Muhayimana Emma Marie: Kumenya uburenganzira bwe byateje imbere umuryango we

Muhayimana Emma Mrie n'umugabo we Kayigamba Elifasie, barebana akana ko mu jisho kubera kumvikana, kubahana buri wese yubahiriza uburenganzira bwundi; bikaba byarabagejeje ku iterambere mu rugo rwabo. Ifoto: thebridge.rw

Uyu mubyeyi yashakanye na Kayigamba Elifasie, bamaze gusobanukirwa ibijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, habaye impinduka mu rugo rwabo kuko batangiye gufashanya muri byose kandi bakajya inama.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa thebridge.rw bahuriye mu murenge wa Gitoki, akarere ka Gatsibo, bamusangije ibyo bamaze kugeraho kubera kujya inama no gufatanya. Aba bombi batuye mu murenge wa Nyarugenge, akarere ka Bugesera.

Ibi ngo ntibyizanye ahubwo bahawe inyigisho n’umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID intego yabo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire.

Muhayimana avuga ko mbere batarasobanukirwa ibijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye umugabo yakoraga ibyo ashatse, harimo gusesagura amafaranga akayamarira mu kabari, akaba yagurisha itungo ntamenye aho amafaranga yarengeye, ntabe yavuga, ahubwo agakurikiza amategeko y’umugabo we byaba byiza cyangwa bibi akabyakira uko bije. Bigatuma basigara inyuma mu iterambere bagahora hamwe ndetse rimwe na rimwe ugasanga umutungo wagabanutse. Ariko bamaze guhabwa inyigisho n’umushinga Hinga Weze, umugabo yabyumvise neza arahinduka bashyira hamwe muri byose; bakungurana ibitekerezo, aho umwe akosheje undi akamukosora mu kinyabupfura no kubahana, umugabo yemera ko umugore we nawe afite uburenganzira nkubwe akamufasha muri byose.

Kuba mfasha umugore imirimo yo mu rugo nta pfunwe bintera

Kayigamba avuga ko amahugurwa yiswe mugabo bandebereho bahawe n’umushinga Hinga Weze yamukoze ku mutima akiyambura ibyari byaramuhumye amaso byaturukaga ku muco.Yagize ati “twigishijwe ko umugore atagomba guharirwa imirimo yose yo mu rugo, mbere turahugurwa numvaga ko imirimo yose ari iyu mugore kwaba guteka, koza ibyombo, isuku numvaga ibyo bitandeba.”

Ariko ubu njye n’umugore wanjye twabyumvikanyeho tugura iziko rya kijyambere ducanamo uduti duto twa santimetero 20. Agiye gusoroma imboga ntibyambuza gukoranya umuriro mu ziko, niba ari umuceli cyangwa ibindi biryo kureba ko byahiye nkabikura ku ziko nta pfunwe bintera. Akomeza agira ati “numva ko ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo ari ubufatanye haba mu bikorwa byo mu rugo cyangwa mu kazi kandi nta kuvuga ngo ibi n’iby’umugabo, ibi n’iby’umugore, bose barareshya muri byose.”

Ibyo bamaze kugeraho kubera ubwuzuzanye n’ubwumvikane

Hari byinshi bamaze kugeraho bitewe no kumvikana, bafite inzu y’ubucuruzi kuri santire ya Ruhuha, baguze umurasire w’izuba ucana amatara 4, baguye naho bakorera. Bashakanye bamaranye imyaka 20, ibyo Emma Marie yasanganye umugabo bimaze kwikuba inshuro 4, uhereye 2017 ubwo bahabwa inyigisho zijyanye n’ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye; ubutaka bwarikubye mbere bari bafite hegitali 1 ariko ubu bafite hegitali 4 banafite ishyamba rya hegitali 1,5 mu gisigara. Bafite urutoki, igitoki iyo bakijyanye ku isoko ntikajya hasi y’amafaranga y’u Rwanda 7.000, bahinga intoryi, inyanya, ibitunguru n’ibigoli. Ibi byose ngo babikesha gufatanya.

Muhayimana Emma Marie yagize ati “uyu munsi ntakintu ashobora gukora atambwiye, byose turabanza tukabyumvikanaho, ni iby’agaciro.”

Naho Kayigamba we yagize ati “ugira amahirwe ayoborwa n’umugore impamvu mbivuze nuko abagore badasesagura bagira aho bagarukira, umutungo ntupfe ubusa, abibwira ko ari ukuganzwa baribeshya kuko iyo ari umugabo arategeka noneho agakoresha n’igitugu. Kugendera ku bitekerezo by’umugore ni byiza.”

Ni mu gihe Emma Marie asaba abagore bitwaza ihame ry’uburinganire bagasuzugura abagabo bavuga ko bahawe intebe, bagomba gushyira hamwe kugira ngo barusheho gutera imbere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 4 =