Rwamagana : Guhuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe bizabongerera umusaruro
Bamwe mu bahinzi bahinga mu gishanga cya Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe bakanguriwe guhinga igihingwa kimwe cy’ibigori. Ni mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga “A”2022, cyateguwe n’Akarere ka Rwamagana.
Kayumba Anastase utuye mu mudugudu wa Rambura, akagari ka Nyagasambu, umurenge wa Fumbwe ni umuhinzi, yavuze ko bungutse ubumenyi mu guhinga kijyambere kuko ubwo bari bafite butari buhagije.
”Tugiye kubahiriza inama tugiriwe zirimo gukurikiza ibipimo tweretswe, dukoresha amafumbire, imbuto y’indobanure kandi ubutaka bwacu bwose tuzabuhinga, tuzabone umusaruro utubutse”.
Mukagakuba Odette, wo mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Nyakagunga, Umurenge wa Fumbwe nawe ni umuhinzi. Yagize ati ” Mbere twahingaga mu kajagari duhinga imyaka yose; ibishyimbo, ibijumba, tugahugikamo n’imyumbati ukabona ntitwejeje nkuko twakeza duhinze ku murongo”.
Mukagakuba yongeyeho ko ubwo batangiye guhinga ku murongo, banubahiriza inama bagiriwe n’abashinzwe iby’ubuhinzi ko ari ntakabuza bazeza neza umusaruro ukaziyongera.
Ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Rwamagana, Ukizuru Innocent yavuze ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 22 A, ashishikariza abahinzi guhuza ubutaka kuko bituma umusaruro uhurizwa hamwe no kubona isoko bikoroha. Yanakanguriye abahinzi guhingira igihe, bakoresha inyongeramusaruro zirimo ifumbire y’imborera, imvaruganda n’imbuto nziza z’indobanure.
Yakomeje asaba abahinzi guhinga bakurikije tekinike abashinzwe ubuhinzi bagenda babigisha umunsi ku munsi. Avuga ko utahinga ibihingwa 5 cyangwa 6 ngo uzabashe kubifata neza kuko ibyo igihingwa kimwe gikenera ataribyo ikindi gikenera.
Ubutaka bwatangirijweho igihembwe cy’ihinga buherereye aho bita Nyagasambu, bungana na hegitari 11.