Gatsibo: Umutekano ni ishingiro rya byose

Aha ni mu nama mpuzabikorwa y'Akarere ka Gatsibo

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gatsibo; yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Tujyanemo twese mu mihigo, twimakaza imiyoborere ishingiye ku muturage”; bimwe mubyo barebeye hamwe harimo uko babungabunga umutekano.  

Bamwe mu bayobozi bafashe ingamba shya, aho bagiye kurushaho kunoza umutekano.

Mukankuranga Stéphanie ni umuyobozi w’Umudugudu wa Rebero wo mu Kagari ka Mbogo, Umurenge wa Kiziguro, yagize ati “ibyerekeranye n’urugomo akenshi biterwa n’abantu banywa ibiyoga by’ibikorano, ibiyobyabwenge, kuko usanga aribyo bitesha abantu umutwe ugasanga barakora ibidakorwa barara ku nzira, ugasanga umudamu ntiyanyura aha naha. Kuko irondo ry’umwuga ryari rimaze kuvaho twihaye intego, twanzura ko tugomba kwicungira umutekano mu makipe dutangira irondo risanzwe guhera kuwa mbere kugeza ku cyumweru, turandika mu gitabo cy’umudugudu. Gusa hari abatwihishamo bahora baregeye ariko natwe duhora ku burinzi.”

Umuyobozi w’ Akagari ka Kabeza, mu Murenge wa Kabarore, Hakizimana Saidi; yagize ati “Kabarore ni Umurenge w’Umujyi uhurirwamo n’abantu benshi batandukanye cyane cyane baba baza gushaka amaramuko ugasanga uruhurirane rwabo bose rimwe na rimwe hari igihe haba urugomo, harimo gukubita no gukomeretsa biturutse mu kuba wenda banyweye ibiyobyabwenge cyane cyane nk’izi nzoga zinkorano cyangwa nizo mogi. Icyo ngiye gukora, icya mbere ni ubukangurambaga bunyuze mu guhuza ibyiciro bitandukanye cyane cyane mu rubyiruko kuko ariho n’ibibazo biboneka. Urabona urubyiruko kugira ngo urufatishe bisaba ko utegura nk’ibikorwa by’ubukangurambaga binyuze muri siporo, ibiganiro, amakalabu (club) kugira ngo baze bumve ubutumwa wabageneye bigamije kubereka ko ikibi bakora ko hari itegeko rishobora kuba ryagihana kugira ngo dukumire ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo; Gasana Richard, yavuze ko umutekano ariryo shingiro ry’ibikorwa byose, umutekano n’umudendezo w’abaturage, ngo iyo rero hakirimo agatotsi birabahangayikisha.

Yakomeje agira ati “uko twari tumeze umwaka ushize byaragabanutse ntabwo ariko bikimeze, ariko mu byukuri uyu mwaka turashaka kubinoza neza. Mu mwaka utaha turashaka gushyiraho b’ambasaderi bashinzwe umudugudu uzira icyaha muri buri Kagari, tugahugura abantu 15 bazajya bakurikirana icyo kibazo, tukareba cyane cyane ihohoterwa rikorerwa mu ngo, abakekwaho ubujura bakamenyekana, abacuruza ibiyobyabwenge tubahamagare tubabwire tuti mwaramenyekanye mureke dufatanye mu iterambere ry’Igihugu cyacu, ariko tunabafashe kugira ngo tubashakire n’ibindi bakora bave mu bibi bajya mu byiza”.

Ibyaha bigaragara muri aka Karere birimo urugomo, gusambanya abana, ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, ihohotera hagati y’abashyingiranywe binakurura amakimbirane yo mu ngo rimwe na rimwe hakazamo kwiyahura.

Amafoto yabari bitabiriye inama mpuzabikorwa y’Akerere ka Gatsibo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 × 6 =