2020-2021: Abantu 285 bariyahuye
Ibi byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, aho mu mwaka wa 2019-2020, hiyahuye abantu 291. Amakimbirane yo mu rugo akaba ariyo aza ku mwanya wa mbere kuko yatumye hiyahura abantu 81 bangana na 28%.
Abantu 47% biyahuye ntihamenyekanye icyatumye biyaka ubuzima, 8% biyahuye babitewe n’uburwayi bwo mu mutwe, 4% babitewe no kwiheba, 3% babitewe n’amakimbirane akomoka ku butaka, 3% babitewe n’indwara zidakira, 2% biyahuye babitewe no kubengwa, 2% babitewe n’amadeni naho 2% babitewe n’igihombo.
Muri aba; biyahuye, abagabo nibo benshi biyahuye ku kigero cya 82%, naho abagore biyahuye ni 18%.
Intara y’Iburasirazuba niyo ifite umubare w’abiyahuye benshi bangana na 29%; Intara y’Iburengerazuba abiyahuye ni 23%; Intara y’Amajyaruguru hiyahuye 19%; Intara y’Amajyepfo hiyahuye 18%; naho Umujyi wa Kigali hiyahura 11%.
Akarere gafite umubare munini w’abiyahuye mu myaka 2 ishize ni Nyagatare hiyahuye 7%; Gasabo 6%; Rutsiro 6%; Gicumbi 6% na Karongi 5%.