”Ababyeyi nti bakwiye kuba abafatanyacyaha”
Ni mugikorwa cy’ubukangurambaga “Tujyanemo mu kurengera abana” cya bereye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.
Ubu bukangurambaga ni ubwo kurwanya no gucyemura ibibazo bibangamiye abana birimo; isambanywa ry’abana, inda zimburagihe ziterwa abangavu, ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ihohoterwa iryo ariryo ryose, amakimbirane yo mu ngo, imirire mibi n’igwingira, imirimo ivunanye ikoreshwa abana, ku bufatanye n’abaturage n’inzego zose.
Umwana w’umukobwa twahaye amazina ya Batete wo mu Kagari ka Mununu w’imyaka 17, yabyaye afite 15; yagize ati ” nubwo nabyaye nafashwe ku ngufu, mvuye mu gasantere ni mugoroba, uwamfashe ntakintu yanshukishije yakoresheje imbaraga ze, ngeze mu rugo ndabibabwira tujya kuri RIB, itwohereza kwa muganga kuri isange barampima.
Akomeza agira ati ” uwanteye inda nanuyumunsi ntibari bamufata ari mu rugo, RIB iyo ije kumufata arihisha bakamubura, icyonsaba si uko bamufunga, ahubwo bamwigisha akemera umwana we akamwandikisha, akamukorera n’ibisabwa. Aragira inama bagenzi be kudahishira ababateye inda cyangwa ababahohotera.
Anavuga ko yize imashini idoda ariko kugira icyo akora ngo kimutunge n’umwana bigoye kubera ko umwana afite umwaka n’amezi ane.
Ngendo Celestin, wo mu Mudugudu wa Rugende mu Kagari ka Nyagasambu ni inshuti y’umuryango avuga ko begera ababyeyi batari mu murongo neza mu burere bw’abana cyangwa imiryango iri mu makimbirane, bakabaganiriza, bakababwira koo inzira barimo atariyo; byakwanga bakifashisha izindi nzego.
Ngo imbogamizi bahura nazo niza babyeyi batita ku bana babo. Naho ababyeyi bafite abana bahohotewe bakabigisha uburyo bagomba kujya begera abana babo bakababa hafi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rwamagana; Umutoni Jeanne yavuze ko ubu bukangurambaga burimo gukorerwa mu mirenge yose igize aka Karere, bwatangiye tariki 08 bukazasozwa kuri 30/09/2021. Bwitwa “Tujyanemo mu kurengera abana”; burimo ibice bitatu aribyo kurengera abana kubarinda ubuzererezi no kubakoresha imirimo ivunanye; kwirinda Covid-19 no kwikemurira ibibazo .
Yagira ati ” ababyeyi ntibakwiye kuba abafatanya cyaha, kuko buriya ababyeyi bafite abaturanyi, umuryango mugari. Ese umubyeyi naba umufatanyacyaha agahishira umuntu wateye umwana we inda, nundi muturanyi azabihishe? Ababyeyi ntibagahishire uwabahohotereye umwana, kuko uba ukunze uwahohoteye umwana kuruta umwana wawe. Icyo yaguha icyo aricyo cyose umwana yahohotewe ntacyo wabasha gukuramo.
Muri ubu bukangurambaga ababyeyi bakwiye kujya batangira amakuru ku gihe ntibahishire umuntu wakoze icyaha. Umuntu wese wagira ubufatanyacyaha mu guhishira no gutuma umuntu wahohoteye umwana atoroka, nawe arabibazwa nkuko amategeko abiteganya.
C.G Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba,yagize ati “ ntakuntu abana aribo bakabaye bategurwa neza, bakarerwa neza, bigaca muri wa muyoboro w’itorero, dufite inshingano nk’abayobozi, dufite abafatanyabikorwa batandukanye, ari wa muryango cyangwa se ababyeyi, inshuti z’umuryango, abarimu, abayobozi mu nzego z’ibanze, abafatanyabikorwa nka PSF, NGO, RIB n’ abanyamakuru; aba bose ni uruziga rudakwiye kugira icyuho twese tugafatanya kugirango dutegure neza wa mwana ari aho avuka mu muryango uko agenda azamuka yiga, akaba urubyiruko akazageza igihe cyuko nawe yaba umuntu mukuru utegura n’abandi bantu”.
Umubare w’abana batewe inda mu mwaka wa 2020-2021 mu Karere ka Rwamagana ni 286. Uyu murenge wa Fumbwe utuwe n’abaturage 28,748, ukaba ugizwe n’imidugudu 32 n’utugari 6.