AJPRODHO JIJUKIRWA: Binyujijwe mu rubyiruko tuzarandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorewa abana b’abakobwa n’abagore
Urubyiruko rugera ku 166 rwaturutse mu turere dutandukanye rwahuguwe n’Umuryango AJPRODHO Jijukirwa rugiye kongera ingufu mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore nyuma yo kumva ubuhamya bwa bagenzi babo bahohotewe n’ingaruka z’ihohoterwa.
Umwe mu bakobwa watanze ubuhamya bwa mugenzi we biganaga yaragize ati: umwana twiganaga (twise Wihogora Nicole) yavutse mama umubyara yarafashwe ku ngufu yandura na virus itera SIDA. Wihogora avutse ntiyakunzwe no kwa sekuru ubyara nyina arinaho bamurera. Uwafashe ku ngufu mama we yihakanye Wihogora.
Wihogora yize amashuri abanza arayarangiza ariko atotezwa n’abakagombye kumuhumuriza. Mama we yabonaga ibikorerwa umwana n’uburyo yamubyaye afashwe ku ngufu agira ikibazo cy’ihungabana bimuviramo indwara yo mu mutwe bakunze kwita ibisazi ajyanwa I Ndera kwa muganga.
Wihogora ageze muri secondaire yahoraga yigunze kubera gutotezwa no gukoreshwa imirimo ivunanye, yagera mu ishuli, mu gihe abandi barimo kwiga we akaba asinziriye. Ikindi ntawamuhaga amafaranga y’ishuri, naho aba kwa sekuru bari mu cyiciro cy’ubudehe cya III bityo aka atabona ubufasha bugenewe abatishoboye. Wihogora yahisemo kujya aryamana n’umugabo akamuha amafaranga akaba ariyo yishyura ishuri. Kubwa mahirwe make Wihogora yarasibiye akurwa mu ishuri.
Undi mwana w’umukobwa twise Maliza charlotte ,nawe yavuze ubuhamya bwe.
Maliza yasambanijwe afite imyaka 16 na se wabo warufite imyaka 25 ,nyina umubyara abimenye aramwirukana ngo nta bagore babiri mu rugo. Aho ahungiye mu miryango hose bakamwirukana akajya arara no ku gasozi.
Ise umubyara wari waragiye mu gihugu cya Uganda agarutse niwe wamugaruye mu rugo ariko ababazwa nuko umugore we ariwe ubyara Maliza yirukanye umwana ariwe warukwiye kumuba hafi, agerageza kwiyahura ariko abaturanyi baramutabara ntiyapfa. Maliza yari yaratinye kuvuga ko yatewe inda na se wabo, yabivuze umwana yaravutse.
Nubwo we avuga ko yababariye uwamusambanije ahubwo akifuza ko yamufasha kurera umwana akanamwiyandikishaho, ntiyigeze ashyikirizwa ubutabera. Maliza yahise areka ishuri ariko ubu ku myaka 18 yize kuboha ibikapu n’imipira nubwo akigorwa no kubona isoko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rurasa gutanga amakuru hakiri kare
Murebwayire Shafiga Uyobora ishami rirwanya ihohoterwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akaba n’Umuhuzabikorwa wa Isange one stop center ; avuga ko uwahohotewe wese atagomba kubiceceka ahubwo agomba kugana Isange one stop center aho ahabwa ubufasha butandukanye ahantu hamwe kuko baguha ubuvuzi bukumira kwandura no gutwita, ubuvuzi buvura ibikomere ushobora kuba wahuye nabyo n’ubuvuzi bwunganira ubutabera. Ibi byose bikorwa mbere y’amasaha 72 kuko iyo yarenze baba batagishoboye gukumira no kubona ibimenyetso.
Shafiga yanavuze ko ku isi umwe kuri batatu mu bakobwa cyangwa mu gitsinagore aba yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Anatanga numero za telefoni zitishyurwa uwahohotewe cyangwa ubonye uwo bahohoteye akoresha ngo ahabwe ubufasha ariyo 3029 na 116 .Akaba yanasabye uru urubyiruko cyane abigitsinagabo kurinda bashiki babo, abana babo, ababyeyi babo kuko nibatabarinda bazabangiza.
Antony Busingye Umuyobozi w’ Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu n’Iterambere ry’ Urubyiruko AJPRODHO Jijukirwa avuga ko binyuze muri uru rubyiruko rwakanguriwe kurwanya ihohoterwa no kudahutaza uburenganzira bwa muntu, bazatanga ubutumwa buzagera ku babyeyi ,mu miryango no murundi rubyiruko ndetse ngo bashyizeho n’ama club yo kurwanya ihohoterwa iryariryo ryose cyane cyane irishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore.