COVID 19: Kurwanya COVID 19, bisaba kwiyambura uburenganzira bumwe na bumwe
Muri ibi bihe u Rwanda ndetse n’isi muri rusange bari mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid 19, abantu bakomeje kuvuga ko kugira ngo babashe kurwanya iki cyorezo bibasaba kwiyambura uburenganzira bwabo bumwe na bumwe, nko kuba bahagarika imirimo yabo kandi ariyo baba batezeho amaramuko, kuba bareka kwidagadura no gusabana n’abandi, ndetse n’ibindi…
Mu kwirinda icyorezo cya covid 19 buri gihugu cyagiye gifata ingamba zihariye mu rwego rwo kurinda abaturage bacyo, ni mu gihe u Rwanda narwo rutatanzwe muri gahunda yo gufasha abaturage uburyo bakwirinda iki cyorezo ndetse no kugira ngo kidakomeza gukwirakwira, harimo nko kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera igihe uhuye n’abandi bantu, gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune, hagiye kandi hanafatwa n’izindi ngamba zihariye nko kugabanya abakozi bakorera hamwe bamwe bagakorera mu rugo, guhagarika ingendo, ndetse byaba ngombwa hakagira n’imirimo ihagarikwa, ndetse n’izindi.
Ibi ni bimwe abantu baheraho bavuga ko kubera iki cyorezo ari bumwe mu burenganzira bwabo bwabangamiwe bituma babwigomwa, kuri ubu bakaba bagomba gushyira imbere kubahiriza amabwiriza yo kwirinda bagenda bashyirirwaho.
Kubwimana Jean Bosco nk’urubyiruko avuga ko iyi korona yabangamiye uburenganzira bwabo bityo ubu bakaba barajwe ishinga no kwita ku mabwiriza yo kuyirinda aragira ati” iyi korona yatumye twiyambura uburenganzira bwacu, ariko nyine nta kundi twabigenza tugomba kubahiriza ingamba kugira ngo tutayirwara” akomeza avuga ati” ubu ntitugihura na bagenzi bacu ngo dusabane, ubu nta birori, nta mikino mbese muri make nta myidagaduro, byose twarabiretse”.
Mahoro Alphonse ni umwe mu batwara abagenzi kuri moto mu karere ka Muhanga nawe avuga ko hari bumwe mu burenganzira bwabo bwabangamiwe n’ iki cyorezo, Aragira ati”Nkubu twagerageje gukura amaboko mu mifuka, dushakisha ubushobozi tugura za moto, ariko se ubu turakora? Ibintu byose ni ukwigomwa kugira ngo twirinde, turemera tukaziparika da, ubwo se urumva uku kuzibukira icyo ukuraho amaramuko ufite n’abo utunze atari ikintu gikomeye, ubu izi ngamba nibwo burenganzira dushyize imbere”.
Ni kenshi hagiye humvikana inzego zitandukanye harimo iz’umutekano, iz’ubuzima,…. zikomeza gukangurira abaturage gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda kugira ngo iki cyorezo gishire ubuzima bukomeze uko bwari busanzwe.
Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon. GATABAZI Jean Marie Vianny, asaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zisyhirwaho n’inzego z’ubuyobozi, izi nzego nazo akanazikangurira gukomeza gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’izi ngamba, Ministiri kandi akomeza avuga ko nyuma y’isesengura ry’inzego z’ubuzima, hagenda hafatwa izindi ngamba zihariye mu duce tumwe na tumwe, tugifite imibare iri hejuru mu bipimo by’ubwandu.
Ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita k’ubuzima (OMS/WHO) ntiryahwemye gukangurira abantu kwirinda iki cyorezo, cyane cyane aho babwira abakiri bato kwitwararika batitwaje uburenganzira bwabo ngo bishore mu bikorwa byabakururira kwandura bikaba byaba intandaro yo kwanduza abageze mu zabukuru, aha akaba ariho uyu muryango uhera ukangurira abantu kwifashisha ikoranabuhanga mubyo bifuza guhuriramo n’abandi, ibintu Leta y’u Rwanda ishyize imbere, aho usanga kuri ubu serivisi nyinshi zisigaye zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.