Niyitegeka Félicité: Intwari y’Igihugu mu rwego rw’Imena

Niyitegeka Félicité, Intwari y’Igihugu mu rwego rw’Imena

Niyitegeka Félicité ni mwene Sekabwa Simoni na Nyirampabuka Angelina. Yavukiye i Vumbi muri Perfegitura ya Butare mu mwaka 1934, kuri ubu ni mu Kagali ka Ryabibogo, Umurenge wa Gishamvu , Akarere ka Huye. Yari ubuheta mu muryango w’abana cumi, barimo Koloneli Nzungize Alphonse wategekaga ikigo cya gisirikare cyo mu Bigogwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

 

Niyitegeka Félicité yize amashuri abanza Astrida (Butare) mu kigo cyayoborwaga n’Ababikira Bera kuva mu wa 1941 kugera mu wa 1946, akomeza ayisumbuye i Save mu Ishuri ry’Abarimukazi ( Ecole de Monitrices) ryayoborwaga n’Ababikira Bera. Mu ishuri yari umuhanga agahora mu b’imbere nk’uko umubyeyi we Angelina Nyirampabuka yabivuze.

 

Arangije amashuri yisumbuye mu wa 1952, yigishije mu Ishuri ry’Abarimukazi ry’i Muramba n’Abafasha b’Ubutumwa (Auxiliaires de l’Apostolat) muri Diyosezi ya Nyundo. Hanyuma aba umukobwa wa mbere mu Rwanda no muri Afurika winjiye muri uwo muryango w’Abafasha b’Ubutumwa.  Kuva ubwo akorera Diyosezi ya Nyundo kandi aba umukuru w’Abanyarwandakazi bagiye mu muryango w’Abafasha b’Ubutumwa.

 

Muri iyo myaka  yose 1952-1994, Niyitegeka Félicité yagiye i Burayi inshuro nyinshi yoherejwe na  Diyosezi ya Nyundo mu rwego rw’Abafasha b’Ubutumwa, mu Bubiligi no mu Bufaransa cyane cyane i Lourdes, akamarayo umwaka umwe cyangwa ibiri yiga Iyobokamana n’ibyerekeye Umuryango w’Abafasha b’Ubutumwa, yigisha Abanyafurikakazi bo muri uwo muryango baturutse mu bihugu binyuranye.

Mu wa 1994, mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, yari ku Gisenyi aho  yiciwe azira ko yarwanye ku batutsi bihishe mu kigo yarashinzwe “Centre Saint Pierre”.

 

Imirimo yakoze

Niyitegeka Félicité yakoze imirimo yashyirwa mu byiciro bine: kwigisha no kurera, gucunga umutungo, kuyobora, gufasha abatishoboye.

Ku byerekeye kwigisha no kurera, aho yabaye hose umurimo we wibandaga ku burezi. Yigishaga Iyobokamana, inyigisho ze zigashimangirwa n’urugero rwiza yahaga abo yigisha. Kuva mu wa 1952 kugeza mu wa 1966, yabaye i Muramba yigisha mu Ishuri ry’Abarimukazi kandi ajijura abinjira mu muryango w’Abafasha b’Ubutumwa.

Ku byerekeye gucunga umutungo, mu bigo yakozemo kenshi yabaga ashinzwe gucunga umutungo. Yari azi guteganya, agacunga neza ibyo ashinzwe adasesagura.

Kuva mu 1966 kugeza mu 1971 yakoreraga ku Nyundo mu Kigo cya «  Lycée Notre – Dame d’Afrique », ashinzwe gucunga umutungo w’iryo shuri no gukorera umuryango w’ Abafasha b’ Ubutumwa.

 

Ubwitange n’ubutwari byamuranze  

Niyitegeka Félicité mu miyoborere ye ku  Kigo cya “Centre Saint Pierre” giherereye  mu Kagali ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi Akarere ka Rubavu yaranzwe no mu kwanga kwitandukanya nabahahungiye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu  1994, kuri Centre St Pierre hari hihishe abantu benshi: barimo Abafasha b’Ubutumwa ba Diyosezi ya Nyundo bari baje mu nama isanzwe ibahuza bose buri mwaka. Bayitangiye ku ya 4 Mata 1994, jenoside itangiye bamwe ntibashobora gutaha batinya kwicwa; hari abari basanzwe bacumbitse cyangwa bakora muri iki kigo; impunzi zaturutse mu kigo cya Kaminuza cya Mudende (Université Adventiste de l’Afrique Centrale), abaturutse mu ishuri rikuru ryo ku Gisenyi “Institut Saint Fidèle”, n’abavuye muri Hotel Méridien Izuba.

 

Niyitegeka Félicité yahoraga ahagaze, yakira abaza mu kigo, abashakira ikibatunga. Igihe kinini yakimaraga asenga hamwe n’abo bantu bose. Ku manywa na nijoro yahamagarwaga kenshi kuri telefoni, incuti ze zimumenyesha abantu benshi bishwe hirya no hino muri Diyosezi ya Nyundo anabwirwa ko n’ikigo ayobora  kizaterwa “ inyenzi” zihishemo zikicwa. Ni bwo musaza we Koloneli Nzungize Alphonse amutumyeho ngo asezerere impunzi maze ave muri icyo kigo, undi amusubiza amuhakanira  muri iri jambo :

“Mon frère chéri, urakoze kuba washatse kunkiza. Ariko aho gukiza ubuzima bwanjye ntakijije abo nshinzwe, abantu 43, mpisemo gupfana nabo. Dusabire tugere ku Mana kandi unsezerere umukecuru (mama we) n’umuvandimwe.

Ngeze ku Mana, nzagusabira. Witware neza! Bityo Ndagushimiye cyane kuba wantekereje. Niba Imana idukijije nk’uko tubyizeye ni ahejo”.Umuvandimwe wawe Félicité Niyitegeka.

 

Muri iyo minsi Niyitegeka Félicité yakoze uko ashoboye ngo akize abahungiye muri Centre Saint Pierre abacikishiriza muri Zayire (Congo) nijoro. Ku wa 21 Mata 1994 ku gicamunsi, igitero cy’Interahamwe cyageze kuri Centre Saint Pierre  muri  mini-bisi ebyiri ; abo bicanyi bakoranya abo bahasanze babajyana kubicira ku irimbi ryo mu mujyi wa Gisenyi. Niyitegeka Félicité yasabiye imbabazi abo burizaga imodoka biba iby’ubusa, na we yinjira muri iyo modoka. Interahamwe ziramubuza ngo we ntizimwica ari mushiki wa Koloneli, aranga ati “ keretse nimureka kwica aba bose turi kumwe”.

Bageze ku irimbi interahamwe zirabica zibajugunya mu byobo byacukuwe aho. Bari barenze mirongo itatu, ariko babarashe mu mwanya muto cyane nk’iminota itanu bakoresheje imbunda zitavuga. Niyitegeka Félicité ni we bishe nyuma y’abandi bose.

Ibi byemejwe na Mukarugero Claire Umufasha w’Ubutumwa na Kayitesi Bereta incuti ya Niyitegeka Félicité wigaga mu mashuri yisumbuye wari waje kumusura bakaba bararokokeye kuri iryo  irimbi  .

 

Ibikorwa n’ubutwari Niyitegeka Félicité yagaragarije Abanyarwanda bose, bikababera urugero rwiza rwo gukunda igihugu, byatumye agirwa Intwari y’Igihugu mu rwego rw’Imena.

Mu kumenya ibyaranze ubuzima bwa Niyitegeka Félicité, The Bridge Magazine yifashishije Urwego rushinzwe intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta(CHENO).

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 15 =