”Abatekerezaga ko icyaha cyo guhohotera abana kizagira ubuzime basubize amerwe mu isaho”.

Ubukangurambaga bwa ”Tujyanemo mu kurengera abana”; bugamije gutegura ejo heza h’abana babarinda ihohoterwa mu Karere ka Rwamagana.

Akarere ka Rwamagana katangije ubukangurambaga bwa ”Tujyanemo mu kurengera abana”; bugamije gutegura ejo heza h’abana babarinda ihohoterwa.

Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki ya 8 Nzeri 2021 bukazageza taliki ya 30 Nzeri 2021.
Bamwe mu basambanijwe hamwe n’ababyeyi bafite abana basambanijwe batanze ubuhamya bw’ibyababayeho.

Umutoniwase Divine wo mu Kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, yasambanyijwe afite imyaka 15, abyara mfite 16, kuri ubu mfite 21; aravuga uko byagenze igihe yasambanyagwa akanaterwa inda.
Navuye kwiga mpura n’umuhungu ntazi ambaza amazina ndayamubwira turamenyana gusa nyuma naje ko kumenya ko imyirondoro yambwiye yambeshye; aza kumbwira ko ashaka kuzantembereza mu imurikagurisha, tuvugana aho tuzahurira, nuko turahura ahita ambwira ko avuye ahantu kure ashaka kunyura k’umuvandimwe we agahindura inkweto akambara sandari kuko izindi zamuriye bakabona kugenda.

Mbona twinjiye ahantu hari geto (inzu nto) nyinshi, mpagarara hanze, akomeza kumpamagara mbuze uko mbigenza n’amasoni y’abana ninjira mu nzu, ahita ankuramo imyenda, ntangiye kurwana nawe ayinciraho. Natinye kuvuza induru kuko nari niyinjije mu nzu, kandi nanatinyaga ko mu rugo babimenya kuko nari nababwiye ko ngiye gusenga; ndareka nyine bimbaho ntahana inda ariko ntabizi ko nyifite, nyuma nzakumenya ko mfite inda arambwira ngo tuyikuremo ndabyanga, ndavuga nti nubwo nakoze icyaha sinakora ikindi cyaha.

Kuko yari yarambeshye amazina ye nyuma naje kumenya ko yari afite abana 4 n’umugore.
Natakaje amashuri, mva mu muryango narererwagamo ntangira kwirera kandi nanjye ndi umwana. Icyo nabwira bagenzi bange nibakanguke, birinde ababashuka, niba hari nuwatewe inda yifate kuba warabyaye ntibivuga ko watakaje agaciro, iterambere, cyangwa se inzozi zawe. ihe intego, ikindi utange amakuru kare.

Uwimana Vestine wo mu Mudugudu wa Kamanga, Akagari ka Nsibagire, Umurenge wa Kigabiro ni umubyeyi w’abana batanu, ise w’aba bana yitabye Imana.

Abana be b’abakobwa 2 batewe inda imburagihe, umwe yabyaye afite imyaka 15, undi abyara afite 16. Yamenye ko abana be b’abakobwa batwite bagiye kubyara.

Umwana wa mbere yarambwiye ati erega unsange kwa muganga ndarwaye ngezeyo nsanga yabyaye, numva nguye mukantu. Uwa kabiri nawe yaje mu kiruhuko ku itariki 29 z’ukwa mbere, abyara ku itariki 10 z’ukwa kabiri; urumva ko ntarinzi ngo afite inda, ndahungabana cyane.

Numvaga ko uwigaga mwitezeho ibintu byinshi kuko natanze ingufu zanjye nyinshi zose ngo yige, yarampungabanije kurusha uwambere. Nyuma haje kuza inshuti z’umuryango baratuganiriza batwigisha kubana n’abana bacu.

Abana banjye turaganira ndetse ndi na shangazi w’abandi bana mu Kagari, mbagira inama.
Kubera ibyambayeho sindeba ngo ni uko umwana atari uwange uwo nabona wese, hari ugiye kumuhohotera namutabaracyangwa nkanamutabariza naho ugiye kugana mu ngeso mbi ndamukebura.
Uno mubyeyi yanavuze ko hari abana basambanywa baterwa ubwoba mu buryo bwinshi ngo nutampa ndapfa, nutampa ndakwica.

Yanakanguriye abandi babyeyi kwita kuri buri mwana wese kugira ngo barandure ihohoterwa rikorerwa abana by’umwihariko kubasambanya ndetse anagira inama ababyeyi bafite abana basambanijwe kutabaha akato ahubwo ko babegera bakabaganiriza bakabarinda kuzongera kugwa muri uwo mutego.

Uwimana Saverine ni Umuyobozi wa reseau des femmes (umuryango w’abagore baharanira amajyambere y’icyaro, ikaba ifite ibikorwa byo guteza imbere umugore wo mu cyaro bamwongerera ubushobozi haba mu mahugurwa, kumwigisha kugira ngo ajye mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Uwimana yagize ati ” iyo urebye imibare y’abana bahohoterwa, abasambanywa ni benshi. Icyagiye kigaragara ni ihishira, aho ubona umuntu atera umwana inda umwana w’umuturanyi, ukabona barabicecetse, barabihishe ndetse na wa mwana ubwe ntashobore kubivuga, akenshi nuwayimuteye aramubeshya, akamwizeza ibitangaza, akamushyiraho n’iterabwoba, hakabaho n’imiryango ivuga ngo widukoza isoni, widushyira hanze, numufungisha uzunguka iki? Wa mwana agaceceka n’abayobozi b’inzego z’ibanze banabimenya nabo hari ababiceceka”.

Uyu muyobozi avuga ko nka reseau des femmes icyo bakora, ari ugukangurira abaturanyi gutanga amakuru, kuko usanga hari abakingirana ikibaba.

Yakomeje agira ati ” tuvugishije ukuri iki cyaha gikwiriye kujya mu byaha bidasaza, kuko uwagikorewe nawe arabisazana.”

Mbonyumuvunyi Radjab ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gutegura ejo hazaza heza akaba ariyo mpamvu abana bagombwa kurengerwa, bakabareberera, bakabakurikiranabityo bagakura bafite uburere n’icyerekezo cyiza bakazavamo abantu bafitiye igihugu akamaro.

Nubwo uyu muyobozi yavuze ko abana bahohoterwa muri aka karere atari benshi, yibukije ko niyo yaba umwe yabahagurutsa nk’abayobozindetse n’ababyeyi bakamushakira ubutabera. Yanasabye buri wese kudahishira icyaha, kwitandukanya n’abagizi ba nabi kuko bica ejo hazaza h’Igihugu.

Akarere ka Rwamagana buri mwaka kagira abana bari hagati ya 200 na 300 baterwa inda, Ubuzime kuri iki cyaha ni imyaka 10, ariko ubwo buzime bubaho iyo batigeze bavuga ko icyaha cyabayeho ngo dosiye ikorwe, ariko iyo byavuzwe biri muri dosiye ntigisaza. Ikindi nuko mu mategeko uwakoze icyaha iyo umuhishiriye nawe witwa umufatanya cyaha.

Abayobozi batandukanye, ababyeyi ndetse n’abafite abana bahohotewe hamwe n’abana bahohotewe bari bitabiriye ubu bukangurambaga ” Tujyanemo mu kurengera abana”.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 + 26 =