Gatsibo: Boroherwa no kubona isoko ry’umusaruro babikesha kwibumbira muri koperative

Igishanga cya Cyampirita gifite ubuso bwa hegitali 50 cyatewemo ibigori; mu gihembwe cy'ihinga A, 2022.

Bamwe mu bahinzi bibumbiye muri koperative “COOPCUMA” bahinga mu gishanga cya Cyampirita kiri mu Kagari ka Kanyansenge, Umurenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, bavugako gukorera muri koperative bituma buri wese yibonamo bakiteza imbere.

Ibi babitangaje ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2022 A, muri aka Karere.

Mujawamariya Leonille wo mu mudugudu wa Kabasaza, akagari Matunguru, umurenge wa Rugarama, yavuze ko kwibumbira hamwe ari byiza kuko bafatanya bakunganirana, ushaka inguzanyo akayibona.

Aho yagize ati ” Iyo udakorera muri koperative, usanga ugurisha no kukagemeri ugahomba. Ariko iyo duhingiye hamwe tubonera isoko hamwe amafaranga akazira hamwe bikadufasha kwiteza imbere”. Uyu mubyeyi yanagaragaje ikibazo bafite cya bamwe mu bayobozi baba bashaka kwikubira no kwikunda.

Nkomeyabanzi Joseph wo mu kagari ka Nyansenge; yavuze ko kuba muri koperative bituma bahinga imbuto z’indobanure bakabona umusaruro mwiza kandi uhagije.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel,yavuze bafite icyerekezo cyuko u Rwanda rwagira umusaruro mwinshi, rugasagurira n’amasoko yo hanze.

CG Gasana yasabye abaturage ko ahantu hose hahurijwe ubutaka hashyirwa ibiraro kuko harimo inyungu nyinshi, koperative ikungukira ahantu habiri.

Ku kibazo cy’abayobozi bashaka kwikubira yasabye abayobozi b’amakoperative kubyifatamo neza, aho yagize ati ” Umutungo wanyu, ibikorwa byanyu, inyungu zanyu, abantu bose bagire amahirwe angana mu buryo bwo kubona ibikomoka ku makoperative”.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yashimiye iyi koperative ya “COOPCUMA” kuko iri muzikora neza ku rwego rw’Igihugu. Ndetse ngo nabakoraga mu buryo budasobanutse bagenda bakora neza.

Minisitiri Gerardine yagize ati ” Hari aho mwavuye hari naho mugeze, kuva kuri toni 1 y’ibigori mu kagera kuri toni 6; viziyo 2020 mwayigiyemo neza. Ariko turacyafite indi viziyo 5050, umuntu ahora aharanira gutera imbere ntabwo tugomba kudamarara ngo twumve ko twageze aho twagombaga kugera, ubu iyikoperative yanyu iracyafite urugendo rwo kuva kuri toni 6 ikagera kuri toni 9.

Igishanga cya Cyampirita gifite ubuso bwa ha 50 buhingwaho, abanyamuryango ba koperative bagera kuri 252.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 × 29 =