Association Modeste et Innocent: Umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge
Ari abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, ari n’abayikoze bavuga ko jenoside ikirangira buri wese yabaga yishisha undi, kuko uwarokotse yaba atekereza ko uwayikoze aza akamwica, uwayikoze nawe agahorana ikimwaro n’ipfumwe anatekereza ko abarokotse jenoside bazihorera. Inkiko gacaca zafashije abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu kubomora ibikomere, abayikoze barafungwa barigishwa basaba imbabazi barazihabwa. Association Modeste et Innocent AMI yabafashije guhurira hamwe urwicyekwe rurashira.
Mukeshimana Claudine atuye mu kagali ka Nyakagezi umurenge wa Huye, yarokotse jenoside yakorewe abatutsi yabaye imyaka 7, avuga ko jenoside ikirangira umuntu yabaga afite ubwoba kuko hagati y’abiciwe n’abishe batinyanaga. Aho yemeza ko ntawagendaga ari wenyine atinya ko baribumwice.
Stanislas Robwa nawe atuye muri uyu murenge yarokotse jenoside yakorewe abatutsi nawe yemeza ko jenoside ikirangira barebanaga ay’ingwe, aho umwe atari yishimiye undi. Ngo kubona uwakwirukankanye afite icumu n’umuhoro, iyo wamubonaga wagiraga ubwoba uziko agiye kukwica. Ndetse ngo nuwishe ukabona arahunga.
Rwasa Sylvestre nawe atuye mu murenge wa Huye jenoside iba yarafite imyaka 25, yemera ko yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi kuko yasenye agasahura, akanareberera abicaga, avuga ko yahoranaga ipfunwe n’ikimwaro ariko ngo afunze babigishije ubumwe n’ubwiyunge, arirega asaba imbabazi arazihabwa kuri ubu ngo abanye neza nuwo yahemukiye.
Inkiko Gacaca n’Association Modeste et Innocent AMI byagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge
Mukangenzi Jeanne atuye mu murenge wa Huye yarokotse jenoside yakorewe abatutsi yemeza ko Inkiko Gacaca arizo zabatinyuye, ndetse ngo zatumye baruhuka ku mutima kuko bahawe ubutabera. Ikindi ngo Asssociation Modeste et Innocent AMI yagize uruhare rukomeye mu kunga abakorewe jenoside n’abayikoze kuko habayeho isanamitima.
Gusa ngo umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge nturakwira hose kuko mu gihe cyo kwibuka hari abakivuga amagambo akomeretsa abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.
Eric Ndayisaba uhagarariye Association Modeste et Innocent AMI ntajya kure kubyo aba bavuze. Yemeza ko muri uyu murenge wa Huye nyuma jenoside ubwoba n’urwikekwe byari biri hagati y’abiciwe n’abishe bamwe bari ku kanunga ku rugomo abandi bari mu bikombe by’amaganya, hagati yabo hari urwobo runini rutuma batongera guhura .Ariko ngo AMI yabafashije kongera kwicara hamwe mu mataba aho abantu bose bashobora kwicara bareshya , batozwa kurenga inabi bagize no kurenga inabi bagiriwe ahanini babigiriye abazabakomokaho. AMI yashyizeho amatsinda bahuriramo, bakigishwa, abagize uruhare muri jenoside barirega barafungwa, basaba imbabazi barafungurwa baraza babana nabo bahemukiye hajyaho n’amatsinda abahuza mu bikorwa bitandukanye nko kugurizanya mu bimina.
Eric avuga ko bakomeje kubatoza no kubigisha ko buri wese yaba umusemburo mwiza w’undi bityo ingengabitekerezoikarindimuka mu mitima y’abayifite .
Uwamahoro Béatha ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Huye, nawe yemeza ko ubumwe n’ubwiyunge butaragera ku kigero cyuzuye, ariko ngo kugira bugerweho bakomeje gukora ibikorwa byo guhuza abanyarwanda, ibikorwa by’ubufatanye no guhuriza hamwe imbaraga.