite abaturage bashyize hamwe bakora ibikorwa byinshi by’iterambere, byakozwe nabo ubwabo nta yindi nkunga birimo; kwiyubakira ibiro by’umudugudu, igikoni cy’umudugudu, kugira icyumba gikusanyirizwamo amakuru, Kugira ikaye y’ubwisungane mu kwivuza, kugira igitondo cy’irondo, kugira umudugudu utarangwamo  icyaha no gukodesha imirima  ifite ubuso bungana na hegitari ebyiri zo guhingaho.

Ntabatanzi Népomoscène wo mu kagari ka Nkondo, yavuze ko ibibazo by’amazi n’amashanyarazi ari umurongo mugari wa Leta. “Iyaba ari ibintu twakwikorera, twakwishakamo imbaraga tukabikora, icyo twakora nk’abaturage twacukura imiyoboro ariko amatiyo nta bwo twayabona”.

Yakomeje agira ati, “Ntitwabasha kugura biriya biti by’amapoto ngo twikururize umuriro, tukaba dusaba Leta ko mu igenamigambi ryayo, nibona ubushobozi natwe yatwibuka”.

Umuyobozi w’umudugudu wa Matinza, Musabyimana Bernard yavuze ko kutagira umuriro bituma urubyiruko rudashobora gukora imishinga yarurwanaho ngo rushobore kwiteza imbere, bityo ubukungu bukahazaharira. Aho yagize ati “Urebye nta mazi ahari nta na robine, nta n’umuyoboro w’amazi, birumvikana ko iyo amazi abuze ubuzima burahazaharira”.

Nyambere Séraphine wo mu mudugudu wa Matinza, Akagari ka Nkondo yavuze ko kugira ngo babone amazi ari ikintu kibagoye cyane. “Nko muri iki gihe cy’izuba ni ukujya mu gishanga abakiri abasore, ariko ku bantu bakuze biratugora cyane ntitwabishobora. Bitugiraho ingaruka zo kutabona amazi meza yo kunywa, ndetse n’ayo gukoresha ugasanga n’ ikibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yashimiye umudugudu wa Matinza ibikorwa byiza umaze kugeraho harimo gahunda y’umudugudu utekanye, ufite isuku, uteye imbere.

Uyu muyobozi yavuze ko ikibazo cy’amazi n’umuriro; biri muri gahunda bafite kugira ngo abaturage bose bibagereho. “Ntituragira 100% ariko gahunda zirahari, umuriro wo hari linye yatangiye gukomeza ijya Kajyeyo, turi muri gahunda yo kugira ngo dufate n’umurongo uza muri iyi santire ya Matinza. Uko tugenda twagura imiyoboro y’umuriro n’abaturage benshi tuzabagezaho amazi”.

Gahunda ya Leta  ni uko  kugera 2024, ahantu hose hazaba hamaze kugera amazi n’umuriro .

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 3 =